Kigali: Bari kwigishwa gucunga umutekano kuri Internet
10 Werurwe – Ibigo bya Leta, ibigo byigenga n’abantu ku giti cyabo bagiye bagaragaza ibibazo by’ubujura cyangwa urugomo bikorerwa kuri Internet. Nubwo mu Rwanda ubu bugizi bwa nabi bitarakataza, ikigo cya RICTA kirebana n’ibya “Domain name” gifatanyije na ICANN ikigo gicunga umutekano kuri Internet ku isi byakoranyije inama nyunguranabwenge iri no gutangwamo amahugurwa ku rubyiruko mu kongera ubumenyi mugucunga umutekano kuri Internet hakoreshejwe uburyo bugezweho bwa DNSSEC.
Aya mahugurwa yateguriwe abayobozi bashinzwe by’ikoranabuhanga (ICT) mu bigo bya leta, ibigo byigenga, ama banki, n’amasosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga muri rusange ku bufatanye bwa Rwanda Information Communication Technology Association (RICTA) na Internet Corporation for Assigned Names and Numbers (ICANN).
DNSSEC, Domain Name System Security Extensions, ni uburyo bukoreshwa mu kurinda ‘information’ nyirazo yashyize ku murongo we wa Internet (Domain Name) ko ziyoba (redirection) zikajya ku bashobora kuzikoresha ibyo bashatse (fraudulent websites) cyangwa zikajya kubo zitagenewe.
Mu 07/2010 nibwo abahango bo muri Kompanyi ya Verisign barangije gusakaza ubuhanga bwa DNSSEC ndetse butangira gukoreshwa mu kurinda ‘domain name’ za .edu kuva mu kwa karindwi ndetse na .net kuva mu Ukuboza 2010.
Kuva muri Gashyantare 2012 DNSSEC ikoreshwa mu kurinda ‘domain name’ za .gov, muri Werurwe .com nayo yatangiye kurindwa n’ubu buhanga.
Ghislain Nkeramugaba umuyobozi wa RICTA watangije aya mahugurwa yavuze ko aya mahugurwa agamije cyane cyane kongera ubumenyi ku gucunga umutekano wa ‘domain name’ y’u Rwanda ya .RW
Charles Mugisha ishinzwe umutekano kuri Internet mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, yagaragaje ibikorwa ingamba za Leta y’u Rwanda mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda mu ikoranabuhanga. Ko ari nacyo iyi nama igamije gushimangira.
Kurinda urugomo n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga bisaba ubumenyi nk’uko bisobanurwa na Willy Liambi umwe mu basore b’abahanga muri ibi, akemeza ko abakora ibyaha n’urugomo bifashishije Internet bakunze kwitwa ‘Hackers’ nabo bahora biyungura ubumenyi bugezweho.
Kwirindira umutekano w’ibanze kuri Internet ngo bizagenda byigishwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, byigishwe n’abagiye bahabwa aya mahugurwa kuko ngo urugomo n’ubuhemu ababikora bagenda barusaho kuba benshi kuri Internet.
Aya mahugurwa kuri uyu wa 11 Werurwe arakomeza yibanda cyane kuri ‘techiniques’ zitangwa n’inzobere Alain Aina wo mu kigo cya ICANN gikorera muri Los Angeles muri Leta ya California, USA.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Great article. Irasobanutse congs to Daddy and Umuseeke. Abantu bagomba kumenya ko uko technology itera imbere ariko barusahurira munduru nabo bakataje
Tudatangiriye hafi ibyaha kuri internet kubirwanya byazatubera intambara hafi yo kutabasha no kubirwanya , kuko nibyaha bikura vuba kandi akenshi bigakorwa nabantu babizobereyemo kandi babisobanukiwe neza kuburyo kubarwanya busaba nabyo ubundi buhanga nibyiza rero kuba bitangiye kwigishwa hakiri kare ibi byha bitarakura
Comments are closed.