Digiqole ad

Leta nikumire Abazunguzayi aho gushyira imbaraga mu guhana – Sosiye Sivile

 Leta nikumire Abazunguzayi aho gushyira imbaraga mu guhana – Sosiye Sivile

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe imiryango itegamiye kuri Leta yibumbiye muri sosiyete sivile kuri uyu wa mbere, umuyobozi wayo Eduard Munyamariza yatangaje ko bo babona ko Leta yashyira imbaraga mu bisubizo birambye byakumira abakora ubucuruzi ku mihanda aho gushyira imbaraga mu bihano.

Eduard Munyamariza uyobora Sosiyete Sivile aganira n'abanyamakuru
Eduard Munyamariza uyobora Sosiyete Sivile aganira n’abanyamakuru

Munyamariza avuga ko ibihano ku bagura n’abagurisha ntibikemura iki kibazo ku buryo buryambye.

Ati “iyo urebye bariya bana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato nibo babyara bakiri bato kubera ubuzima bakajya mu buzima bwo gucuruza ku mihanda.

Ibindi bibitera ni uburere mu miryango n’amakimbirane n’ibibazo byo mu ngo, nabyo biri mu byohereza abana ku mihanda.”

Muri ibyo bibazo ngo niho Leta yashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’abacururiza ku mihanda n’abana bo ku mihanda.

Yongeraho ati “Si ukuvuga ngo biriya bihano babivaneho ariko hashyirwe imbaraga mu kubungabungo umuryango n’ibibazo ufite kuri uyu munsi nibyo byafasha gukemura iki kibazo.”

Uyu ngo niwo muti w’ikibazo mu mizi uruta uwo gutanga ibihano kuko ngo hari ubwo ntacyo bikemura.

Imiryango itegamiye kuri Leta muri uku kwezi ngo izarushaho gufatanya mu bikorwa by’iterambere ku baturage, banagaragaza ibikorwa by’iyi miryango by’ingirakamaro ku muturage,

Uku kwezi kwahariwe iyi miryango itegamiye kuri Leta igize sosiyete sivire gufite insanganyamatsiko igira iti  “Ubufatanye mu iterambere ry’abanyarwanda”

Abayobozi ba Sosiyete Sivile mu Rwanda; Eduard Munyamariza, Silas Sinyigaya na Jean Paul Munyakazi
Abayobozi ba Sosiyete Sivile mu Rwanda; Eduard Munyamariza, Silas Sinyigaya na Jean Paul Munyakazi
Mu kiganiro n'abanyamakuuru
Mu kiganiro n’abanyamakuuru

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Hari n’ababona Ubuzunguzayi nk’ishuri rikarishye ry’Ubuzima umuntu abanza gucamo mbere yo kuba Rwiyemezamirimo ukomeye, wemewe n’amategeko.
    (Uyu munsi ngo hari abafite za Actros, mu gihe mu myaka irenga hafi 10 bari abazunguzayi!!!)

  • Iyo bigeze ku buvugizi busaba ubutwari bwo gukebura Leta kuri za politiki zidahwitse n’imikorere mibi cyangwa itanoze y’abayobozi, iyo sosiyete sivile nyarwanda urayishaka ukayibura. Iba mu kwaha kw’abanyapolitiki kurusha uko iba hamwe n’abaturage, ikibera mu nama za hato na hato zisubiramo bimwe zarambiranye cyera. Uruhuri rw’ibibazo Kagame asanganizwa aho agiye hose mu gihugu, ari ntacyo sosiyete sivile yigeze ibimubwiraho muri raporo zayo, ni ikimenyetso kitabeshya. Umuturage asigaye agerageza kwivugira, ntacyo ategereje ku nkomamashyi z’abakozi ba za NGOs ziyise civil society, zimusabisha kurusha uko zimwunganira.

    • Aba bantu ko nta muturage wigeze ubatora, bakaba badakoresha imisoro ye, kuki bashishikajwe n’imibereho ye ra ? Bakorera nde ? Ninde wabatumye? Ninde ubaha frw bakoresha? Ninde ubashyiriraho gahunda y’ibikorwa? Ninde baha rport? Ninde ushobora kubirukana iyo batamuhaye results ashaka ? ….

      Ngo “urusha nyina w’umwana imababazi aba ashaka kumurya”. Njye uwo mbaza ibyanjye ni uwo natoye nkamuha n’umusor wanjye, abandi bose ni ibisumizi gusa ! Rero nibabanze nabo bivugire, hanyuma babone kuvugira abazunguzayi, kuko bo bararembye kurusha abazunguzayi babeshya ko bavugira; twarabamenye !

      • @Kaka, ubuze icyo uvuga gusa. Ceceka aho kuko uratera iyahararutswe. Ntuzi aho u Rwanda rugeze n’iyo civil society uvuga ntuyizi n’ubwo ushaka kwerekana ko uzi imikorere yayo. Uzabaze RGB yo izi Civil Society ikura amafaranga ikoresha n’aho itanga report, so ntukigire bamenya rero. Ok?

  • Leta nishyire imbaraga ku gituma habaho Ubuzunguzayi cg Ubucuruzi bwo mu mihanda ,aho gushyira imbaraga ku bihano , Abazunguza abenshi baturuka mu Ntara bakaza mu mujyi wa Kigali gushakisha imibereho bakaza gutura mu nkengero z’umujyi ahakigaragara utuzu twa macye cyane ahasigaye bagatangira bakajya kuzunguza Nyabugogo nahandi. Ikibazo rero cyari gikwiriye kwibazwa kugira ngo hazaboneke umuti urambye n’iki :

    1/Kuki abantu bava mu byaro aho bakomoka cg batuye bafite n’imirima bakaza kuba (Kwitendeka ) mu Mujyi wa Kigali ??
    2/ Ese hakorwa iki kugira ngo uko kuza kwitendeka mu mujyi wa kigali (Exode rural) kugabanuke cg kuveho burundu ? (Ariko atari itegeko ngo ntihagire uwongera kwinjira mu mujyi ,ahubwo niyihe Economic strategy yakoreshwa ?)

  • Mbere yo gusebya sosiyete sivile, ni byiza kubanza kuzirikana ko igizwe n’imiryango inyuranye itari ya Leta: amadini n’imiryango iyashamikiyeho, NGOs z’iterambere n’iz’uburenganzira bwa muntu, ibigo by’itangazamakuru, imiryango mpuzamahanga ikorera mu gihugu, amakoperative, amahuriro n’impuzamahuriro by’abaturage… Ibikorwa by’aba bose mu iterambere ry’igihugu, biragaragara kandi birivugira. Ikibazo gisigaye ahubwo, ni ukumenya niba abiyita abavugizi ba sosiyete sivile ari bo koko, bagiyeho binyuze mu mucyo, bahagarariye iriya miryango yose inyuranye, kandi abaturage babibonamo. Igisubizo ni OYA muri rusange. Bariya bicaye hariya tureba ku mafoto, uko bageze mu bushorishori bwa sosiyete sivile birazwi. Bamwe muri bo bagize n’uruhare rutaziguye mu guca intege sosiyete sivile nyarwanda. Icyiza jye mbona ariko, nuko abiyita amatwi n’amaso n’umunwa bya rubanda, kandi ari ba usurpateurs, buhoro amafranga y’akayabo basabishaga abaturage amenshi akarangirira mu mifuka yabo binyuze mu mishahara iremereye na za misiyo za hato na hato, baragenda barushaho kuyabura nk’uko banabyivugira, kuko abayabahaga bavumbuye ibyabo. Nibamara kuva mu nzira, umuturage azarushaho guhumeka, yivugire cyangwa yihitiremo abamuvuganira batari abanyabwoba, badashoreye inda zabo bwite, barangwa n’urukundo rw’ubutabera, ukuri n’amahoro, barwanya ivangura, akarengane n’uburyamirane aho biva bikagera. Inzira iracyari ndende, ariko agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

  • Iyi civil society yacu ikibabaje cyayo kiruta ibindi, gituma itanakora ubuvugizi kuri leta ngo bwumvikane uko bikwiye, nuko usanga ibyinshi mu bibi yagombye guhwituraho Leta iramutse ibikoze, na NGOs z’iyo Civil Society hari nyinshi bigaragaraho: gukorera mu bwiru, kunyereza umutungo, gutanga akazi ku kimenyane n’ivangura, kwimakaza umuco wo gusabiriza inkunga no guhora abantu bategereje ak’imuhana, ubuyobozi bw’igitugu, butarekura bugera aho bugasa n’ubwabaye ubukonde, amatora atekinitse, kwibera mu mijyi abenshi icyaro bakakijyamo muri misiyo za kibonumwe, kwaka no gutanga ruswa, cyane cyane mu bijyanye no gupiganirwa amasoko no gutanga imirimo, guhakirizwa ku bategetsi b’aho bakorera, gutekinika raporo z’ibikorwa, amahari hagati y’imiryango, ashingiye ahanini ku ipiganwa ryo gushakisha umutungo no kurengera inyungu za politiki, kuba ba nyiramujya-iyo-bijya bitewe n’aho agafaranga kari, ntihabeho gutsimbarara kuri misiyo imiryango yihaye, kwirukana abakozi mu buryo budakurikije amategeko, gukwepa imisoro n’imisanzu ya RSSB, kwambura abakozi n’abafatanyabikorwa iyo imfashanyo zisabirizwa zakamye, warondora ukaruha… Civil Society yacu,nibabanze ikubure imbere y’umuryango wayo no mu mbere hayo, maze ibone aho ikura uburenganzira na credibility byo gukebura Leta.

  • birazwi ko hari abacuruzaga amagi kuri gariyamoshi ubu Ni abavuga rikijyana,sinzi impamvu Imbehe yabakujije bayibuza abandi.Ese ninde utashimishywa no kwicara mu iduka? iyi leta niyuwifite gusa ingaruka ntibazatinda kuzibona.Bamaze kurengwa ntibacyumva Ko umukene nawe akeneye kubaho.

  • Ni ubwa mbere numvise aho uyu Munyamariza atinyuka akavuga ibinyuranye n’ibya Leta.Noneho ni icyi cyakumaze ubwoba wa mugabo we? Ubu se igihe abazunguzaji bakubutiwe, bakicwa, ntabyo mwamenye? Civil society yo mu Rwanda yitwara nk’urwego rwa Leta niyo mpamvu byabananiye. Simbabwiye ngo muhangane na leta cg murwanye ibyemezo byayo. Not at all. Gusa, nta n’icyo mumariye rubanda rugufi rucyeneye ubuvugizi bwanyu ku byemezo bimwe na bimwe bya leta.

  • Aba basiviliyani baba bari mu biki ra?

  • Iyo ubona NGOs magana zijya gupiganirwa miliyoni 250 RGB izigenera buri mwaka, ukareba n’ingufu inyinshi muri izo NGOs zishyira mu kwiruka ku masoko ya Leta ziyapiganirwa, cyangwa aya Union Europeene, cyangwa atanzwe na NGO mpuzamahanga ziganjemo iz’abanyamerika zifashwa na USAIB, zaka amaraporo atwara energie iruta iyo gushyira mu bikorwa ibyatangiwe amafranga, ni bwo ubona aho sosiyete sivile nyarwanda igeze. Isigaye ari iy’abanyabiraka. Imyinshi mu miryango iyigize, iba ihangayikishijwe n’icyo izahemba abakozi bayo n’aho izakura amavuta y’imodoka kurusha ikizateza imbere abaturage. Nibashishikare muri ibyo biraka, ariko banahindure statuts zabo, berure babe company zikora business aho kwitwa imiryango itari iya Leta, twajyaga twita idaharanira inyungu. Abenshi barangije no kwiyandikisha muri data base y’abasora VAT/TVA bagira na EBM. Ubwo n’imisoro ku nyungu izajya ikurikira. Nibacuruze bashishikaye yenda na rubanda inyungu zizabageraho. Ariko Rwanda Revenue Authority yo irazibona rwose iyo NGOs zipiganwe na sosiyete z’abacuruzi, bose basora.

  • Kiriya cyumba cyatangirijwemo uriya muhango ni icya hehe ra?

Comments are closed.

en_USEnglish