Digiqole ad

Ikiraro cya Rwabusoro kiri kubakwa, Nyanza na Bugesera barongera bahahirane

 Ikiraro cya Rwabusoro kiri kubakwa, Nyanza na Bugesera barongera bahahirane

Abaturage bo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza baravuga ko ikorwa ry’ikiraro cya Rwabusoro gihuza Intara y’Amajyepfo n’Intara y’iburasirazuba kigiye kongera ubuhahirane hagati yabo n’abo hakurya mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera. Uturere twombi kandi ngo tukongera guhahirana muri rusange.

Ikiraro cya Rwabusoro ngo kizaba cyuzuye mu mezi atatu ari imbere
Ikiraro cya Rwabusoro ngo kizaba cyuzuye mu mezi atatu ari imbere

Ikiraro cya Rwabusoro cyari cyaracitse tariki ya 15 Ukwakira 2014 nyuma yo gucibwaho n’ikamyo iremereye. Leta yiyemeje ko izavugurura iki kiraro hakubakwa ikiraro gikomeye kigendanye n’umuhanda wa kaburimbo uzubakwa kuri iyi nzira ihuza Amajyepfo n’Uburasirazuba.

Ubu ugeze kuri iki kiraro kiri ku mugezi w’Akanyaru usanga imirimo irimbanyije abakozi barakora badasiba mu rwego rwo kwihutisha imirimo.

Abaturage b’aha hafi babwiye Umuseke ko iki kiraro kikimara gusenyuka byazambije ubuhahirane bagahomba byinshi, ubu ngo bishimiye ko hari kubakwa ikiraro gikomeye mu buryo burambye kandi biteze impinduka nicyuzura.

Daniel Habimana avuga ko ubuhahirane bwari busigaye bukorwa n’amagare gusa kuko hari agahanda gato katanyurwaho n’imodoka.

Habimana ati “nkanjye ndangura ibitunguru nari narahahombeye cyane, ikiraro nicyuzura nzajya mpakiza imodoka nyivane Nyanza na Ruhango mbijyane kubigurisha za Ruhuha na za Kamabuye cyangwa na Nyamata mu Bugesera.”

Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza avuga ko bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka iyi mirimo yo kubaka ikiraro cya Rwabusoro izaba irangiye.

Ntazinda ati “Ubuhahirane bwari bwarahagaze bikadindiza iterambere ariko twizeye impinduka ikiraro nicyuzura.”

Ntazinda avuga ko ikiraro nicyuzura hazakurikiraho imirimo yo kubaka umuhanda wa Kaburimbo uhuza Bugesera na Nyanza uciye aha Rwabusoro.

Iki kiraro kizuzura gitwaye Miriyari ebyiri na miriyoni 530  y’u Rwanda.

Ikiraro gishaje cyangiritse mu 2014
Ikiraro gishaje cyacitse mu Ukwakira 2014
Hari harashyizweho inzira y'abanyamaguru
Hari harashyizweho inzira y’abanyamaguru
Gusenyuka kwacyo byari byaradindije ubuhahirane n'iterambere
Gusenyuka kwacyo byari byaradindije ubuhahirane n’iterambere

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyanza

2 Comments

  • Ibikorwa remezo burya niwo musingi w’iterambere, ikibazo ni uko bihenda cyane. Nk’iki kiraro rwose cyari gikenewe cyane, turashimira Leta yacu kuba yaragishyize mu byihutirwa.

  • Ese ntibyari gushoboka ko gipatanirwa rimwe na Sosiyete izakora umuhanda? Abafite amakuru badusobanurire……….

Comments are closed.

en_USEnglish