Digiqole ad

Mugesera yanze ko umutangabuhamya “PME” amushinja atamureba

Kuri uyu wa 10 Werurwe ubwo umutangabuhamya wari wahawe izina rya PME yajyaga gutanga ubuhamya mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Leon Mugesera ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, Mugesera yatangaje ko nta mpamvu n’imwe abona uwo mutangabuhamya yatuma atigaragaza.

Leon Mugesera urubanza rwe rwakomeje
Leon Mugesera urubanza rwe rwakomeje

Nyuma y’aho umutangabuhamya wari wahawe izina rya PMD asoreje ubuhamya bwe kuri Leon Mugesera ku byaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho uwari wahawe izina rya PME.

Nyuma y’aho Urukiko rutangiriye kwakira abatangabuhamya barindiwe umutekano aho batanga ubuhamya bwabo batagaragarira abitabiriye urubanza, icyifuzo cy’umutangabuhamya PME cyo gutanga ubuhamya muri ubu buryo cyatumye havuka impaka ndende, bituma urubanza rusubikwa adatanze ubuhamya bwe.

Mu mpaka ndende, Mugesera yabazaga impamvu uwo mutangabuhamya umushinja adashaka kugaragarira inteko y’urubanza n’abarwitabiriye, naho ubushinjacyaha bukavuga ko ari uburenganzira bw’umutangabuhamya ko ibyo Mugesera avuga nta shingiro bifite.

Umutangabuhamya PME, nawe ufungiye Genocide,  amaze kurahira ngo atangire ubuhamya bwe, uregwa (Mugesera) yahise yaka ijambo atangaza ko agendeye ku buhamya uyu PME yatanze mbere mu zindi nkiko ndetse n’imwe mu myanzuro ku rubanza rwe abona kuba yatanga ubuhamya arindiwe umutekano bidakwiye.

Nyuma yo gusoma zimwe mu nyandiko zikubiyemo ubuhamya bw’uyu PME, Mugesera yagize ati “ Nk’uko uyu mutangabuhamya yabyitangarije ko igihe cyose bizaba ngombwa ko asubiramo ubuhamya bwe kuri jye, ndetse bikaba ntaho byanditse ko azabutanga arindiwe umutekano, mbona nta mpamvu yatumye atanga ubuhamya bwe ari inyuma y’amarido.”

Dr Mugesera yavuze ko ashingiye kuri imwe mu myanzuro ya zimwe mu manza uyu  mutangabuhamya yafatiwe adakwiye kugira n’icyo avuga mu gihugu.

Ibi yabivuze nyuma yo gusoma inyandiko ikubiyemo imyanzuro ya nyuma yo kuwa 13 Nzeri 2002 ku rubanza rw’uyu mutangabuhamya aho bigaragara ko yari yakatiwe igihano cy’urupfu ndetse akaba yari yanambuwe uburenganzira bwo kugira igitekerezo atanga mu gihugu.

Ibi byatumye umutangabuhamya abazwa icyatumye asaba gutanga ubuhamya bwe muri ubu buryo maze atangaza ko umwishywa wa Mugesera afatanyije n’abandi bagororwa bafunganywe bigeze gucura umugambi wo kumuhitana muri gereza ndetse ko hari n’igihe bene wabo wa Mugesera bigeze kohereza uburozi bwo kumuha ariko Imana igakinga akaboko ntibumugereho.

Naho ibyo kutagira igitekerezo atanga mu gihugu byateshejwe agaciro n’itegeko rishya ryaje rikuraho iryagenaga igihano cy’urupfu.

Ubushinjacyaha bwo bwateye utwatsi ibyifuzo bya Mugesera buvuga ko kuba uyu mutangabuhamya yifuza gutanga ubuhamya bwe arindiwe umutekano ahanini ari inyungu z’umutekano we n’abo mu muryango we.

Mugesera yahise atangaza ko ibyo bidafite ishingiro na gato kuko abo mu muryango we bari mu gihugu kandi kikaba gifite umutekano n’amahoro bisesuye ku buryo ntacyatuma bagirirwa nabi ngo n’uko yatanze ubuhamya agaragarira abitabiriye urubanza.

Mugesera yahakanye yivuye inyuma ko mu muryango w’iwabo hatigeze harangwa uburozi, ngo rero ntabwo bari kohereza uburozi kuri uyu mutangabuhamya nawe ufunze.

Nyuma y’izi mpaka ndende urukiko rwanzuye ko rugiye gusuzuma neza ko haba hari ibimenyetso byaba bihari byemerera uyu mutangabuhamya gutanga ubuhamya bwe arindiwe umutekano cyangwa se Mugesera ibyo avuga hari ishingiro bifite.

Urubanza rukazasubukurwa kuri uyu wa kabiri tariki 11 Werurwe hamaze gufata umwanzuro y’uburyo uyu mutangabuhamya yatanga ubuhamya bwe kuri Mugesera.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko muzarya muhora musubika urubanza namwe ndabagaye ubwo murumva uwo mutanga buhamya yarafite irihe shingiro niba avuga ukuri atinya iki? kuki atavugira ahagaragara ? ahubwo ayo ni amazimwe.

  • mugesera iyi ncabiranya se , urubanza rwe ruzarangira koko? ko nabo agira menshi amayeri akayrasha bakame, ibyo yavuze yabivuze kumugaragaro izuba riva , imbwirwaruhame. ariko uburyo ajujubije abantu nibyo bitumvikana, ariko arabeshya iminsi y’igisambo ni mirongo ine.

  • ariko amacenga ya mugesera abona azarangira ryari? abona bizamugeza kuki?

  • ni hahandi yakwanga abamushinja kuba yarakongeje jenoside yakorewe abatutsi byo ntibivaho kandi nibagire vba bamukatire urumukwiye kuko niwe warwishigishiye.

  • Njye numva niba uyu mutangabuhamya yiyemeje gutanga ubuhamya nta mpamvu n’imwe agomba kutagaragara. Kuba ashaka kutagaragara ni uko ubuhamya bwe bushingiye kukinyoma.

    Atanjye ubuhamya bwe kumugaragaro, aho abantu bamubona.

  • Hahahhah umve ko bavuga ngwiki?? nsabiye aba bacamanza kabisa bafite akazi katoroshye pe!!1

  • jye ndabona uyu mugabo afite ikibazo cyuko atinya gufungwa , aracyatinza urubanza ngo arebeb ko bwacya kabiri gusa ararushywa n’ubusa kuko azafungwa ntabwo ibyo yavuze byazasiga ubusa

Comments are closed.

en_USEnglish