Digiqole ad

Ibya Centre Afrique bijya gusa n’ibya Ukraine

Ku ruhande rumwe birasa, kuko nyirabayazana y’ubushyamirane ni za mpande ebyiri z’isi zitajya imbizi, ari nazo zihora zirebana ay’ingwe ariko zigasekerana muri dipolomasi y’isi ya none, n’ubwo mu gisirikare umunsi izi mpande zarwanye ngo izaba ari intambara ya III y’isi. Izo mpande ni ibihangange by’uburasirazuba bw’Isi n’iby’uburengerazuba.

Amaraso yose arasa aramenwa n'impamvu zihishwa benshi/photoshopped
Amaraso yose arasa aramenwa n’impamvu zihishwa benshi. Uwakomerekejwe n’imirwano muri Ukraine n’uwakomerekejwe n’ubwicanyi muri Centre Afrique/photoshopped

Amerika (USA) ku mutwe, Ubufaransa, UK, Canada, Ubudage cyane cyane wongeyeho n’ibindi bihugu nk’Ubutaliyani, Espagne, Suisse, South Korea, Norvege, Suede n’ibindi ni uruhande rumwe ruvuga rumwe rwibona nk’uruyoboye Isi, rufite amaboko y’ingabo zikomeye, ibikoresho by’intambara bigezweho, imiryango ikomeye nka EU, itangazamakuru n’ikoranyambaga bikomeye ku isi, amafaranga akomeye nka US$, €, £…Ni uruhande rukomeye, kandi buri gihugu aho kiivumburiye inyungu mu mahanga ntabwo bivangirana.

Uburusiya ku mutwe nabwo, Chine, North Korea, Iran cyane cyane n’ibindi bihugu bimwe byo mu burasirazuba bwo hagati na Amerika y’Epfo, byo bifite imbaraga zigereranyije z’ubukungu, bifite imbaraga nyinshi zo kwihagararaho n’itangazamakuru ridakomeye, byo byanga cyane kwishyira hejuru kwa ruriya ruhande. Uru ruhande narwo rukomeye mu mbaraga kirimbuzi za rwihishwa, urundi ruhora ruzikanga, runavuga iby’ibihano…

Ibihugu byo muri Amerika y’epfo byinshi bihengamiye kuri uru ruhande rwa kabiri n’ubwo hari n’ibyiyumva cyane mu ruhande rwa mbere nka Bresil. Hari n’ibyo usanga bimeze nk’ibidafite aho bihengamiye nk’Ubuyapani n’ubwo ari ukubera amateka yabwo na Amerika ya bombe atomique.

Ngiyo inkomo y’intambara nyinshi ziri ku isi, buri ruhande rurashaka kwigarurira inyungu z’Isi kandi rugashaka ko urundi rutarurusha imbaraga mu gihugu runaka kidafite “musimamo” ufatika, kandi gifite n’ubutunzi.

Izi mpande zombi zirahatanira kugira ijambo (influence) ku bice by’isi biteye neza ku ngabo (military strategic areas), ibice by’isi bifite umutungo kamere mwinshi (petrol, zahabu na diyama cyane cyane). Ibyo bice by’isi nyamara ni ibihugu byigenga.

 

CENTRE AFRIQUE

Ejo bundi twavugaga ibya Ukraine, uburyo Abarusiya n’Abanyamerika bayirwaniraga, ku bw’amahirwe ho (nako ni ibyago nabyo) haguye abantu igihumbi n’imisago.

Muri Centre Afrique ho abamaze kuhagwa ntabwo umubare uzwi neza, gusa ni ibihumbi bishobora kugera no kuri magana, ubwicanyi bw’indengakamera buritirirwa amakimbirane hagati y’abasiramu n’abakiristu kandi nyamara imvano ni Ubufaransa bushaka kugumana iki gihugu mu ntoki ntigikorane n’umukeba wo mu rundi ruhande, Ubushinwa.

Kuva Centre Afrique yabona “Ubwigenge” muri za 1960, iki gihugu ni akarima k’Ubufaransa, nk’uko Ububiligi bwari bwaragize Congo, Rwanda n’u Burundi ubutaka bufiteho ijambo.

Muri Centre Afrique abayobozi bagiye basimburana kuri za “coup d’etat” zategurwaga n’Ubufaransa bitewe n’umugabo mushya bashaka gushyiraho wumva vuba “Champ Elysées” kurusha uriho.

Ange Felix Patassé atangiye gushaka kwigenga kwa nyako ku bukungu, uburenganzira batahabwaga na Paris, Ubufaransa bwafashije General Francois Bozizé, wari yarahahungiye, aramurwanya amuhirika mu 2003, abifashijwemo ku mugaragaro n’abarwanyi b’abahashyi (mercenaires) bo muri Tchad bishyurwaga na Paris, ndetse amaze gufata ubutegetsi za kajugujugu z’intambara z’abafaransa nizo zagenzuraga umutekano mu murwa wa Bangui. Maze Bozizé umubano mwiza awubana n’Abafaransa.

Hambere aha, ahagana mu 2010 Bozizé yatangiye kwiyegereza imbaraga nshya zahaga igihugu cye amahirwe yo kurushaho kwihuta mu bukungu kuko gukorana n’Ubufaransa yabonaga ntacyo byagejeje kuri Centre Afrique mu myaka myinshi ishize.

Ishyaka rye rya KNK ryiyegereje cyane ishyaka rya gikomuniste ry’Ubushinwa. Bangui na Pékin birakorana Paris ishyirwa ku ruhande.

Ibirombe bya Petrole byo mu gace ka Birao muri Centre Afrique byeguriwe abashinwa ngo babibyaze umusaruro, ndetse banahabwa uburenganzira busesuye bwo gushakisha ibindi birombe bya Diama na Petrole.

Ni nyuma y’ubwumvikane bucye bwa Leta ya Centre Afrique n’umuherwe w’umunyamerika Jack Gryberg ufite ikigo cya RSM Petroleum cyakoranaga na Centre Afrique, wambuwe ubwo butunzi kamere bw’iki gihugu bugahabwa Ubushinwa ngo bububyaze umusaruro n’inyungu kurusha uwo munyamerika n’abafaransa.

Africa y’Epfo, umwanzi w’Abafaransa (nubwo muri Dipolomasi basekerana) yatanze amafaranga yo kuvugurura igisirikare cya Centre cya Centre Afrique, ingabo z’iki gihugu Bozizé aziha ikaze i Bangui, ibintu byababaje cyane Paris.

Uburenganzira bwo guhitamo ku muyobozi w’igihugu n’igihugu cye bwateshejwe agaciro n’ibihangange, mu ibanga rikomeye Ubufaransa bunyuze kuri Tchad n’abashoramari bimwe petrole ya Centre Afrique, bahaye Michel Djotodia intwaro n’ingabo z’abacanshuro bakomeza umutwe we wa Sélèka batera baturutse hafi ya Tchad.

Djotodia uyu kuva mu 2004 nyuma gato y’uko Bozizé afashe ubutegetsi abushyizweho n’Abafaransa yahise ajya mu ishyamba, Abafaransa bamurwanyaga ni nawe baciyeho ngo bahirike Bozizé ejo bundi kuwa 24 Werurwe 2013 bafashe inzu ya Perezida Bozizé i Bangui arahunga.

Ubufaransa n’inshuti yabwo USA byahaye umugisha Sélèka yari igizwe n’insoresore z’abayisilamu barimo n’abo muri Tchad, binjiye mu gihugu bo bavuga ko Tchad yari yarakoronijwe n’abakilistu, nuko ubwicanyi buhabwa intebe ngo ni intambara ishingiye ku madini nk’uko bamwe babyumvaga kandi ashwi da!!!

Ikintu cya mbere Michel Djotodia yavuze ageze ku butegetsi ni uguhindura itegeko nshinga ryo mu 2004, ndetse no gutesha agaciro no kuvugurura amasezerano yo gushaka no gucukura (Exploration et exploitation) y’umutungo kamere wa Centre Afrique yari yaragiranye n’Ubushinwa.

Abarwanyi ba Seleka batari bazi icyo barwanira basunitswe na rwa ruhande rw’uburengerazuba bw’isi, bamaze gufata igihugu biraye mu busahuzi, mu bwicanyi bw’abakilistu (nibo bibwiraga ko ari abanzi babo), gufata abagore ku ngufu n’andi mabi menshi.

Ubwicanyi bwarenze urugero muri Nzeri 2013 Djotodia wari umaze amezi atanu ku butegetsi avuga ko ikitwaga Seleka akivanyeho burundu, ubwicanyi ntibwahagaze bwarakaze kugeza n’aho ibitangazamakuru byo muri ya mahanga akomeye byagaragaje abantu barya abandi (cannibalism).

Michel Djotodia ananiwe guhagarika amabi akorwa n’ingabo zitari zifite impamvu yayoboye, ndetse abamusunitse nabo babonye ko guhagarika ubwicanyi bigoye basabye Michel Djotodia kuva ku butegetsi banamushakira ubuhungiro. 10 Mutarama 2014 aregura nyuma y’iminsi 10 batora umugore wayoboraga umujyi wa Bangui Catherine Samba Panza kumusimbura.

Mu bwicanyi bw’abaturage batazi icyo bapfa, abaislamu bo mu mutwe wa Seleka bishe abakilistu bigera aho nabo bashing umutwe bise uwo kubarengera bawita ‘Anti-Balaka”. Nyuma yo kugenda kwa Djotodia na Seleka aba nabo barahindukira bihorera ku baturage b’abaislamu.

Nguko uko uzumva ngo ingabo z’u Rwanda zambuye intwaro ba Anti-balaka, ni abaturage biremyemo udutsiko bari kwihorera ku bwicanyi bakorewe, ingabo z’u Rwanda zikababwiza ijambo zibasaba kurekeraho ubwicanyi, ubu ngo biri kugenda bituza. Abaislamu muri iki gihugu abenshi bahungiye abandi baracyari mu nkambi bagana iya Cameroun mu buhungiro aho banaherekezwa n’ingabo z’u Rwanda.

Abaturage ba Centre Afrique 40% ntibazi gusoma ntibazo kwandika. Barahumirije bicana batazi neza ibyo bapfa, nyamara ababiteye ni bariya twavuze haruguru, Abafaransa n’uruhande rwabo, bararwanya Abashinwa n’uruhande rwabo ko bakomera ku Isi.

Igihugu cya Centre Afrique bagiciyemo kabiri, cyabaye icuraburindi, abana bararira, imirambo mu mihanda, abana ntibiga, imiryango yaratatanye mu minsi ishize byasaga cyane no mu 1994 mu Rwanda. Inzara, inyota, ubukene ubu nibyo bene muntu bari kuzira, abacukura amabuye y’agaciro na Petrole bo bagasohoka ku rutonde rwa Forbes buri mwaka ko bakize cyane kurushaho, aho bakirira bahasize imiboro n’imirambo inkongoro zihaze.

Ntaho Abongereza n’abanyamerika n’inshuti zabo bashaka ko Abashinwa n’Abarusiya babarusha ijambo, batitaye ku mubare w’abari buhagwe.

Intangazamakuru n'ikusanyambaga bikomeye by'uruhande rumwe bishaka cyane mu gusenya urundi no gukwirakwiza hose ugushaka kwarwo
Intangazamakuru n’ikusanyambaga bikomeye by’uruhande rumwe bishaka cyane mu gusenya urundi no gukwirakwiza hose ugushaka kwarwo

Bavuga ko Africa iyobowe nabi, batuka Mugabe na Museveni ko bayoboye ibihugu byabo buhumyi, nubwo nabo bayoboye Isi bo bayiyoboye nabi kurushaho, kuko aho barwaniye hagwa ingogo.

Centre Afrique ni urugero rwiza ubu, demokarasi n’ubwigenge babyambura ibihugu byacu bakoresheje imbaraga zabo rwihishwa, amategeko yabo kuri telephone, n’inkunga zabo ku ngengo z’ibihugu byacu bikennye.

Inkunga, inguzanyo nini n’impano ku bihugu bikennye nta kindi zigamije kitari iriya ntambara y’impande ebyiri zihatanira kugira ijambo. Si impuhwe bafitiye kubura demokarasi cyangwa ubukene bwugarije ibihugu bikennye, kuko iyaba bagiraga impuhwe Centre Afrique abana ntibaba barahindutse abicanyi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • MuraKoze Cyane. Ohh Africa. niryari tuzahumuka tugakundana tugakunda igihugu numugabane muri rusange twahawe nimana. Ngibi bintu dukwiye kuzarwanya nka Generation shya, njye mpora mbona ikibyica arizi mfashanyo duhabwa , ese uburayi bwo ko kera bwari mubukene ntibubone imfashanyo ntibazamutse, erega umuzungu ntiyaguha ikintu aziko ntacyo aribukuvaneho Twishire hamwe twubake umugabane wacu, nabiha ngo barize nibo bamarisha imbaga . wape up plz.

  • Umuseke ndabemeye d +
    Iyi nyandiko ni nziza kandi irimo n’inyigisho ku bihugu byacu

  • Open door policy ku biga history ya usa barabisobanukiwe cyane.

  • Njye biranshimisha iyo mwandika ibi ,
    kuko twamenya uwo mukino , tutawumenya ntacyo twabihinduraho kuko dufite ubukungu ariko ntacyo butumariye mugihe ari twe tukigira uruhare mu kwisenya .

    • Urabeshya wowe. Reka kuvugira abaguhatse! Kwisenya bituruka ku bujiji baduhezamo nabwo buturuka ku bukene mugihe twibwira ko turimo gutera imbere turya umuceri n’agasupu!

      • ariko nawe ntago ariwowe urabiterwa nibyifuzo bikurimo kandi ninda nini udashobora kwihanganira. ntago ushobora gufatira urugero kuri ibibihugu byo muri africa yamajyaruguru aho bibeshyagako barimo kurwanira amahoro nubwigenge ariko ubungubu barimo kwifuza uwabasubiza muribyabihe kandi ntibashobora kubibona koko uwari yarabahagazeho baramuraburije. twakagombye kwigira kubyatubanjirije kandi nubwo byaba atari shyashya hano iwacu ariko nibuze hari ikizere koko nibuze umuturage ahawe agaciro kandi yitaweho. ugukunda igihugu birasushishikarizwa ngaho natwe nidufatireho

  • ububiko.umusekehost.com mukomereze aho mukuduha amakuru yizewe

  • ok,

  • Ntubona se inkuru nziza yuje ubwenge gusesengura .umuseke big up.

  • Iyi nyandiko ndayikunze cyane. Ubusesenguzi mukoze nibwo rwose mukomereze aho. Imana ifashe Abanyafrica.

    Murakoze cyane.

    • Uyu mwanditsi ndamwemeye azi gusesengura.Bampatse ibihugu baradushuka tukamarana twebwe abanyafrica.Tugomba kubirinda tukiyunga tukubaka Africa yacu.

  • en tt cas iyi nkuru iragaragaza uburyo ibihugu bikennye bikomeje gusenywa n’ibikomeye. Ndumva mfite inzozi zo kubona umunsi umwe Africa afite ijambo kdi byagerwaho african countries byishyize hamwe

  • ububiko.umusekehost.com Muri aba mbere, Murasobanutse muzi gusesengura ibintu! Nyuma y’inkuru mwatugejejeho from Ukraine ndushijeho kubemera!

  • Ndashimira cyane uyu munyamakuru, dore inkuru dukeneye ni nkizi! Muribuka basomyi bakundwa ukuntu ubushize yatuviriye i muzingo ibijyanye na Ukraine, inkuru y’ubuhanga kandi ikoze neza cyane! None rero uyu munsi yatuviriye i muzingo inkuru ya Central Africa ni umuhanga cyane; ndamwemeye,nakomereze aho! Kandi birazwi neza ko Khaadafi aricyo yazize, none rero bakundwa dusangiye u Rwanda rwa Kanyarwanda iki ni gihe cy’umucyo mu bana b’u Rwanda! Nimuze duhumuke dukore bishingiye ku muco wacu kuko aribwo tuzagera ku iterambere nyakuri rishingiye kuri twe! Nimwibaze niba tugomba kwambara umwenda kuko hari umuzungu wawohereje, umunsi yanze bizagenda bite? Kugirango abakozi bitwa aba Leta bahembwe bisaba inkunga cg inguzanyo z’abazungu, ese aba n’abakozi b’abanyarwanda mu by’ukuri? Ni abakozi bande? Ubahemba.
    Munyamukuru namwe basomyi Imana y’i Rwanda ihorana namwe!

  • Umuseke, muri abambere gukora inkuru isesenguye mukomereze aho. Naho wowe Aaron ku comment yawe ndakumenyesha yuko bariya biyita yuko bateye imbere ntibashobora kwemera yuko Afrika (ikirombe cyabo) yakwishira hamweurugero naguha EAC ukuntu bari bameze nuko ubungubu bameze byaguha icyerekezo cyaho bagashaka buhake baganisha. Nitubima amatwi, ntitubatege amaboko, tukavana amaboko mu mifuka, tukiyubaka hari inzira twakwiha yazatuganisha heza.

  • Mukomerezaho! Munoze kandi mutange amakuru nyayo adufitiye akamaro muri byose: ubukungu, politiki, ubuzima, sosiyete turimo ubu, ….

  • mwibagiwe no muri Congo ko kabila arimo kuzira amasezerano yagiranye na bashinwa barangiza bagaca ku Rwanda bakarufasha gushinga M23 kugirango President wa Congo yegure azira amasezerano yagiranye naba bashinwa.muzabaze hano muri China umufaransa numu nyamerica iyo binjiye hano bahabwa iminsi mike bishoboka kandi bagakurikiranirwa hafi kuko iyo basohotse Police yirara mu mazu yabo maze ikabasaka cyangwa baka hucking za computers zabo.ariko ntabwo bashobora kubikora abanyafrica kuko baba bazi ko turi bantakigenda

  • Ndabemeye iyi nkuru iranejeje cyane, mujye mudushakira inkuru nkizi

Comments are closed.

en_USEnglish