Digiqole ad

Abayobozi bazajya baryozwa amakosa n’igihombo batera Igihugu

Umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga i Gabiro, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare wari umaze iminsi itatu wasoje kuri uyu 10 Werurwe hafashwe imyanzuro itandukanye, irimo no kuba umuyobozi uzajya adindiza igihugu cyangwa akagihombya mu buryo bumwe cyangwa ubundi azajya abiryozwa. 

Perezoda Paul Kagame aganira n'abandi bayobozi bakuru nyuma y'isozwa ry'uyu mwiherero.
Perezida Paul Kagame aganira n’abandi bayobozi bakuru nyuma y’isozwa ry’uyu mwiherero.

Mu gusoza uyu mwiherero hafashwe kandi izindi ngamba zitandukanye ku iterambere, uburezi ubuzima n’izindi nzego zigize ubuzima bw’igihugu.

Iyi myanzuro ikomeye ije nyuma y’uko kuwa gatandatu Perezida wa Repubulika agaragarije ko ibyo bari biyemeje mu mwiherero nk’uyu w’umwaka ushize bitagezweho ndetse anagaragaza uburyo atishimiye imiyoborere, imitangire ya serivisi n’ibindi bidindiza iterambere ry’igihugu kandi biturutse ku bayobozi bakuru bakabaye igisubizo ku baturage.

Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’uyu mwiherero wa 11, abayobozi bakuru baganiriye ku miyoborere ibereye abaturage, guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Imiyoborere yihutisha iterambere, ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima n’ibibazo biri muri uru rwego, korohereza abashoramari no kwihutisha iterambere ry’abikorera.

Mu butumwa bwo gusoza uyu mwiherero Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ijambo rigufi cyane naryo rishingiye ku gitekerezo yasomye, asaba abayobozi bari muri uyu mwiherero kuvugurura imikorere.

By’umwihariko yitsa cyane ku gufasha abikorera n’ishoramari gutera imbere kuko ngo nta gihugu gishobora kugera ku iterambere rirambye kidafite urwego rw’abikorera rukora neza kandi rukanakorana n’inzego za Leta mu ntumbero imwe.

Uku guteza imbere abikorera no korohereza abashoramari biri mu byaganiriweho cyane muri uyu mwiherero dore ko ngo n’umuyobozi uzajya adindiza umushoramari cyangwa umushinga runaka ariwe uzajya abiryozwa.

Mu kiganiro twagiranye na Ambasaderi Valentine Rugwabiza, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere “Rwanda Development Board (RDB)” yikomye inzego zimwe na zimwe zinaniza abashoramari bigatuma bisubirira iwabo cyangwa ibyo bari bagiye gukora bakabireka.

Ati “Uwo muyobozi ntababa atekereje ku baturage baba bari bagiye kubona akazi, iterambere wa mushoramari aba azaniye igihugu n’ibindi biza bishamikiye kuri iryo shoramari. Icyo giciro (cost) uwo muyobozi azajya acyishyura.”

Mu gutangiza uyu mwiherero kuwa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yari yagaragaje kutishimira umuvuduko w’ubukungu wa 6% u Rwanda ruzasoza uyu mwaka ruriho nyamara mu mwiherero wa cumi wabanjirije uyu bari biyemeje ko uzagera kuri 11,5%, ibi ngo bikaba byaraturutse ku mikorere y’abayobozi idahwitse.

Ibi ngo ni ingaruka zo kudakorera hamwe, kutumva kimwe icyerekezo igihugu gifite, kwita ku nyungu bwite n’ibindi bigaragara mu bayobozi.

Aba bayobozi bari muri uyu mwiherero biyemeje inshingano zikomeye.
Aba bayobozi bari muri uyu mwiherero biyemeje inshingano zikomeye.

Imyanzuro muri rusange y’uyu mwiherero wa 11 w’abayobozi bakuru:

1.Gushyira mu bikorwa impanuro zose zikubiye mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

2.Gushyiraho politiki n’amategeko yo kubaka amazu aciriritse (low cost housing) no gushyiraho uburyo bunoze bwo kubaka amazu aciriritse kandi akabonekera ku gihe cyateganyijwe.

3.Kongerera ubushobozi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire mu Rwanda kugira ngo kibashe gushyira mu bikorwa inshingano zacyo.

4.Kunoza imitegurire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryayo.

5.Gusesengura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye (Kivuwatt, Inka zitanga umukamo utubutse n’iyindi) hagafatwa ingamba zo kubikosora kugira ngo imishinga yadindiye irangire vuba; ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

6. Gufata ingamba zo kubonera, mu gihe cya vuba, uruganda rwa Gishoma Peat to Power nyiramugengeri ihagije.

7.Kurangiza, mu gihe cya vuba, inyubako z’ibitaro bya Bushenge.

8.Kunoza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta akajya ahabwa koko ababifitiye ubushobozi.

9.Gushyiraho uburyo bunoze bwo gushishikariza abahinzi n’aborozi kongera umusaruro w’ibiva mu buhinzi n’ubworozi hakurikijwe uruhare ubuhinzi n’ubworozi bigomba kugira mu bukungu bw’Igihugu.

10.Inzego zose zirasabwa gushyira imbaraga mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu itegurwa ry’ingengo y’imari.

11.Kwihutisha ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe.

Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ari mubanenze imikorere idahwitse y'abayobozi.
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ari mubanenze imikorere idahwitse y’abayobozi.

12.Gushyiraho uburyo bunoze abayobozi bifashisha mu gusobanurira abaturage gahunda za Leta.

13.Kunoza imikorere y’inzego z’Abunzi n’Inteko z’abaturage kugira ngo zirusheho kuzuzanya mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubaka ubushobozi bwabo mu kwikemurira ibibazo hagamijwe kugabanya ibibazo bijyanwa mu nkiko.

14. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rurasabwa kumenyekanisha ibyavuye mu bushakashatsi bwerekana uko abaturage babona ibibakorerwa haba mu Gihugu no hanze kandi aho bishoboka rukajya rukorana n’imiryango mpuzamahanga muri ubwo bushakashatsi.

15.Gukosora imikorere mibi yagaragajwe mu mwiherero, imishinga yadindiye yose ikaba yarangiye ku bufatanye bw’inzego zibishinzwe.

16.Kunoza igenamigambi n’imikoranire y’inzego zitandukanye hagamijwe kugera ku ntego Igihugu kiyemeje.

17.Kunoza imitegurire y’imihigo igashingira ku mpinduka nziza (outcome based) y’imibereho y’abaturage aho gushingira ku bikorwa.

18.Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa, mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ku bantu batanga cyangwa bakira ruswa, yaba ntoya cyangwa nini, hifashishijwe uburyo budasanzwe (sophisticated).

19.Kurangiza ibibazo by’ingurane ku butaka bw’abaturage bimurwa ahagenewe ibikorwa by’inyungu rusange no kubahiriza ibyo amategeka ateganya.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire yatanze igitekerezo cyo kujya hashyirwa ahagaragara imitungo y'abayobozi yose ariko abandi bayobozi kugera kuri Perezida baracyanga kuko ngo cyagira ingaruka nyinshi.
Umuvunyi mukuru Cyanzayire yatanze igitekerezo cyo kujya hashyirwa ahagaragara imitungo y’abayobozi yose ariko abandi bayobozi baracyanga kuko ngo cyagira ingaruka nyinshi.

20.Gushyiraho ingamba zituma abakozi bashora Leta mu manza, bivuye ku makosa yabo, bamenyekana kandi bakaryozwa igihombo baba bateje Leta.

21.Kunoza itegurwa n’isuzuma ry’imihigo y’abakozi ba Leta ku buryo ishingira ku ntego z’ikigo aho gushingira ku byo umukozi yumva azageraho.

22.Gushyiraho uburyo abikorera bajya basinyana imihigo na Leta hagamijwe iterambere ry’ihuse.

23.Kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire yazo bikaba byatangiye bitarenze Werurwe 2014.

24.Kwiga uburyo gahunda yo kugaburira ku ishuri, abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 byakorwa ku bufatanye n’ababyeyi.

25. Gukemura burundu kandi mu buryo bwihuse, ikibazo cy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga bicaye hasi.

26.Gushyiraho uburyo (system) bwo gukurikirana no kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (12YBE).

27.Gushyiraho uburyo butuma abarimu bishimira akazi kabo biganisha kumusaruro mwiza mw’ireme ry’uburezi (incentives) kandi bagahemberwa igihe nk’abandi bakozi ba Leta.

28.Kugaragaza ingamba z’imyaka itanu zo guteza imbere ireme ry’uburezi rya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 herekanwa aho turi ubu n’aho twifuza kujya, inzego zose bireba zikabiganiraho uruhare.

29.Gushishikariza abikorera kurushaho gushora imari mu burezi.

30.Gushyiraho amashyirahamwe y’ababyeyi n’abarimu (PTAs) aho atari no gufasha ariho gukora neza kugira ngo bifashe mu kongera ireme ry’uburezi.

31.Kunoza uburyo bw’imitangire ya za mudasobwa mu mashuri ku buryo zihabwa amashuri yiteguye guhita azikoresha.

32.Kwihutisha gahunda yo kwimurira ibikorwa (services) bya Mutuelle de santé muri RSSB.

33.Kwihutisha politike ya Early Childhood Development.

34.Gushyiraho uburyo bunoze bwo kongera umubare w’abaganga b’inzobere no kwiga icyakorwa ngo abanga bagume mu kazi.

35.Gushishikariza abaturage kwishyurira igihe kandi nta gahato ubwishingizi bw’ubuzima (mutuelle de santé).

36.Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugururwa yose akenewe kugira ngo u Rwanda rurusheho kugira umwanya mwiza mu korohereza ishoramari (Doing Business).

37.Korohereza abashoramari kugabanya ikiguzi cyo gukora ishoramari.

38.Gushishikariza abikorera gushora imari yabo mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo bunganire umusaruro usanzwe utangwa n’abahinzi, bityo hakemurwe ku buryo burambye, ikibazo cy’inganda zibura umusaruro zikoresha.

39.Gushyigikira ivugurura ry’imikorere y’amashyirahamwe y’abikorera babigize umwuga no gufasha ishoramari ry’abishyizehamwe.

40.Gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abikorera bakifashisha mu kugaragaza ibibazo bahura nabyo kandi inzego bireba za Leta zikabikurikirana.

41.RDB irasabwa kujya itanga buri gihembwe igeza kuri Guverinoma ku bijyanye n’ishoramari kandi igatanga na raporo buri mwaka kubijyanye n’uburyo abashoramari bishimira ubufasha bahabwa na Leta (Annual Investor Business Report Card).

42.Urwego rwa Leta ruteza igihombo umushoramari rugomba kwirengera icyo gihombo mu gihe bigaragaye ko umushoramari atabigizemo uruhare.

Perezida Kagame aganira n'umukuru w'urukiko rw'ikirenga Sam Rugege na Ntawukuriryayo Jea Damascene, perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite.
Perezida Kagame aganira n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege na Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa SENA.
Umufasha w'umukuru w'igihugu Jeannette Kagame nawe yakurikiranye uyu mwiherero wose.
Umufasha w’umukuru w’igihugu Jeannette Kagame nawe yakurikiranye uyu mwiherero wose.
Gen James Kabarebe Ministre w'Ingabo aganira na Gen Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w'ingabo
Gen James Kabarebe Ministre w’Ingabo aganira na Gen Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w’ingabo
Mbere yo gutaha Ntawukuriryayo na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo bagiranye ikiganiro cyamaze umwanya munini.
Mbere yo gutaha Dr Ntawukuriryayo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo bagiranye ikiganiro cyamaze umwanya munini.
Olivier Nduhungirehe n'uyu mudepite nabo bamaranye umwanya munini baganira.
Olivier Nduhungirehe n’uyu mudepite nabo bamaranye umwanya munini baganira.
Ministre w'Umutekano mu gihugu, Ministre w'Ubuhinzi n'ubworozi na Ministre w'Ububanyi n'amahanga
Ministre w’Umutekano mu gihugu, Ministre w’Ubuhinzi n’ubworozi na Ministre w’Ububanyi n’amahanga
Mme Seraphine Mukantabana Ministre w'Impunzi no gukumira ibiza
Mme Seraphine Mukantabana Ministre w’Impunzi no gukumira ibiza
Abayobozi bakuru b'ingabo, ba ambasaderi n'abayobozi batandukanye bitabiriye uyu mwiherero
Abayobozi bakuru b’ingabo, ba ambasaderi n’abayobozi batandukanye bitabiriye uyu mwiherero
Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB wungurije (iburyo)
Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB wungurije (iburyo)
Ba Ministre Kamanzi na Mushikiwabo baganira nyuma y'Umwiherero
Ba Ministre Kamanzi na Mushikiwabo baganira nyuma y’Umwiherero

Photos/V Kamanzi

 

Venuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyi myanzuro nishirwa mu bikorwa tuzatera imbere nta kabuza.

  • Ikibazo cy’ubuhinzi cyari gikwiye guhagurukirwa mu maguru mashya kuko bitabaye ibyo hashobora gutera inzara, abaturage bakahababarira cyane.

    Politiki y’ubuhinzi mu Rwanda uko imeze ubu ikwiye kuvugururwa, cyane cyane ku bijyanye n’ibihingwa byahiswemo guhingwa mu turere dutandukanye. Inzego za Leta zibishinzwe zakagombye kwicarana n’abaturage muri buri Karere cyangwa muri buri Murenge, bakarebera hamwe ibihingwa byera muri ako Karere cyangwa mu Murenge, akaba aribyo bemeranyaho bikajya bihingwa muri ako Karere cyangwa muri uwo Murenge.

    Politiki yo guhatira abaturage guhinga ibigori gusa kandi wenda bitanera muri ako karere, ishobora kuzateza inzara mu gihugu kandi usanga abaturage bamwe basigaye bijujuta.

    Ibihingwa ngandurarugo bizwiho kurwanya inzara kandi abaturage bari basanzwe bahinga mbere, byakagombye kwitabwaho bigahabwa umwanya wabyo mu buhinzi, aha twavuga nk’ibijumba usanga abayobozi bamwe babuza abaturage kubihinga, nyamara bifite akamaro cyane mu mibereho yabo. Aha kandi twavuga n’amasaka usanga mu duce tumwe na tumwe abayobozi babuza abaturage kuyahinga, kandi nyamara abaturage bo bazi neza ko ayo masaka yera neza kandi abafitiye akamaro kanini kurusha ibigori.

    Mu gihe umuturage ahinze igihingwa abona kimufitiye akamaro mu buzima bwe, kandi bigaragara ko ntacyo gitwaye, ntabwo ari byiza ko abayobozi batanga amabwiriza yo kukirandura.

    Kubangikanya ibihingwa bimwe mu murima umwe, hari ubwo bigira akamaro, mu gihe igihimgwa kimwe gipfuye ikindi kikaba cyashobora kwera, muri icyo gihe kiramira umuturage ntiyicwe n’inzara.

    Ibi byose abashinzwe ubuhinzi ku murenge bari bakwiye kubyiga neza hamwe n’abaturage batuye muri uwo murenge, bagafatira hamwe umwanzuro ukwiriye, ibyo byatuma abaturage bahinga batijujuta, kandi byakuraho urwikekwe usanga rwarakwiriye mu gihugu hose, aho usanga abaturage bavuga ko Leta ibahatira guhinga ibihingwa ku gahato bitabafitiye akamaro.

    Mugire amahoro.

    • uri umuntu wumugabo

    • Wowe Bebe ubonye ubugabo bwe hehe? Muri make ibyo uyu Munezero avuze ni “mureke umuturage ahinge ibyo ashaka”. None se Muneze inama utanze ivugurura ubuhinzi ni iyihe! Ubivuze se nku mu expert dawe cyangwa ni igitekerezo cyawe ngishingiye ku bumenyi rusange. Nanjye sindi inararibonye ariko mpereye kubyo uvuze ndabona nta gisubizo utanze ku bibazo uzi (cyangwa utazi) biri mu buhinzi mu Rwanda kuva aho rugereye mu bihe twita “modern”. Wowe mu byukuri ntakigomba guhinduka. Abaturage ni bibere mu bujiji bwabo bishimire gufata isuka nkuko leta za revolisiyo zakunze kubiririmba hambere! Inzara zaho bitaga ku Gikongoro na handi urazizi? Leta yaririmbaga isuka ngo na “bayikomokaho” !!! imyaka irenga 30 wabonye byaramaze iki?

    • Dore uko njye bibona. Nibyo koko hakoreshejwe ingufu nkeya kuko inama y’umwiherero yabibonye. Icyo nemeranya nawe ni kimwe gusa: Kuganira n’abaturage. Ibi ni ikigomba guhora muri gahunda nkizi ngizi. Sivunze ngo ni gahunda zose. Kubijyanye no kumenya igihigwa kinogeye ahantu njye igitekerezo ntanze ni uko hagomba kwifashishwa inararibonye zose zishoboka (agronome, abize agro-business, geology, biotechnologie nkabangaba bize hano muri INES Ruhengeri, yewe ni zindi nzobere mu bidukikije na bandi) buri akarere kakagira ifoto (map – carte) y’ibishoboka guhingwamo bibeye aho kandi bijyanye n’intumbero y’iterambere twebwe abanyarwanda dushaka apana abayise abanyapolitike binda nini birirwa babeshya umutarage bashaka kubaronkeraho. Noneho igihe ibihingwa byatoranyijwe byabonetse abaturage akaba aribwo babiganirizwaho kugira ngo babigire ibyabo berekwa akamaro bibafitiye mu iterambere ryabo n’iryi gihugu. Maze ngo uRwanda ko rudatemba amata n’ubuki. urakoze kunyumva kandi ukisubiraho. Ndi Umunyarwanda.

  • Ibyo gushishikariza abaturage gutanga mutuelle hagomba kwiganwa ubushishozi impamvu badatanga fr urugero nuko mbona fr bakwa ari menshi cyane kuko ubu abaturage benshi batakigira icyo bavanaho fr kuko hari ibintu byinshi bakuragaho fr bikaba byaragaritswe gukorwa ubwo bibaye ngombwa nabyo ingero zagaragara uratse byaba birebire!

  • Leurs Expression disent tout! Burya amafoto yerekana byinshi. Kuri nyje ndabona batumvikanye kandi batasyhe bafite ipfunwe. Muri make ikibazo ntigikemutse.

  • aba bayobozi bacu barasobanutse kandi barashoboye ku buryo mbona imyanzuro y’uyu mwiherero izageza kure abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange

  • Babanze kurwanya inzara,abanyarwanda barye bahage. Kandi birashoboka baramutse babigiriye umutwaro bakagabanya kwikunda no kwikubira!

    Imana ibafashe!

  • Ndabona mu mafoto hari ikintu kiza: Ibitumvikanwaho! ariko kd iyo ari uko bimeze haba hari no kwibazwa inzira iboneye yo kugorora ibintu ngo bijye mu buryo neza. Icyo nicyo dushaka nk’abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange. Ibijyanye n’imitungo byo nta nibyo dushaka kugaragarizwa mu mpapuro kuko ibyo tubona birahagije!!!! Babeho neza cyaneee natwe baduhe kubaho neza ibyo bizaba biduhagije.

  • Mubyukuri iyi myanzuro ni myiza ariko kuyigeraho bisaba imbaraga nyinshi kandi no gushiramanga, abayobozi ba MINALOC, MINAGRI,MININFRA(EWSA,IMIHANDA ) MINISANTE N’UBUREZI nimba bashoboye ni bakore kandi nimba badashoboye begure vuba kuko ibyabo birarambiranye rwose. barebere kubayobozi bayobora ibigo bisanzwe uko bikora neza no gukurikira ibikorwa byabo rera MIGRATION, RURA,RWANDA REVENUE AUTHORITY n’ibindi.

  • muburezi keretse bakuyemo hareramungu nahubundi ntabwo uburezi buzatera imbere namwe mubyigeho

  • Umuvunyi mukuru nakomere rwose, ari muri bake baharanira kurwanya ubusambo mumutungo wa Rubanda ( abanyarwanda).

  • rega igihe kirageze kugirango abantu buri muntu wese age aba responsable y’imikorwa bye

  • buri muyobozi murwego arimo n’inshingano afit agiye amenya, inyungu rusange zigihugu n’abaturage muri rusange ibi bihombo ntibyakagaragara, atekereje ko ariho nkumuyobozi kubw’inyungu rusange rw’abaturage ntiyatuma ibi bihombo bibaho, nukuvuga ngo nyirugutuma ibi bihombo biba aba yabikozwe kenshi yitekerejeho aho gutekereza kunyungu rusange , AJYE ABIRYOZWA RWOSE

  • KABISA BIRAKWIYE KO UDAKORA IBYO ASHINZWE AVAHO KANDI AKABIRYOZWA CYANE ABAJYANA INZEGO ZA LETA MU NKIKO KANDI KUNYUNGU ZABO KUBER AKUTITA KU BUREMERE BWI IBYMEZO BAFATA BATABYITAYEHO?!!!

    NKUKO NKA MEYA WACU NDIZEYE WA GASABO KUBA ADAFATIRA IBIHANO LUWIZA VISIMEYA WE WANZE GUTANGA IMITUNGO YI IMFUBYI ZA JENOSIDE KANDI NGO BAZIKORERA ABATURAGE ABAKABA BARUBAHIRIJE IMYANZURO YA PM UNDI AKANGA UYU MUYOBOZI AMAZE IKI? ESE AKORERA NDE? ASUZUGURA MEYA WE CYANGWA NITWE ABAMUTOYE ASUZUGURA? UBWO SE NI IMIYOBORERE TWIGISHWA? UYU MUYOBOZI RWOSE AKWRIYE GEREZA NO KWEGUZWA

Comments are closed.

en_USEnglish