Digiqole ad

Gisenyi – Menya abana bo ku muhanda ariko biga kandi bakunda ishuri

 Gisenyi – Menya abana bo ku muhanda ariko biga kandi bakunda ishuri

Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu mijyi ifite abana b’inzererezi benshi, ariko bamwe muri bo bafite umwihariko wo gukunda ishuri kuko bafite intego mu buzima bwabo, bamwe bashaka kuzaba abayobozi…hari n’ushaka kuzaba Perezida wa Republika….

Uhereye imbere ibumoso ni Rwerere Samson, Arijuni Ntirenganyabanyarwanda, Tuyizere Buhinja. Inyuma uhereye ibumoso ni Amani Moise bita Gashuhe, na Tuyiringire Jean Claude bagiye kujya ku ishuri.
Uhereye imbere ibumoso ni Rwerere Samson, Arijuni Ntirenganyabanyarwanda, Tuyizere Buhinja. Inyuma uhereye ibumoso ni Amani Moise bita Gashuhe, na Tuyiringire Jean Claude bagiye kujya ku ishuri.

Umunyamakuru w’Umuseke yatembereye mu mujyi wa Gisenyi, maze akurikirana imibereho y’abana batanu (5) barara mu nzu itaruzura, no ku mabaraza iyo imvura yaguye, bwacya batitaye ku mbeho barayeho bane muri bo bagafata inzira bakajya ku ishuri.

Aba bana baba hafi y’isoko rya kijyambere ryadindiye, babanye neza n’abaturage dore ko usanga aribo babagaburira, bakababikira imyenda yabo n’amakaye bavuye ku ishuri. Abaturanyi ngo bakunda aba bana.

Amafoto twabafotoye saa kumi z’igitondo aragaragaza aba bana uko ari batanu baryamye mu nzu itaruzura, mu mbeho nyinshi, abakuru babiri bihariye agashuka biyorosa, abandi batatu biyoroshe amaguru gusa, baryamye ku bikarito.

Umunyamakuru yabafotoye hafi saa kumi n'iminota 15 z'igitondo, nubwo ku musigiti batoraga Zana, n'imirabyo ya camera ibakubitaho, bari bashyizweyo basinziriye.
Umunyamakuru yabafotoye hafi saa kumi n’iminota 15 z’igitondo, nubwo ku musigiti batoraga Zana, n’imirabyo ya camera ibakubitaho, bari bashyizweyo basinziriye.

Babyuka nka saa kumi n’imwe n’igice kuko urusaku rw’abagenda mu muhanda ruba rwabaye rwinshi, bane muribo rimwe na rimwe bakajya ku Kivu cyangwa ku kinamba koga, hanyuma bakajya ku ishuri.

Umuto muribo w’imyaka 11 niwe utajya ku ishuri, nubwo mu bisanzwe iyo muvuganye abeshya ko yiga, ariko ntabwo yiga ahubwo asigara ashakisha imibereho, abagiye ku ishuri baza hari icyo yabonye akabagurira amandazi.

Abandi bane bari hagati y’imyaka 12 na 14, baramukira ku ishuri kandi ubabonye mu bandi basabana n’abandi, barakundana kandi bameze nk’abavandimwe.

Umwe muribo ariko ntazi imyaka ye, nyina wari ‘indaya’ ngo yamutaye ku muhanda ari uruhinja, akuze yiyita amazina, yerekeza ku ishuri.

Aha berekeje ku ishuri, bari kumwe n'abandi bana babiri nabo batandukanye n'ababyeyi babo bo mu Murenge wa Nyamyumba bajya ku muhanda ariko baza kubona umugira neza ubakira bakomeza ishuri, gusa baracyari inshuti n'abo basize ku muhanda.
Aha berekeje ku ishuri, bari kumwe n’abandi bana babiri nabo batandukanye n’ababyeyi babo bo mu Murenge wa Nyamyumba bajya ku muhanda ariko baza kubona umugira neza ubakira bakomeza ishuri, gusa baracyari inshuti n’abo basize ku muhanda.

Abana bigana babatangira ubuhamya ko babana neza, kandi ngo iyo babonetse mu ishuri baragerageza bagatsinda.

Iyo bageze ku ishuri bahurirayo n’abandi nabo baba ku muhanda ariko bagikunda ishuri.

Bose, by’umwihariko abiga muwa kane, muwa gatanu no muwa gatandatu biga basubirayo, bahura n’imbogamizi yo kubona ibyo kurya bya Saa Sita. N’iyo baburaye ngo kujya ku ishuri mu gitondo birabagora.

Iyo bakeneye gusubiramo amasomo, cyangwa bahawe umukoro bava ku ishuri babirangije kuko iyo bageze ku muhanda baba batandukanye n’iby’ishuri.

Iyo abatiga babonye agafaranga bajyana bagenzi babo biga muri Restaurant bakabagurira ibiryo bita “Umusigi (ibiryo biba byasigajwe n’abo bita abakire”.

Iyi foto yafashwe hafi saa tanu z'ijoro, bari barekuwe n'abasirikare bari bafashe nk'inzererezi, bamaze kumva imiterere y'ikibazo cyabo barabarekura, umugiraneza ufite restaurant ajya kubaha ibiryo. Abandi bakuru bari birukanse bihisha abasirikare.
Iyi foto yafashwe hafi saa tanu z’ijoro, bari barekuwe n’abashinzwe umutekano bari bafashe nk’inzererezi, bamaze kumva imiterere y’ikibazo cyabo barabarekura, umugiraneza ufite restaurant ajya kubaha ibiryo.

Gusa, n’abiga iyo bavuyeyo bajya mu muhanda bagahiga amafaranga basabiriza, cyangwa bahanagura imodoka bakishyurwa.

Indi mbogamizi ngo ni uko rimwe na rimwe bajya bafatwa n’inzego z’umutekano, ntibabone uko bajya ku ishuri bigatuma badindira. Amahirwe bagira ni uko ku ishuri bazi ibibazo byabo, igihe cyose bagarukiye barabakira.

Ku ishuri, Kampire Priscillah uyobora ikigo cy’amashuri G.S. Stella Maris aba bana bigaho, yabwiye Umuseke muri rusange ko iki kigo cyigaho abana b’inzererezi 24, kandi nawe ashima umurava bafite wo kwiga batitaye ku buzima bubi babamo.

Ati “Aba bana iyo bari hano mu ishuri bajya bagira akantu k’isuku, iyo bari hano mu ishuri rimwe na rimwe bijya bibacika turiya tugeso bagira hanze bakatugaragaza hagati y’abana bagenzi babo, ariko abarimu bagerageza kubaba hafi bakabashyira kuri gahunda.”

Kampire avuga ko bajya bagira amahirwe bakabona nk’umugiraneza akabafasha kubona amakayi, imyenda y’ishuri, n’utundi bakenera, hanyuma ikigo nacyo bamwe na bamwe kikabafasha gufungura saa sita, amasaha y’amasomo yarangira bagasubira ku muhanda.

Ati “Iyo batashye basubira hahandi baba, kuko niba tugerageza tukaba twabagaburira, tukabashakira ababaha imyenda y’ishuri. Ntabwo twabona aho tubacumbikira, ubwo iyo amasomo arangiye basubira aho barara muri biriya bizu by’ibimene.

Harimo abana bamwe na bamwe batsinda neza, nk’ubu turamufite wiga muwa mbere Secondaire nawe yari muri abo bana, yarigaga ni nawe wabaga uwa mbere.”

Kampire avuga ko nta buryo bwihariye bagira bwo kubakurikirana iyo batashye, dore ko usanga bamwe muri bo baba banafite ababyeyi bombi.

Ati “Hari igihe twigeze kujya gusura imiryango yabo ababyeyi bakatubwira ngo umwana yarananiye wareba ukuntu umwana wo muwa mbere muwa kabiri yananiye umubyeyi, ukabona ni ibintu bifututse, ukabahuza ejo bakaba bagarutse ku muhanda, ni ibibazo umuntu atamenya niba bikomoka ku myifatire mibi y’abana cyangwa ku babyeyi.”

Kampire Priscillah uyobora ikigo cy’amashuri G.S. Stella Maris.
Kampire Priscillah uyobora ikigo cy’amashuri G.S. Stella Maris.

Kampire ariko anashinja ababyeyi bo muri aka gace kutita ku bana, ku buryo usanga babata mu mazu bakajya gushakisha ubuzima, abana bakabata munzu, abana babona batitaweho bakajya ku muhanda.

Aba bana batandukanye cyane n’abandi bana b’inzererezi kuko bo bafite intego, ari nayo mpamvu abantu babazi basaba ko bashyirirwaho uburyo bwo kwitabwaho budahuye n’ubw’abandi banywa ibiyobyabwenge, biba, bakaba ku mihanda ntacyerekezo.

Uyu mubyeyi asanga Leta ishaka gufasha aba bana by’umwihariko baba ku muhanda baniga, ngo yashyira imbaraga cyane cyane ku babyeyi babo, kuko ikibazo kiri cyane cyane ku babyeyi.

Abana ubwabo bavuga ko ku iseta inye babarizwaho mu Mujyi wa Gisenyi hari abana barenga 200, gusa ngo abiga ni bacye cyane.

Iyo uganira nabo, usanga hafi yabose bajya guhuza ibibazo, ni ibibazo mu miryango yabo, gutandukana kw’ingo, kuvuka ku bagore b’indaya n’ubukene, niyo bituma baza ku muhanda.

Aba bana by’umwihariko abiga, bafite ibyifuzo bya bimwe mubyo badafite nk’inkweto, imyenda n’inkweto byiza, kurya neza n’ibindi, ariko banafite intego zitandukanye mu buzima.

Bamwe barifuza kuzaba abayobozi bagafasha abana bo mu muhanda ndetse bakiteza imbere, hari abarota kuzaba Perezida, n’umwe muribo ngo urota kuzaba umuganga w’amatungo ‘Vetrineri’.

Kuko bamenyereye ubuzima bw’umuhanda, mu bitekerezo byabo usanga abenshi nta gitekerezo cyo gusubira mu muryango bafite, ngo babaye abana b’umuhanda bafite intego…

Inzu itaruzura bararamo.
Inzu itaruzura bararamo.
Basasa ibikarito hasi bakaryama bagasinzira kugera mu gitondo.
Basasa ibikarito hasi bakaryama bagasinzira kugera mu gitondo.
Mu buzima bubi nabo bivugira, boga rimwe na rimwe.
Mu buzima bubi nabo bivugira, boga rimwe na rimwe.
Iyo imvura yaguye nibwo ngo batarara aha, bashaka ibaraza bararaho.
Iyo imvura yaguye nibwo ngo batarara aha, bashaka ibaraza bararaho.
Ahari akaziga haryamye abakuru, baba bakuruye ishuka ngo baguriwe n'Umunye-congo.
Ahari akaziga haryamye abakuru, baba bakuruye ishuka ngo baguriwe n’Umunye-congo.
Ubuzima babayeho bafite intego zo kuzabuhindura.
Ubuzima babayeho bafite intego zo kuzabuhindura.
Aba bana uko ari batanu bararana, barakundana cyane ndetse barafashanya. Aka k'imbere gato cyane muribo kitwa Faraji.
Aba bana uko ari batanu bararana, barakundana cyane ndetse barafashanya. Aka k’imbere gato cyane muribo kitwa Faraji.
Umwanda ni mwinshi mu nzu ituzuye bararamo.
Umwanda ni mwinshi mu nzu ituzuye bararamo.
Irimo n'ibihuru.
Irimo n’ibihuru.
Kumanywa aho barara rimwe na rimwe basiga bahanitse imyenda, ariko iyo batafuze bayishyira mu isashe imwe bakayibitsa kwa Mama Eric.
Kumanywa aho barara rimwe na rimwe basiga bahanitse imyenda, ariko iyo batafuze bayishyira mu isashe imwe bakayibitsa kwa Mama Eric.

Umuseke wabakurikiye mu rugendo ku ishuri

Ku ishuri
Mu gitondo mbere yo kwerekeza ku ishuri twabafotoye bari kumwe n’abandi bana babana ku muhanda bo batiga.
Bari kumanuka ku muhanda ugana ku Kivu.
Bari kumanuka ku muhanda ugana ku Kivu.
Babiri imbere, abandi baragenda baganira n'abana bigana.
Babiri imbere, abandi baragenda baganira n’abana bigana.
Mu nzira baba bagenda bisekera.
Mu nzira baba bagenda bisekera.
Aha bakase ku muhanda ujya kuri G.S.Stella Maris.
Aha bakase ku muhanda ujya kuri G.S.Stella Maris.
Bageze hafi y'ikigo, n'ubwo bamwe baburaye akanyamuneza ni kose.
Bageze hafi y’ikigo, n’ubwo bamwe baburaye akanyamuneza ni kose.
Bamwe barava muri Misa ya mugitondo, abana nabo barerekeza kukigo.
Bamwe barava muri Misa ya mugitondo, abana nabo barerekeza kukigo.
Aha ni imbere y'ikigo.
Aha ni imbere y’ikigo.
Umurezi umwe ategereje abakererewe ngo ababaze impamvu kuko abandi bari kumurongo. Umwe muri babana yahise akuramo ikoti kugira ngo agaragaze ko nubwo atambaye ikabutura y'ishuri, afite ishati.
Umurezi umwe ategereje abakererewe ngo ababaze impamvu kuko abandi bari kumurongo. Umwe muri babana yahise akuramo ikoti kugira ngo agaragaze ko nubwo atambaye ikabutura y’ishuri, afite ishati.
Barinjirana n'abandi ntakibazo.
Barinjirana n’abandi ntakibazo.
Nubwo batambaye imyenda y'ishuri yuzuye barabareka bakigana n'abandi kuko ibibazo byabo birazwi.
Nubwo batambaye imyenda y’ishuri yuzuye barabareka bakigana n’abandi kuko ibibazo byabo birazwi.
Kimwe n'abandi, baragira bati tuzarwubaka abana b'Abanyarwanda, turugira nka Paradizo,...
Kimwe n’abandi, baragira bati tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda, turugira nka Paradizo,…
Nabo b'iyumva nk'itore, uretse ko ari nabyo kuko "No mu ishyamba ry'inzitane bishakiye inzira."
Nabo b’iyumva nk’itore, uretse ko ari nabyo kuko “No mu ishyamba ry’inzitane bishakiye inzira.”
Barakora imyiyereko ya mugito hamwe n'abandi, ibi ngo bibafasha kwisanga mubandi no kwibagirwa ibibazo baba basize hanze y'ikigo.
Barakora imyiyereko ya mugito hamwe n’abandi, ibi ngo bibafasha kwisanga mubandi no kwibagirwa ibibazo baba basize hanze y’ikigo.
Arijuni Ntirenganyabanyarwanda yavuye iwabo kubera ubukene, icyakora we na bakurube babiri babonye ubafasha bari kwiga.
Arijuni Ntirenganyabanyarwanda wiga muwa mbere yavuye iwabo kubera ubukene, icyakora we na bakurube babiri babonye ubafasha bari kwiga.
Rwerere Samson wiga muwa gatatu, mwarimuwe avuga ko agera mu ishuri gacye ariko ngo ni umuhanga cyane.
Rwerere Samson wiga muwa gatatu, mwarimuwe avuga ko agera mu ishuri gacye ariko ngo ni umuhanga cyane. Yifuza kuzasoza amashuri akaba Veterineri.
Mbere yo kuryama uko ari batanu baba bari kumwe igihe kinini.
Mbere yo kuryama uko ari batanu baba bari kumwe igihe kinini.
Bafite n'abandi bana b'inshuti babana ku muhanda.
Bafite n’abandi bana b’inshuti babana ku muhanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Hei!
    Ese nabasha kubona tel zuyu muyobozi w’ishuri ryigaho aba bana.

  • Gusa birababaje ariko jye ntacyo mfite nabafasha
    uwagira icyo abafasha yakorera umugisha w’Imana,
    isengesho ryo ndaribaha.
    Imana yo mu ijuru ibiteho kandi ibatabare.

  • yoo!!!!!!!!!!!!!!! ubuyobozi ni bubafashe. IMANA ibahegusoza urugendo amahoro.

  • Batabarwaga na Orphelinat Noel yo ku nyundo none abategetsi batagira impuhwe bararifunze.

    • Really?
      (Ese nkuyu Mwana iyo yumva za speech na statistics zo muri UN, UNDP, UNESCO, UNICEF, BAD, IMF, WB,… zivuga ko hariho iterambere, hari na rimwe azabyemera?)

  • Abantu badaterwa ubwoba n’ejo hazaza h’u Rwanda hazaba hari mu maboko y’urubyiruko rubayeho ubuzima twese tuzi, nabashyira muri ba bandi Prezida Kagame avuga ko nta mutima bagira.

    • wese niba awugira aba bana ntibari mugihugu ayoboye? agahwa kari kuwundi karahandurika.

  • Iriya photo abana basinziriye kuriya iteye ikibazo.Ugasanga bamwe mu banyamakuru bacu batanguranywa kuvuga ngo u Rwanda ni urwa kangahe… mu miyoborere myiza, muri ibi muri biriya… Kiriya ni ikibazo gikomeye kuko ruriya ni Rwanda rw’ejo. Abasenateri baherutse kwinubira ukuntu abanyeshuri bo muri kaminuza babayeho, amacumbi, amafaranga yo kubaho (25.000 FRW=30 US $= 1 US $ ku munsi. Nyamara arigiswa n’ibifi binini bidafatwa ni menshi.Ibibazo biracyari byinshi.

  • Iyi nkuru iteye agahinda, abana bafite umuhate n’ubushake bwo kwiga ariko ababyeyi n’abayobozi buzuye mu mujyi nka Gisenyi bakabarenza ingohe too, bakabareka gutyo gusa, bakagera ku ishuri riyobowe n’ababyeyi, ryigishaho ababyeyi bakavuga ngo barabihanganira iyo bakererewe cg basibye ishuri, ngo babaha ifunguro rya sa sita rimwe na rimwe ariko ntibabona aho babacumbikira bagaceceka bakumva ko bihagije !!!

    Inzego z’umutekano zarabafashe z’umvise ibyabo zirabarekura zikumva ko uusanzu wazo urangiriye aho !!!

    Ejo-bundi H.E. Paul Kagame yahasura, umwana nk’uriya yagira amahirwe yo kumubaza ikibazo, mayor n’abandi bayobozi kakagwirirana ngo bagiye kugikurikirana, ntibari bakizi, bagiye guhita bagikemura !!!

    Nshimiye umuseke kuri iyi nkuru, ni challenge ku bayobozi n’ababyeyi !!!

  • Ariko cyera habagaho abagiraneza (amashyirahamwe, amadini n’imiryango ishingiye ku madini, ONG/NGOs, ….) byaje kugenda bite? Twabwiye Abazungu ko twatangiye KWIGIRA, bose barigendera, none nimundebere koko!! Ikibazo rero, sinzi niba umuntu ku giti cye, hari icyo yakora. Cyeretse dushyizeho ISHYIRAHAMWE RY’ABASOMYI B’UM– USEKE, tukajya dukusanya inkunga, tugafasha… Ariko nabwo, Umuseke.com twaba tuwushyize mu kaga. Ahaa, nzaba mbarirwa.
    Putulu M

    • turabibona kimwe abayobozi nivuzizuzi rya bandebe.
      genda Rwanda waragowe.

    • Abo bazungu wifuza ko bakugira ntiwigire niwabo hali ibirenze ibi byaba bana.Muzajya mubyara leta ibagirinama yo kubyara abo ushoboye kurera none wowe wumva abanyarwanda bagomba kubyara noheli wo ku nyundo akarera.Nta nishyirahamwe rigomba kurerera abandi.Icyo twagaya leta nuko idafatira ingamba ababyeyi bata inshingano zabo….Erega abakene siko bohereza abana mumuhanda cyangwa ntibamenye aho baherereye.Ikibazo kirahandi kandi nticyoroshye.

  • …mujye mubyara abo mushoboye kurera cg kubyara mubireke. Ikibazo kiri mumuryango sikibazo cya leta

    • Uvuze ukuri pee! Kubyara…nk’imbeba! Warangiza..ngo abagiraneza!

      • Ngaho se gira ubutwari utwereke muri bariya utaragombaga kuvuka, hanyuma unatubwire icyo tugomba gukora, hanyuma ikibazo gikemuke?!
        (no1; Ujye utinya Umuntu IMANA “yemeye” ko abaho. n02; Ese nkubu uhishuriwe ko ukiri mu nda, bashatse kuyikuramo ntibikunde, cg se ko wavutse bitatenganyijwe, rahira ko utahindura ibitekerezo….!)

  • iyonkuru iteye agahinda gusa abo bana ndabasabira umugisha kumana kandindabasengera imana ikomeze ibiteho

  • Umuseke uragerageza kuvuga ibibazo biriho!Abakuyeho ibigo by imfubyi bazi impamvu !Ni ubwo hari abafite umugambi wo kwicisha inzara no gukenesha abantu kubushake,mpamyako batazabigeraho!Ntawe urusha abazungu kwanga abirabura (namwe mubarizwamo),ariko byarabananiye kubamaraho!Bakoze HIV ,bakoze Ebola mumaraboratory yabo, ariko ntacyo byatanze !Mwe muvite umutima wo kumaraho no umwigisha rubanda inzara,babagira inama yo kubireka, kuko abana banyu bizabagiraho ingaruka muminsi izaza !Ntimwibwireko amahanga muboherezamo cg omitungo mubarundira ari guaranty y umunezero …nibitwa inguge y iyo mukabana,bazagaruka babane nabo bita ibipinga.

  • Ibi mutwereka umunsi ku wundi by’abantu babayeho ubuzima butari ubw’abantu, abana mu mihanda n’abata ishuri cyangwa biga ku kaburembe, ababa munsi y’ibiti bya avoka, abarwayi benshi batagira kirwaza, n’inindi ntarondoye, si ibibazo by’ubukene rusange busanzwe gusa, ni n’imbuto ya politiki y’imibereho y’abaturage igihugu cyahisemo.

  • Ubundi kandi ngo gira neza wigendere urukundo ruruta byose!!!!!!,ubu mayor agiye guhita abirukana mukarere ngo baramusebya!!!,ubu mwalimu nawe araza akigisha abana ubundi bagasezera bagataha we agafata uwe bakajya kwiryamira ku matela!!! kandi ngo gahunda nimwe MUMATORA! kugirango ibi twagezeho mubona hano bidasubira inyuma!!!hahhah!!ntacyo mvuze ntiteranya.

  • NSHIMIYE UYU MUNYAMAKURU UKOREYE UBUVUGIZI ABA BANA KOKO KUBONA UMUHATE BAFITE NI BIBAZO BARIMO
    NK’UBUYOBOZI BWA RUBAVU KOKO MWABURA NINZU YO KUBAKODESHEREZA YA 20000FRW UBUNDI ABANDI BAGIRANEZA BAGAKOMEZA KUBAFASHA KU BONA IBYO KURYA KOKO
    NKA BANYARWANDA DUTABARA MUBINDI BIHUGU TWANA NIRWA GUFASHA ABA BANA KWERIII

Comments are closed.

en_USEnglish