Digiqole ad

Nabonye Abanyarwanda benshi bashaka kuba Perezida – Munyaneza ES/NEC

 Nabonye Abanyarwanda benshi bashaka kuba Perezida – Munyaneza ES/NEC

Charles Munyaneza Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora (National Electoral Commission, NEC) yavuze ko kimwe mu byihariye bishobora kuzaranga amatora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama 2017 harimo n’umubare munini w’abashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Charles Munyaneza Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC ari hagati ya Peace Maker Mbungiramihigo ES/Media High Council na Mugisha Emmannuel ES/RMC ibumoso

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru 34 bagiye kujya mu Ntara kongera ubumenyi mu gukora inkuru ku matora kuri uyu wa gatatu, Charles Munyaneza yasobanuye aho imyiteguro igeze muri iki gihe.

Agereranya amatora yo muri manda ebyiri zishize, ni ukuvuga ayo muri 2003 na 2010 mu bijyanye n’uko yitabiriwe, Charles Munyaneza yavuze ko abona muri iki gihe hari umwihariko ko abantu benshi bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ati “Nabonye Abanyarwanda benshi bashaka kuba Perezida wa Repubulika muri iki gihe, ukurikije ko tumaze kwakira abantu batatu bamaze kugaragaza ko babishaka umubare ushobora kwiyongera.”

Munyaneza avuga ko abantu batatu bamaze kugera kuri Komisiyo y’Amatora bagaragaza ko bifuza kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, gusa ntiyabavuze amazina.

Mu binyamakuru abamaze kuvuga ko baziyamamaza nubwo Komisiyo izatangira kwakira Kandidatire z’abashaka kwiyamamaza hagati ya tariki 12-23 Kamena 2017, Dr Frank Habineza Umuyobozi w’Ishyaka Green Democratic Party, kimwe na Diane Rwigara, umugore wa mbere wagaragaje ko ashaka kuzahatana muri aya matora, na Philippe Mpayimana bari mu bagaragaje ko bifuza kuzahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2003 harimo Abakandida bane, Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, (watowe nka Perezida wa Repubulika), Faustin Twagiramungu bita Rukokoma, Nayinzira Jean Nepomuscene na Dr. Theoneste Niyitegeka bari abakandida bigenga.

Mu 2010, Perezida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yahanganye na Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wa PSD, Prosper Higiro wa PL na Dr Mukabaramba Alvera wa PPC waje guha amajwi ye Paul Kagame watsinze ayo matora.

Kuri Komisiyo y’Amatora ngo ni byiza ko abagaragaza ubushake bwo kuzavamo abakandida baziyamamaza mu matora ya Perezida muri uyu mwaka baba benshi.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ati “Iyoba abashaka kwiyamamaza bazaba benshi.”

Mu gihe mu matora yo mu 2003 Leta y’u Rwanda yayateye inkunga ku gipimo cya 81%, ayo mu 2010 yayateye inkunga kuri 83%, ay’uyu mwaka Leta izayatera inkunga ku gipimo cya 98%.

Icyo gipimo cya 98% ngo ni na wo muhigo Komisiyo y’Amatora yihaye ko aya matora yazitabirwa n’Abanyarwanda, kuko mu matora ya Perezida mu 2003 ubwitabire bwari 96,5%, mu yo mu 2010 ubwitabire bwari 97,5%.

Charles Munyaneza ati “Mwumvise ko mu bihugu bimwe bya Africa amatora ataba kuko Leta yabuze ingengo y’imari, u Rwanda ntirwakwanga gukora amatora kuko habuze amafaranga y’abaterankunga ni umurongo rwihaye rwakena, rwakira.”

Amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba hagati ya tariki 3-4 Kanama 2017. Ku itariki ya 3 Kanama Abanyarwanda bemerewe gutora ariko baba mu mahanga nibwo bazatora, bukeye tariki ya 4 Kanama mu Rwanda na bo batore Umukuru w’Igihugu.

Soma inkuru ivuga ku byo wamenya ku Matora ya Perezida

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Rwose kuba hari benshi bashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu si bibi nkuko bamwe ariko babifata, na nyakubahwa perezida wa repuburika yavuzeko hatabonetse uwamusimbura byaba ari ikimenyetso cyuko yayoboye nabi. Abakandida rwose nibaze gusa icyo dushaka nuko baba ari abantu bafite vision nzima ku gihugu cyacu, ikibabaje gusa nuko abenshi mubaba biyamamaza usanga ari ibicupuri biba byaje kuzuza imibare no guherekeza maze ugasanga nta competition ifatika ibayemo maze ngo abanyarwanda bitorere intore koko babona ibikwiriye. Twizereko se uyu mwaka bizahinduka cyangwa tuzakomeza kubona ba ntawurikura b’ibicupuri gusa? kinani niwe bajyaga baririmbira ngo tuzaguherekeza habyarimana mu nzira y’ukuri n’amajyambere hhhhhhhh.

  • hahahahha! Ntimugakabye rwose! Batatu se ubwo ni bo banyarwanda benshi? Yego barenze umwe ariko na none ntibaraba benshi cyane kuko hari aho bajya barenga na 20 kandi badafite population iruta iy`u Rwanda. Democracy ni ko imera, abiyumvamo ubushobozi barahatana, abatora bakaba ari bo bakiranura abari mu rugamba rwa democracy. Ahubwo banarenze abo njye numva nta kibazo, bapfa kwiyamamaza neza nta kuryanisha Abanyarwanda, ariko kandi bakanahabwa rugari, bakagira kwisanzura mu kugera aho biyamamariza imigabo yya buri wese ikagera ku bagenerwabikorwa bazabahitamo ukwiye!

  • ni babe benshi cyane maze batugezeho imigabo n’imigambi natwe twihitiremo ukwiriye kutuyobora.

  • Bazabe nk’ijana batugezeho imigabo n’imigambi kandi bagere hose twumve kandi turebe ko hari uwashobora gukomereza aho intore izirusha intambwe yari igejeje cg se ko ntawe dukomezaye na yo.

  • Nibaze ahubwo ari benshi,natwe twereke abazungu ko nta democratie ifite urugero
    runaka.

  • hahahahhhhhh yeee,ndabasetse,har’abataz’ibyo barimo bakinish’abanyarda,kuba prezida??????mubon’ar’iby’abantu Bose?mwagiye mureka gukina Ku ma millioni y’aba nyarda?tuz’aho twavuye n’uw’Imana yakoresheje kuhatuvana we n’umuryango akuriye icyo bazatubwira nicyo tuzemera kuko dufitany’igihango gikomeye kitapfa gupfa

  • Ese Depite Mbanda we ntari mu bakandida?

Comments are closed.

en_USEnglish