Digiqole ad

Hope Azeda yatangirije ‘Mashirika’ munsi y’igiti….

 Hope Azeda yatangirije ‘Mashirika’ munsi y’igiti….

*Yatangiriye munsi y’igiti atoza gukina amakinamico, ubu bakorera ahantu hakwiriye
*Ari mu batoranyije gukina muri film nka ‘Sometiimes in April’, ‘Shooting dogs’…
*Imyumvire y’abantu ku ikinamico n’ubugeni ngo ikwiye guhinduka

Ikinamico n’imbyino ni impano zitaraba umwuga kuri benshi mu Rwanda, ariko ni igice kibeshejeho abagikorana ubunyamwuga nka Hope Azeda watangiye itorero ‘Mashirika’ ryaje kuvama ‘Mashirika Performing Arts and Media Company’ ubu. Hashize imyaka 18 ikora….

Aho Hope Azeda umuyobozi ndetse akaba uwashinze  ‘Mashirika Performing Arts and Media Company ikorera ku Kicukiro
Aho Hope Azeda umuyobozi ndetse akaba uwashinze ‘Mashirika Performing Arts and Media Company ikorera mu kagari ka Bibare mu murenge wa Kimironko. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Azeda yabwiye Umuseke ko mu 1999 ubwo yariho arangiza amasomo muri Kaminuza aho yigaga ‘theatre’ yahisemo kubyaza umusaruro ubumenyi n’impano byo kwandika no gutoza ikinamico.

Ati “Icyo gihe nanditse umukino nise “Amashyiga ya sebutsitwa” umpesha akazi muri Radio Rwanda mu ishami rya Drama, uwo mukino niwo wabaye urufunguzo rwa Mashirika.”

Mashirika ngo yayitangije atoza abakinnyi ikinamico munsi y’igiti, ariko bafite ikizere cyo gutera imbere.

Imbogamizi bari bafite ni imyumvire y’abantu benshi basuzuguraga Ikinamico, ubushobozi bucye bw’ibikoresho n’aho gukorera.

Ati “Byansabaga imbaraga nyinshi kumvisha umuntu ko yakina ikinamico ariko ntahembwe.”

Agitangira Mashirika, ngo abantu benshi bafataga nabi ‘Theatre’, bavuga ko ari ibintu umuntu akora yabuze ikindi cyo gukora.

Ubu ariko Mashirika yarakomeye, ni itorero rihuriyemo abahanga mu by’ubuvanganzo, imbyino zinyuranye n’ikinamico.

Mashirika ifite ibice bitatu; kubyina, kuririmba n’ikinamico byose ngo bakoresha mu guhindura imitekerereze y’abantu (social change).

Hope Azeda nyuma yaje gutekereza kwaguka atangiza ‘Ubumuntu Arts Festival’ agamije gufungura amarembo y’umwuga we n’abawukora mu bindi bihugu.

Ati “Mu 2015 nibwo twatangije iri Serukiramuco, cyari igitekerezo kivuye kun kuru mpamo y’amacakubiri Abanyarwanda twaciyemo tukagera kuri Jenoside. Kuva twatangira iri serukiramuco buri mwaka umubare w’ibihugu bishaka ko dukorana uriyongera.”

Hope Azeda umuyobozi ndetse akaba uwashinze  ‘Mashirika Performing Arts and Media Company
Hope Azeda umuyobozi ndetse akaba uwashinze ‘Mashirika Performing Arts and Media Company. Photo Evode Mugunga/Umuseke

Iri serukiramuco bise Ubumuntu Arts Festival ngo rigamije guhindura imitekerereze bigisha abantu kubana mu mahoro babicishije mu bugeni.

Nk’umugore, Hope Azeda agira inama abagore n’abakobwa bagifite imyumvire iri hasi ku kwihangira imirimo ko batinyuka.

Ati “icyambere ni ukugira intego y’icyo ushaka kuba, gukoresha bicye ufite  ndetse ukishakamo ibisubizo.”

Iterambere ryose ngo rigizwe no gukora cyane kandi ngo nta muntu uha undi agaciro we ubwe atabanje kukiha.

Ubumuntu Arts Festival igitekerezo cy'Itorero Mashirika ubu kiba buri mwaka kuva 2015
Ubumuntu Arts Festival igitekerezo cy’Itorero Mashirika ubu kiba buri mwaka kuva 2015
Ibihugu byinshi ngo bisigaye byifuza kuza muri iri serukiramuco
Ibihugu byinshi ngo bisigaye byifuza kuza muri iri serukiramuco
Hope Azeda aganira n'umunyamakuru w'Umuseke
Hope Azeda aganira n’umunyamakuru w’Umuseke. Photo/Evode Mugunga

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Courage Sister, exemplary lady!!

Comments are closed.

en_USEnglish