Perezidante w’Inteko yatangije imirimo yo kubakira umupfakazi ariko hashize amezi 5 nta gikozwe
* Bari bamuhaye ibyumweru 2 none hashize amezi 5 nta n’itafari
*Abana bamwe yarabacumbikishije kuko izo babagamo bazishenye ngo bubakirwe
*Umurenge wabwiye Umuseke ko ukwa gatatu kurangira yubakiwe
Nyarugenge – Tariki 01 Ukwakira 2016 ku muganda udasanzwe wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge wakorewe mu murenge wa Nyamirambo Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’Inteko umutwe w’Abadepite hamwe n’abandi bayobozi, yashyize ibuye fatizo anatangiza imirimo yo kubakira Verena Mukankubana umupfakazi wa Jenoside utishoboye. Yijejwe ko inzu yuzura vuba cyane kuko aho atuye hadakwiye. Ariko kuva ubwo ngo nta muntu wongeye kuhakandagiza ikirenge ngo ashyireho irindi tafari kuri iryo rya nyakubahwa.
Uyu mukecuru atuye mu kagari ka Rugarama aho bita mu Miduha ni mu murenge wa Nyamirambo. Umunsi yizezwa kubakirwa bakanatangiza imirimo hari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali (wari Mukaruriza Monique), Perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, n’abayobizi b’inzego z’umutekano nka Maj Gen. Mubaraka Muganga, bose banasize bubatse umusingi (fondation) y’inzu izubakirwa uyu mukecuru utishoboye.
Iyi nzu yagombaga kubakwa ahahoze utwumba duto uyu mukecuru yakodeshaga akabona ikimutunga, utu tuzu baradushenye aba bayobozi bamwizeza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri inzu izaba ihagaze.
Umuseke wasuye Mukankubana kuri uyu wa mbere, usanga ngo kuva abo bayobozi bahava, nta mufundi, ntamuyede (aide-macon) cyangwa umuyobozi wahagarutse, inzu yaheze ku ibuye fatizo.
Inzu uyu mukecuru ariko irashaje kandi irava cyane mu mvura, utwumba bamushenyesheje harimo utubamo abana be utundi akadukodesha, ubu ngo byabaye ngombwa ko hari abana acumbikisha mu nshuti.
Mukankubana Verena ati “Ibikoresho bari bazanye amabuye n’umucanga ariko abajura barabyibye barabimaze, kandi aho ndara warebye ni ku gasozi iyo imvura iguye nijoro sindyama. Iyo bataza kunsenyesha inzu zari aha nakodeshaga mba naraguze utubati ngapfa gushyiraho ngasakara.”
Avuga ko iyo agiye kubaza ku biro by’Akagari bamubwira ko hagikusanywa amafaranga, mu kwezi kwa mbere ngo yandikiye Umurenge wa Nyamirambo n’Akarere ka Nyarugenge, n’ubu ngo ntarasubizwa.
Mu ibaruwa yandikiye Akarere ka Nyarugenge mu kwezi kwa mbere, Mukankubana yagize ati “nyuma yo kwinjira mu nzu mbamo imeze nk’ikigonyi, iva, ishaje yenda kungwaho ku buryo no kuyisana ku buryo no kuyisana mwabonye ko bitashoboka muhitamo kubaka inshya kandi igezweho.
Nyakubahwa mwasize fondasiyo yayo imaze kuzura munyizeza ko mu cyumweru kimwe muzagaruka kuyitaha, ariko hashize amezi ane nta n’itafari rirangeraho, kandi n’ubundi agahenge ni uko nta mvura igwa, nigwa sinzabona n’aho nyihungira.”
Ubu rero imvura iri kugwa.
Laurent Rwangeyo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo Umuseke umubajije kuri iki kibazo yavuze ko hari ibibazo byabaye bituma kubakira uyu mukecuru bidakorerwa igihe, ariko ngo muri icyi cyumweru biratangira.
Agira ati: “ byari byatewe n’ibindi bibazo byabayemo ariko turashaka gusubukura imirimo muri iki cyumweru. Rwose muri uku kwezi kwa gatatu kurarangira ayirimo.”
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
6 Comments
Iyi niyo bita accountability sasa
@Nyarugenge; Service delivery irihe niba umuturage akwandikira mukwa mbere bikagera mukwa gatatu nta gisubizo
@Mukabalisa; Inshingano zawe ziri he niba udakurikirana ibyo watangije?
@Nyamirambo: Byifashe bite niba umuturage wanyu amara amezi 5 asezeranyijwe kubakirwa? Ngo mwabuze amafaranga???? Ibi mwabibwira Paul?????
DORE ICYO NKUNDIRA UBUTEGETSI BWA 4 (ITANGAZAMAKURU)
(gusa reka nze ndebe amasaha cg iminota iyi nkuru imara hano)
Ndaje nanjye ndore iminota ihamara. Gusa ni inkuru nziza ibaza abayobozi ibyo badukorera
Amafoto yagombaga gufatwa icyo gihe yarafashwe, nicyo cyari icy’ingenzi. Ibindi ubundi.
Sorry, turaje tuyubake. Kuki mutabikoze mbere? Tugiye kubikora. Ngayo nguko.
Egwewe Bategetsi……nako Bayobozi. Dore gihamya ko “nta planning yahabaye bajya kumwubakira nako kumuta ku gasi, yewe nta na suivi yakozwe”. Mu Nteko se bo babikurikiranye bate ko Speaker w’Inteko agira Advisor we Serge wabaye n’Umunyamakuru.
Comments are closed.