Digiqole ad

Abakozi 50 bashyikirijwe miliyoni 92 batsindiye mu rubanza barezemo RWACOF

 Abakozi 50 bashyikirijwe miliyoni 92 batsindiye mu rubanza barezemo RWACOF

*Bamaze guhabwa amafaranga bati bigiye kuduhindurira ubuzima
*Hari umupfakazi waje gufata amafaranga y’umugabo we wapfuye urubanza rutararangira

Kuri uyu wa kabiri, abakozi 50 baregaga ikigo bahoze bakoramo ‘RWACOF’ gitunganya kikanohereza ikawa mu mahanga bashyikirijwe amafaranga asaga miliyoni 92 batsindiye mu rubanza rwari rumaze imyaka irenga ine (4).

Byari ibyishimo kubwo kubona bahawe amafaranga bari bamaze imyaka 4 baburana mu nkiko.
Byari ibyishimo kubwo kubona bahawe amafaranga bari bamaze imyaka 4 baburana mu nkiko.

Ni urubanza abakozi 50 bari mu nkiko na Kompanyi RWACOF yabimye uburenganzira bwabo ndetse ikaza no kubirukana nyuma y’uko bagannye Sendika “COTRAF” kugira ngo ibakorere ubuvugizi.

Nyuma yo kunyura mu nzego zose zishinzwe gukemura ibibazo by’umurimo mu bwumvikane bikanga, COTRAF yaje gufasha aba bakozi kugana urukiko.

Ikibazo cyabo cyaje kugera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko baratsindwa, RWACOF yabimye uburenganzira bumwe na bumwe kubera ko yabitaga ba nyakabyizi iratsinda, umucamanza yemeza ko abakozi ari ba nyakabyizi, nyamara harimo abari barengeje imyaka 10 bakorera RWACOF.

Bajuririye Urukiko Rukuru maze ku itariki 24 Mata 2015 rwo rwemeza ko abakozi bafite ukuri, ndetse rutegeka RWACOF kubaha amafaranga y’u Rwanda 92 750 973.

RWACOF nayo yahise ijurira, ariko Urukiko rw’Ikirenga narwo ku itariki 06 Mata 2017 ruhamya bwa nyuma ko abakozi bafite ukuri, ndetse ruhamya ko amafaranga yategetswe n’Urukiko Rukuru agumaho, ariko hakiyongeraho amafaranga ibihumbi 500 bya Avoka, ubwo amafaranga yageze kuri 93 250 973.

Uyu munsi ubwo aba bakozi bashyikirizwaga amafaranga yabo ku kicaro cya ‘COTRAF-Inganda n’ubwubatsi’ giherereye Nyabugogo, bagaragazaga ibyishimo ndetse bavuga ko aya mafaranga bagiye kuyakoresha biteza imbere.

Umukozi washyikirijwe amafaranga menshi yahawe asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, naho ufitemo macye yahawe 1 415 661.

Seromba Martin, wari uhagarariye aba bakozi kuva bakiri muri RWACOF no mu nkiko yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be bamaze kwirukanwa bamwe bahise babona imirimo ahandi, abandi bagenda babona ibiraka, ariko abandi ngo ubuzima bwahise bubananira basubira mu cyaro.

Gusa uyu munsi bose ngo baranezerewe ko ubutabera bwakoze akazi kabwo bakarenganurwa.

Yagize ati “Nkurikije inzira byanyuzemo ndumva mbyinshimiye cyane,… mu by’ukuri turishimye, ntitwishimiye ko twirukanwe ariko twishimiye ko byibura mu karengane twagiriwe ko kwirukanwa binyuranye n’amategeko byibuze tubonye impozamarira kugira ngo tubashe guhangana n’ubuzima bwo hanze aha, niba hari n’abagira icyo bihangira bagihange kugira ngo ubuzima bukomeze.”

Seromba Martin
Seromba Martin

Seromba ubu wari ubeshejweho no gukora ibiraka by’Ubufundi, ngo amafaranga yahawe agera kuri 2 356 000 agiye guhita ayaguramo Moto ajye ayitwara kuko asanzwe anabizi.

Ati “Ubuzima bugiye guhinduka, bugomba guhinduka. Ngiye kwihangira umurimo uzatuma nkomeza gutunga umuryango wanjye aho kugira ngo nkomeze kwandagara hanze aha.”

Mukakanani Blandine, umubyeyi w’abana babiri utuye i Remera-Rukoma, mu Karere ka Kamonyi yaje gufata amafaranga y’umugabo we witwaga Ngendahimana Boniface witabye Imana mu 2015 bakiri mu nkiko.

Ati “Aya mafaranga agiye gufasha imfubyi yasize, ni ukuzabanza nkayashakamo inzu yo kubamo kuko ntabwo nagiraga aho mba, ndumva mbyishimiye cyane kuko tugiye kubona ahantu tuba.”

Mukakanani Blandine
Mukakanani Blandine

Ni abakozi bakoraga imirimo y’uruganda yo gupakuru ikawa, bakazishyira mu imashini izitunganya, bagakoresha imashini zizitunganya, bakazipakira mu mifuka zimaze gutunganywa, hanyuma bakazipakira mu modoka zizijyana mu mahanga.

Ntakiyimana Francois, umunyamabanga mukuru wa Sendika ‘COTRAF –Inganda n’ubwubatsi’ avuga ko banezerewe kuba bafashije abanyamuryango babo kubona ubutabera.

Gusa, agasaba Leta ko niba idasubijeho Urukiko rw’Umurimo rurenganura abakozi byihuse, hajyaho ikimeze nk’Abunzi, we yita Inyabutatu ihuriyeho abahagarariye Amasendika, abahagarariye abakoresha, na Leta, kugira ngo bakemure ibibazo by’abakozi mbere y’uko bijya mu nkiko.

Ibi ngo byatuma n’abagenzuzi b’umurimo babona umwanya wo kujya kugenzura niba uburenganzira bw’abakozi bwubahirizwa.

Ati “Mu bugenzuzi bw’umurimo bakagombye gukumira, usanga nk’ikigo kiri gukoresha abantu 300, ugasanga bahamaze amezi atandatu cyangwa arindwi umugenzuzi w’umurimo ntarabageraho byibura ngo atangire abwire umukoresha ati aba bantu bahe amasezrano y’akazi.”

Yongeraho ati “Nimunyura muri aya ma-chantier y’ubwubatsi muzasanga 90% by’abakozi bahakora bitwa ba Nyakabyizi kandi umuntu ahamaze imyaka n’imyaka ahakora, itegeko ririho ariko ntiryubahirizwa, hari amategeko y’umuhanda ariko nta Bapolisi bo kureba niba ashyirwa mu bikorwa.”

Ntakiyimana Francois, umunyamabanga mukuru wa Sindika ‘COTRAF –Inganda n’ubwubatsi'
Ntakiyimana Francois, umunyamabanga mukuru wa Sindika ‘COTRAF –Inganda n’ubwubatsi’

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko umukozi umaze igihe kiri hejuru y’amezi atandatu aba yarenze igihe cyo kwimenyereza cyangwa igeragezwa, bivuze ko aho akorera aba akwiye guhabwa amasezerano y’akazi n’ibyangombwa byose bigenerwa umukozi.

Bari bishimye cyane, ngo aya mafaranga agiye kubafasha kwiteza imbere.
Bari bishimye cyane, ngo aya mafaranga agiye kubafasha kwiteza imbere.
Bati "Wakoze butabera bw'u Rwanda kuturenganura."
Nubwo hashize imyaka ine baburana ariko bashimye ubutabera bw’u Rwanda bwabarenganuye

Photos/V.Kamanzi/UM– USEKE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • N’ibindi bigo byigize intakoreka birenereho. Hari ibigo hanza aha nk’ibikora isuku cyangwa bicunga umutekano nabyo bikwiye gukorwaho iperereza. Hari ikigo kimwe gihemba umukozi amfaranga atageze no ku 1000 ariko yasiba, yaba afite impamvu cyangwa atayifite bakamukata Frw. Abobo bakozi bakora iminsi 7/7, ntawemerewe kurwara, nta kuruhuka, mbese ni ubucakara bwahinduye isura.

  • ABADEPITE BADUFASHE, URUKIKO RW’UMURIMO RUGEHO, kuko ruteganywa n’itegekonshinga.

    IBI RWOSE NI UBURENGANZIRA BW’ABANYARWANDA; NYABUNEKA. Imyaka 4 urengana, kubera inzira ndende banyuzemo, dore hari n’uwapfuye atamenye amaherezo yabyo. HARABURA IKI NGO URWO RUKIKO RUGEHO?

    U M U K O Z I A R U T A Z A H A B U Y’I S I YOSE.

  • Muzajye no muri liquid telecom Icyahoze ari rwandatel. Bafite abakozi bakoresha nyakabyizi bamaze imyaka myinshi kandi babahemba 1000frw ku munsi!
    Bararenganye nabo

  • Muzasure uruganda rwa Crystal Bottling riri Kanzenze- Bugesera maze mwumve ibihari. Abakozi bamaze amaezi atandatu batazi umushara.

  • muravuga mutarabona ibibera mu mahoteli, ni agahomamunwa!!!!

  • Ibi nibyo byishe umurimo, abakoresha bawutesha agaciro kandi wakabyaye undi nabo ari wo ubatunze, bacisha bamwe imirimo mibi abandi barara bawushaka bawubuze! Rwose Leta nishyire imbaraga mu mitunganyirize y’umurimo!

  • Ikibabaje nuko aba bakoresha, mbese ,yewe jye narumiwe.

  • Ko mutavuga BNR ko nayo itari shyashya. NZABAMBARIRWA ni umwana w’umunyarwanda.

  • Yeweee ruri hose ntawahavuga ngo aharondoree nyamara abashinzwe umurimo barahari munzego zose ariko se umusaruro ungana gute? Nizo manza abantu bahoramo kdi byagakumiriwe bitaraba.nihihutishwe urwo rukiko byibura imanza zijye zihuta

Comments are closed.

en_USEnglish