* MINAFFET irateganya kongera abakozi * Yasabye imari ya miliyoni 450 muri uyu mwaka w’imari * MINECOFIN ngo yavuze ko ari menshi cyane Kuri uyu wa kane ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu iby’imari bateganya gukoresha mu 2017-2018, yavuze ko bifuza kuvugurura inzu u Rwanda rukoreramo mu mahanga […]Irambuye
*Baravuga ko bishwe n’inzara byitwa ko bari barahinze. Abaturage mu Kagali ka Kamurera mu murenge wa Gashonga baravuga ko imyaka itatu ishize nta ngurane barahabwa ku mitungo yabo yangijwe na REG igihe yanyuzaga umuyoboro w’amashanyarazi mu mirima yabo. Bamwe mu baturage bavuga imitungo yabo bijejwe ko bazayishyurwa ariko bikaza kuba agateranzamba ku buryo babuze uwabishyura. […]Irambuye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora (National Electoral Commission, NEC) yavuze ko kimwe mu byihariye bishobora kuzaranga amatora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama 2017 harimo n’umubare munini w’abashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru 34 bagiye kujya mu Ntara kongera ubumenyi mu gukora inkuru ku matora kuri uyu wa gatatu, Charles Munyaneza yasobanuye aho imyiteguro […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo yigaga ku bibazo byugarije umutekano w’ibihugu byo muri Afurika yaberaga mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Musanze, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yasabye abitabiriye iyi nama guhagurukira ibikorwa bihungabanya umutekano w’uyu mugabane aho gutegereza imyanzuro y’ibihugu byo ku yindi migabane n’imiryango mpuzamahanga. Muri iyi nama, abayitabiye bagarutse […]Irambuye
Mukura VS yagerageje byose ariko itsindwa na Rayon sports 2-1 biyihesha igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017. Kuri stade regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 17 niho harangiye umukino Rayon sports itsinzemo Mukura VS ibitego 2-1 byombi bya Moussa Camara. Byubatse amateka y’umutoza Masudi Djuma utwaye igikombe cya mbere cya shampiyona ari umutoza. […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Jean Bosco Mugiraneza atakiri umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu, Rwanda Energy Group (REG). Umuyobozi mushya witwa Ron Weiss akaba asa n’uwatangiye uyu munsi. Inzego zishinzwe gutangaza amakuru muri iki kigo zabwiye Umuseke ko zitaramenya iby’aya makuru. Kuri uyu wa gatatu ariko amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muyobozi mushya yeretswe […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyatangaje ko cyahannye ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda Ltd kubera kudakurikiza ibikubiye mubyo yemerewe gukora. Bityo icibwa miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’ibihano. RURA ivuga ko MTN Rwanda yimuriye serivisi zayo z’ikoranabuhanga hanze y’u Rwanda (MTN Regional Hub) mu gihe yari yabibujijwe n’uru rwego ngenzuramikorere, urwego […]Irambuye
Ku rwego rw’igihugu ahatangirijwe igikorwa cya Police Week mu karere ka Kirehe hatanzwe amashanyarazi ku miryango 155 n’amazi meza yagejejwe ku batuye mu murenge wa Kigarama. Minisitiri Francis Kaboneka na IGP Emmanuel Gasana basabye abaturage bahawe ibi bikorwa kubibungabunga no kubibyaza umusaruro. Aha mu murenge wa Kigarama aho iki gikorwa cyatangirijwe, Police ifatanyije n’abaturage bahanze […]Irambuye
*Bamaze guhabwa amafaranga bati bigiye kuduhindurira ubuzima *Hari umupfakazi waje gufata amafaranga y’umugabo we wapfuye urubanza rutararangira Kuri uyu wa kabiri, abakozi 50 baregaga ikigo bahoze bakoramo ‘RWACOF’ gitunganya kikanohereza ikawa mu mahanga bashyikirijwe amafaranga asaga miliyoni 92 batsindiye mu rubanza rwari rumaze imyaka irenga ine (4). Ni urubanza abakozi 50 bari mu nkiko na […]Irambuye
Ubwo abagize Inteko nshingamategeko, Sena y’u Rwanda basuye Kaminuza ya Gitwe, abarimu n’abakozi basabye kubabera abavugizi ku kibazo cyo kuba amwe mu mashami yabo yarahagaritswe, Abasenateri babijeje ko bagiye gusaba ko ibyakozwe n’isuzuma ry’intumwa z’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) byihutishwa. Kaminuza ya Gitwe kimwe n’izindi zigera ku icyenda mu Rwanda zifunzwe by’agateganyo cyangwa zigahagarikirwa amwe mu […]Irambuye