Digiqole ad

Kigali iraguha igihembo cya 50 000Frw nutanga amakuru y’abubaka mu kajagari

 Kigali iraguha igihembo cya 50 000Frw nutanga amakuru y’abubaka mu kajagari

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu Parfait Busabizwa umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo guca akajagari mu myubakire ubuyobozi bw’Umujyi bwashyizeho igihembo cy’ibihumbi mirongo itanu ku muntu uzajya utanga amakuru ku bari kubaka mu kajagari, kandi ngo azajya agirirwa ibanga.

Imyubakire y'akajagari ishyira mu kaga ubuzima cyane cyane mu gihe cy'ibiza
Imyubakire y’akajagari ishyira mu kaga ubuzima cyane cyane mu gihe cy’ibiza

Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu barenga miliyoni 1,2 ubu wugarijwe n’ibibazo by’imyubakire y’akajagari, imyubakire mu manegeka n’abubaka nta burenganzira babifitiye. Ibintu biteza ingaruka za hato na hato cyane mu gihe cy’ibiza.

Kugeza ubu ngo habaruwe inzu 34 000 zubatswe binyuranyije n’amategeko kandi mu kajagari. Umujyi wa Kigali watangaje kandi ko mu mezi atandatu ashize abayobozi 30 bahaniwe guhishira abubaka mu kajagari.

Mu rwego rwo kubirwanya abatuye Umujyi barasabwa gutanga amakuru ku myubakire y’akajagari n’ahatemewe ndetse bakabihemberwa.

Ufite amakuru yizeye atarimo ishyari n’inzangano ku bari kubaka mu buryo butemewe ngo yajya ahamagara umurongo utishyurwa wa 3262, basanga ari ukuri akabihemberwa kandi akagirirwa ibanga.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakunze gutungwa agatoki ko barya ruswa mu kwemerera abantu kubaka mu kajagari kandi nta burenganzira bwo kubaka bafite nk’uko bisobanurwa na Parfait Busabizwa.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali Parfait Busabizwa ..
Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali Parfait Busabizwa ..

Inzu 140 ziri kubakwa ngo himurwe abari mu manegeka

Uyu muyobozi yatangaje ko ubu mu turere dutatu tugize Umujyi (Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro) hari kubakwa inzu 140 z’imidugudu yiswe IDP Model Villages zizimurirwamo imiryango ituye mu manegeka idafite ubushobozi bwo kwiyimura. Ubutaka bazimurwaho kandi ngo buzaguma ari ubwabo.

Iki gikorwa cyo kubimura ngo kizakorwa muri uyu mwaka inzu zuzuye.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Nibahite bayampa mbatungiye agatoki. Bajye kureba akajagari kari mu kubaka imihanda ku Kimironko, aho hari imaze umwaka urenga ihagaze, inyuma ya gare yaho barahacukuye ntibasubizemo igitaka hareka amazi, bakabiparika, none bakaba baratangiye gahunda wo kugabanya ubunini (ubugari) bw’umuhanda uzenguruka Stade Amahoro, ahantu hasanzwe embouteillage mu gice kimwe cyawo imodoka zikitabaza urwo ruhande bariho bagira akarondorondo, bakora inzira eshatu impande utamenya ibyazo, ku buryo ubu abanyamaguru bafite ibibazo byo kubisikana n’imodoka.

    Ahari embouteillage, ugabanya largeur y’imihanda, cyangwa urayongera? Iyo Umujyi ukora gahunda (planning) y’ibikorwa remezo, bigenda gute ngo utangire imihanda, uyiparike utangire indi? Nimumpe senkanti yanjye rwose ndayakoreye.

    • Ako kabazo ko kugabanya ubugari bw’umuhanda uzenguruka Amahoro Stadium hagashyirwa design nkiyi mbere ya Serena-Mariott, na njye nigeze kukibazaho! (Imodoka zahoze zibisikana ari 3 icyarimwe zihunga embouteillage yo kwa Rwahama, ubu zizaba ari 2 gusa)

      • 1/ Iki kibazo mbona gifite ibindi 1,000 bigishamikiyeho. Urugero; hari ubwo ubona Inzu ivugwa kuba mu kajagari cg mu manegeka, wajya kureba ugasanga ifite Amazi n’Umuriro yahawe n’ibigo bikomeye twubaha twese!!!!
        2/ Ubuse koko nk’iriya etage tureba turaramye igiye kuzura iruhande rwa RDB yavuzweho muri Media kubakwa nta byangombwa, buriya Nyirayo wamurega cg wamusaba kuguha akazi/ikiraka?

    • Nyabuna bamwe twumva ngo baminuje badufashe bakore na ka Research tumenye ngo “NI IKI GITUMA HARI ABANTU BATARI BAKE BUBAKA MU KAJAGARI?”

      • Ntago bisaba abaminuje kugirango umenye ko abantu bubaka mubushobozi bafite. Erega ntawanze aheza ahabona, uyobewe ko Nyarutarama/Kibagabaga hari apartment cg amazu meza se. Gusa Bravo kuri Mayor mushya ndabona atangiranye udushya nkutwa Mutsindashyaka, ubundi umugi waherukaga Mayor Mutsindashyaka agihari

  • Nibajye ku Muhima, barebe akajagari k’amagorofa adafite parking zihagije ariho ahubakwa. Bamanuke hepfo ya Rond Point, barebe umuhanda uhubakwa wahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi byaho, ukazahasiga n’amaduka adafite parking z’abakiliya.

  • Ahubwo baratanga make kuko utanga ruswa we atanga amake nka 500.000, nibahere aho bazamura.
    Gusa icyo nibaza ba gitifu b’utugali n’abandi bakozi Bo hasi barimo abashinzwe imibereho myiza, DASSO,…. barakora iki ko buri kwezi bahembwa, none bagombe babashyirireho abandi Bo guhemberwa ibyo bagakoze. Aka ni akumiro pe! Aya mafaranga ubanza babuze icyo bayakoresha.

  • Bazaze barebe Kacyiru inyuma ua Faisal aho Kaburimbo nshya irangiriye hari akazu k’imbaho bacururizamo icyayi bari kukubakiramo imbere rukarakara nijoro kandi kari mumuhanda mumuhanda abayobozi b’umudugudu bamaze kuyamira. Jye ntimuzampembe ariko mugereyo mukosore ririya kosa tuzishima kuko biteye isoni

  • Ahatari akajagari nihe muri uyu mujyi wa Kigali, ni iyihe quartier uretse Kiyovu ya ruguru, n’igice gito cya Gikondo, iciyemo imihanda mu buryo bwiza ? Reba akajagari kari Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Rebero, Gisozi, Kagarama, Remera, Sahara, Masaka, Kanombe…uterere amaso Gacuriro aho RSSB yujuje akajagari k’amazu, urebe uko ubu i Kiyovu ya II barimo kuyubaka n’uburyo iciyemo imihanda, urebe akajagari kari ku i Rebero kubatswe mu kanya nkako guhumbya, nyarukira Karuruma urebe umusozi wose wubatseho amazu ya million 70, kandi ukaba nta mihanda iciyemo, genda hariya Gasogi urebe akajagari karimo kuhazamuka abayobozi bakanuye amaso, igira hirya i Muyumbu urebe disaster irimo kuhabera, nuhava ujye ku Ruyenzi no hirya yaho urebe uko bimeze,….Ntuzaruhuke ariko utageze mu mujyi rwagati aharimo kubakwa ibyitwa imiturirwa mu gikari cyo kwa Rubangura, hafi yo kwa Venant, Chic, na hariya munsi ya SULFO, aho umuntu yubaka inzu ya etages 2 gusa ubundi agahurutura ikintu kimeze nka pepiniere, kanagiha parking inkana n’ibibuga 2 bya foo…ni disaster, ni urukozasoni…Aha ho ahanini biranaterwa n’uko ubutaka baba babuhawe na Leta ku buntu cg ku giciro gito cyane.

    Aha hose mvuze kubera hubatse amazu ameze nk’ahenze, ntabwo Leta ibifata nk’akajagari, ariko nyamara mu miturire yizwe neza bifatwa nk’akajagari. Cyakora, ariko iyo ugenzuye usanga aho umujyi wakaswe neza nko hejuru kuri plateau, utambika ugana CHUK, Soras, Marriot, ho usanga harimo kubakwa neza.

    Biteye rero kwibaza niba, uretse n’umujyi wa Kigali, Leta ubwayo itekereza ko nikomeza iyi mikorere igayitse, ibona mu myaka nka 30 iri imbere izabasha gutuza abanyarwanda mu mujyi ugenda wiyongera buri munsi ?

    Ahubwo igisubizo gikarishye cyakabaye icyo guprivatiza (privatize) ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, kuko burananiwe cg se ntibunashoboye na mba !

    • Hari ikintu uvuze na n’ubu ndimo kwibaza; Jye ntabwo nari nziko habaho akajagari ka za Etages!!!
      Definition y’ijambo “AKAJAGARI” itangiye kuncanga neza neza (Dore nk’ejo bundi twumvaga ngo abahanzi bishyure ama-Radio mu rwego rwo guca “akajagari” mu muziki)

    • biterwa nabayobozi binjiji kandi bibwira ko bashoboye kandi ari abashumba byumwuga.

  • Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufite ikibazo gikomeye mu bijyanye na “urban Planning”, sinzi niba ari ukubera ubuswa bw’abakozi babishinzwe no kubura abakozi nyabo babihugukiwemo, cyangwa niba ari imikorere mibi.

    Ibyo aribyo byose biratangaje kubona imihanda irimo ikorwa muri uyu mujyi ku buryo bw’akajagari, kandi ukabona ndetse imwe muri iyo mihanda uburyo igiye gukorwamo ahubwo ishobora kuzakurura ibibazo bindi mu gihe bavugaga ko igiye gukemura bimwe.

    Imyubakire nayo muri uyu mujyi ku bafite uruhushya rwemewe rwo kubaka, usanga rimwe na rimwe, iyo ugiye kureba abubaka bafite ibyo byangombwa ubona nabo biyubakira uko babonye kandi nta n’umukozi w’umujyi uza kugenzura mu gihe barimo kubaka ngo arebe niba koko iyo myubakire yabo ihuje neza na “plan cadastral” batanze mu biro ku Karere. Umuntu arushywa no guhihibikana asaba ibya ngombwa byo kubaka, ariko mu gihe amaze kubibona agatangira kubaka, yiyubakira uko ashatse ntawe umugenzura, ku buryo inyubako ze hari ubwo ziba zidakurikije neza amabwiriza ahari ajyanye n’imyubakire nyayo.

    Mu rwego rwo kunoza imyubakire y’amazu mu mujyi wa Kigali, cyane cyane muri ziriya quartiers nshyashya abantu baguramo ibibanza, services za Leta zibishinzwe zakagombye kujya zibanza gusura site izubakwaho, hanyuma hagakorwa lotissement des parcelles, hagacibwa imihanda kandi iruhande rw’iyo mihanda hakanyuzwa impombo z’amazi hagashyirwaho na za poteaux z’amashanyarazi, ibyo byose byarangira bakabona guha abantu impushya zo kubaka, ku buryo buri muntu wubatse inzu iba yubatse iruhande rw’ umuhanda uhanyuze kandi impombo z’amazi n’ama poteaux y’amashanyarazi biri aho kuri uwo muhanda akaba aribyo bene nyir’ayo mazu bafatiraho bajyana mu mazu yabo amazi n’amashanyarazi.

    Ibyo rwose byaca akajagali gasigaye kaboneka mu myubakire ya hano mu mujyi aho usanga umuntu agura gusa ikibanza ibindi byose akabikora uko abyumva, ugasanga barubaka amazu meza y’agahebuzo ariko ugasanga nta mazi ari hafi aho, nta muhanda uhanyura, nta mashanyarazi ahari ukibaza ayo mafaranga abantu bapfusha ubusa bubaka amazu meza ariko nta infrastructures de base zihari.

    Ugasanga umuntu afite inzu nziza ariko kugera iwe imodoka akajya ayiraza ku muhanda hepfo y’aho atuye adashobora kuyigeza iwe mu rugo. Ibyo rwose ni ibiki??? Ugasanga umuntu afite inzu nziza na za installations sanitaires mu nzu ariko wajya muri Toilettes ugasanga nta mazi ahari, ubwo ugasohoka mu mzu ukajya gushakisha hanze aho ujya kwiherera muri latrine.Ibyo ni ibiki??? Ugasanga umuntu afite inzu nziza yubatse ayirimo ariko bwatangira kwira ukabona batangiye koza amatara ya peteroli (lampe tempête) akaba ariyo bacana nijoro. Ibyo se koko ni ibiki???

    • Wibagiwe na cable za internet. Ndibaza izi fibre optique Leta yatanzeho za milliards za frw, igihe zizagerera ku baturage nabo bakungukirwa n’iryo shoramari Leta yakoresheje imisoro yabo, keretse niba byarimo bikorewra aba ba nya Korea y’epfo ngo baze baduhe internet ya 4G gusa, kuko usanga na Leta itarikoresha cyane.

  • Ikibazo gikomeye kiriho ubu mu Rwanda, dusigaye dukorera ijisho ngo abanyamahanga baturebe badushime aho gukorera abanyarwanda-benegihugu ngo abe aribo badushima. Ese ibyo dukora tubikorera abanyamahanga cyangwa tubikorera abanyarwanda.

    Ujya kumva ukumva umuyobozi w’akagari arakubwira ngo mu mujyi wa Kigali hagomba kugira isuku ngo abanyamahanga rwose basigaye batangarira isuku iba i Kigali. What is this??? Tugomba kugira isuku se kugira ngo amahanga adutangarire cyangwa tugomba kugira isuku kuko ari ngombwa kandi ko aritwe banyarwanda ifitiye akamaro mbere ya byose kuko inaturinda indwara zituruka ku mwanda.

    Biteye rwose kwibaza byinshi kubona aboyobozi bafite imyumvire nk’iyo, bagasaba ko ibikorwa mu rwanda bigomba gukorwa ngo amahanga adushime aho kwihatira gukora ibishimisha abanyarwanda mbere na mbere.

    Biranatangaje kubona ubutaka buto dufite hano mu gihugu cyacu, usanga nko hafi y’imihanda bateraho ngo indabo nziza ngo zo gushimisha abanyamahanga hamwe n’ibiti ngo by’imitako aho kuhatera ibiti byera imbuto ziribwa zatunga abanyarwanda, dore ko nsigaye mbona imbuto nyinshi turya hano mu Rwanda ziva hanze y’igihugu.

    Biranatangaje kubona banshi mu bafite amazu meza bita za villa usanga barakoze za jardins nini bateramo indabo n’ibiti ntibatekereze gusiga akamanyu ko guteramo utuboga rwatsi, udushyimbo se, cyangwa utugori. Izo jardins se zizaribwa mu gihe inzara izaba inuma kubera kubura imirima ihagije yo guhingamo ibiribwa??????

    Hakwiye kujyaho “Land Management Policy” ikwiranye n’imiterere y’u Rwanda, tugakora ku buryo ubutaka buhingwa butakomeza kugenda bwibasirwa n’ibikorwa by’ubwubatsi birimo kwiyongera mu gihugu hose nta rutangira. Birababaje rwose kubona ahari ubtaka bwiza buhingwa ubu hose abantu barahatangatanze ariho barimo kugura ibibanza byo kubakamo amazu. Ese aho guhinga nihamara kubura kubera ko huzuye amazu, ayo mazu beneyo bazayarya??? Nibiba ngombwa se ko abanyarwanda bagera aho ibyo kurya babitumiza mu mahanga, ko nshimye ko wenda abafite amafaranga bo bazajya babitumiza, ba rubanda rugufi badafite amikora bari bitungiwe no kurya utwo bahinze mu mirima yabo ubwo bazabigenza bate??? Ahaaaaa nzaba ndora ni umwana w’Umunyarwanda.

  • Ibyo byose biterwa na ruswa z’abashinzwe imiturire suko ubuyobozi buba butabizi,muzagere mumurenge wa Rusororo mubaze abaturage,ntushobora kubona icyangombwa utagize icyo utanga,umudamu ubishinzwe we ni igitangaza wagira ngo rwose ruswa barayimuroze,utagize icyo umuha ntabwo ubona serivisi,ushatse kubaka mukajagari ukamutera akantu ntibyamubuza kubaka,nimutabihanangiriza reroakajagari ntikazacika.

  • Abashinzwe imiturire mubakurikirane bakore akazi kabo, nihahandi n’ubundi nidutanga amakuru nibo muzajya mutuma ,nibasanga ari aho bariye bazajya baceceka,mubakurikirane cyane mumirenge kuberako barakabije

  • nibanyarukire Nyamirambo muri Rugarama umudugudu wa Rubona barebe utuzu turi kuhazamuka buri munsi kandi bakingiwe nubuyobozi.

  • @Kabutogo, ngo Museveni aherutse kubwira abagande ko bahinga byinshi bishoboka kuko abafitiye isoko ryizewe, ry’abantu bamaze igihugu cyabo bagikwizamo amazu kandi badafite aho guhinga. Abo yavugaga nawe ubwo urumva abo ari bo!

  • Nyuma yo gusoma iyi irebana no kubaka mu kajagari ndetse inzego zibishinzwe zikaba zisaba tu gutanga amakuru adashingiye ku mashyari cyangwa inzangano ndetse abo bantu bakagirirwa ibanga , mpise nibaza niba mu Rwanda haba ibanga! Ariko bibaye ngombwa twabafasha ndanabona mutanga ibihembo bishimishije ariko bitavuza umuntu bamuroze cyangwa bamukomerekeje aramutse amenyekanye….

    Iyo abantu bagaragaje ibyaha , buracya ababikoze tukabona ari bo mwagororeye!Ibyo mubivana he?

    Ntarugera Francois

  • Uwitwa Nirere abivuze neza rwose: ubu ikibazo gikomeye kurusha ibindi ni akajagari k’abakire! Biroroshye gufata icyemezo cyo gukuraho utuzu twa Kimicanga cyangwa Muhima ariko bizagorana gusenya akajagari k’amazu ahenze nk’ariya mubona za Ruyenzi. Mwabonye ahantu hubakwa amazu meza nk’ariya nta muhanda n’umwe urimo? Ugataha muri villa ya 100 millions usize imodoka kuri station!!!!!

  • MUVUZE GUKORERA IJISHO NUMVA AHUBWO NIYO MVUGO KOKO.
    HARI DOS D,ANES ZUBATSWE MUMUHANDA KICUKIRO CENTRE GAHANGA
    KUVA UMWAKA USHIZE
    ZABAYAHO NTA TWADUTARA CG YAMARANGI BASIGA KULI DOS DANE BYIGEZE BIJYAHO
    UWAKUBWIRA IMPANUKA ZAHABERAGA KUBERA KO IZO DOS DANE ZITAGARAGARAGA
    EJO BUNDI HE EXCELLENCE BUMVISE KO AZAHANYURA AJYA GAKO
    BARAYE BABIKORA AMAJORO YOSE.
    ABAHANYURAGA NGIRANGO MWARABIBONYE
    BITUMA TWIBAZA .UBWOSE SUGUKORERA IJISHO
    KARE KOSE KUCYI BITABA BYARAKOZWE,
    ABAYOBOZI BABISHINZWE BAGIYE BAKORA IBYO BEMEREYE ABATURAGE KOKO.

  • Ariko nanone tuvugishije ukuri, kubona ibyangombwa ukubaka i Kigali bishobora kuba bigoye cyane (kurusha kubona VISA ijya USA iyobowe na Donald Trump!!!)

  • ikibazo kirakomeye, ubu abantu bantu bose biteguye amatora ataruko bayishimiye gusa arukubera ko bagomba kubaka ahatemewe cg muburyo butemewe, naho gutanga amafaranga ngo baguhe amakuru byo ntumva ntakintu bizahindura, kandi kenshi bubaka izuba riva n’abayobozi bahari, ahubwo umujyi nabagira inama yo gukoresha ubundi buryo kuko ubwo ntamusaruro namba uzavamo, ikibazo n’inzego z’ibanze hamwe n’abashinzwe imiturire munzego zose, kuva k’umurenge kugeza k’umujyi wa kigali, rero njye natanga inama yuko mwasaba Minadef support, abasilikare nibo bonyine bashobora kugerageza naho ubundi ayo mafaranga wayagura fuel ugatembera gato ntaho batubaka nkeretse nimba ushaka kumva ko abantu bazi kuregana gusa cg bagira amatiku. haricyo utibonera iyo uhagaze mumujyi ukareba rebero, rubungo, bumbogo, jari, karururuma ugana byumba,…… ariya mazu yubatse mw’ijoro? hakenewe igena migambi rihamye handi abaturage bakumvishwa ko ubutaka bwose tutazubakwamo amazu gusa, hakenewe ubuhinzi,n’ibindi

  • Umva Busabizwa we wowe ntushoboye gukorana nabaturage amagambo uvuga wagira ngo nayo kugumura abaturage gusa ugenda ujye mu mari ujye usuzuma ko ibyemejwe byashyizwe mu bikorwa banaguhe ibikenewe ukore ni ngengo y’Imari unakurikirane uko ishyirwa mubikorwa naho kujya mu baturage uravangira umuyobozi w’Umujyi wa Kigali .

    tubabarire kuko byamaze kugaragara ko utazi gukina politike ibyo biharire umuyobozi mushya utamuvangira nkuko wavangiye Mukarurize. turabizi ko ukunda kwifotoza kuri TV ariko shaka ukundi wifotoza utavangira umuyobozi wacyu.

    • Ariko sha wagiye uvuga ibyo uzi!ubwo uwakubaza uko yaba yaravangiye Mukaruliza wabisobanura?
      abanyarwanda muri ba ntamunoza turabamenyereye

Comments are closed.

en_USEnglish