Digiqole ad

Gen Kabarebe avuga ko Afurika idakwiye gutegereza amahanga mu bibazo biyugarije

 Gen Kabarebe avuga ko Afurika idakwiye gutegereza amahanga mu bibazo biyugarije

Min Gen Kabarebe avuga ko ibibazo by’umutekano w’Afurika bikwiye gukemurwa n’inzego z’uyu mugabane

Mu muhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo yigaga ku bibazo byugarije umutekano w’ibihugu byo muri Afurika yaberaga mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Musanze, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yasabye abitabiriye iyi nama guhagurukira ibikorwa bihungabanya umutekano w’uyu mugabane aho gutegereza imyanzuro y’ibihugu byo ku yindi migabane n’imiryango mpuzamahanga.

Min Gen Kabarebe avuga ko ibibazo by'umutekano w'Afurika bikwiye gukemurwa n'inzego z'uyu mugabane
Min Gen Kabarebe avuga ko ibibazo by’umutekano w’Afurika bikwiye gukemurwa n’inzego z’uyu mugabane

Muri iyi nama, abayitabiye bagarutse ku bibazo byugarije umugabane w’Afurika birimo ibikorwa by’iterabwoba, amakimbirane atezwa n’imitwe y’inyeshyamba, ibyaha by’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri Gen. Kabarebe avuga ko ibi bibazo bihungabanya umudendezo n’ituze by’Abanyafurika bityo ko inzego z’umutekano kuri uyu mugabane ari zo zikwiye gufata iya mbere mu kubihashya aho gutegereza ko amahanga ari yo aza gutabara.

Ati “ Ibitekerezo mwagiye mwungurana muri iyi nama, ni bimwe mu byugarije umutekano muri rusange, ariko by’umwihariko mwibanze kuri Afurika, ibi bizabafasha mu bushakashatsi muzakora kuri izo mbongamizi z’umutekano.”

Asaba abitabiriye iyi nama ko ibyo bize bitazaba amasigarakicaro. Ati “ Mwanarebeye hamwe ingamba zafatwa mu kuwubungabunga (Umutekano) mu bihugu byacu ndetse n’aho muzahabwa inshingano zo kuwubungabunga.

Maj. Prince Tandoh witabiriye iyi nama aturutse wo muri Ghana avuga ko barushijeho kumenya ibyaha byugarije Abanyafurika muri iyi minsi birimo icuruzwa ry’abantu, Iterabwoba n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati ” Ni impamba izadufasha mu gukora ubushakashatsi ndetse no gukemura ibibazo byugarije umutekano w’Afurika wose. Ariko kandi bizadufasha mu gushyira mu bikorwa ingamba twafashe zishimangira umutekano mu bihugu dukomokamo.

Iyi nama yatangiye ku wa 15 Gicurasi yitabiriwe n’abasirikare bakuru 47 bo mu bihugu bitandukanye by’Afrika birimo n’u Rwanda rwayakiriye.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu, uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ibihungabanya umutekano muri iki gihe; Turebe kuri Afurika”.

Umuhango wo gusoza iyi nama wanitabiriwe na Minisitiri Mushikiwabo Louise
Umuhango wo gusoza iyi nama wanitabiriwe na Minisitiri Mushikiwabo Louise
Min Kabarebe asaba abitabiriye iyi nama kuba imvumba y'umutekano w'Afurika
Min Kabarebe asaba abitabiriye iyi nama kuba imvumba y’umutekano w’Afurika
Abasirikare bakuru bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'Afurika bamaze iminsi itatu barebera hamwe uko bakemura ibyugarije umugabane wabo
Abasirikare bakuru bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika bamaze iminsi itatu barebera hamwe uko bakemura ibyugarije umugabane wabo
Yasoje iyi nama yari imaze iminsi itatu
Yasoje iyi nama yari imaze iminsi itatu

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bajye bafata kacnikovu bikemurire ibibazo byabo nkuko twabigenje muri 1990.Nabandi nabo nibasanga harikibazo bayifate nicyo kizatezimbere africa.Ibya demokarasi nokwishyirukizana kwaburi wese mugihugu cye harigihe utekereza gutyo abasakuriza abategetsi kandi nta ntare ebyiri ziba kwisonga ry’umusozi umwe.

  • afande rega nitwe tubyitera naho abazungu bararengana nonese abayobozi ko musyiraho ibibarengera abaturajye bicwa ninzara kd aribo bakangombye kwikemurira ibyo bibazo

    • Fkaaa we sinzi abayobozi uriko uravuga abaribo, byari bikwiye ko usobanura
      igihugu uvuga icarico, kuko niba uvuga hano muRwanda,ndumva haraho byaba bihuriye
      no kudashima,ariko kunzego zibanze hariyaho birashoboka kuri bamwe bamwe ko badakemura ibibazo bitandukanye nkuko bikwiye.

  • gukemura ibibazo biri mu rwego rwa politiki aho buri wese yishyira akizana muri byose. bigenze gutyo umutekano wasagamba.

  • njye ikimbabaza nizi nama z´urudaca ariko umutekano ukarushaho guhungabana.
    Ntihagire n´ingamba zifatwa kugira ubwicanyi,ubushimutzi,ubwambuze,itotezwa,
    n´uguhohoterwa mugufatwa kungufu kw´abakobwa nábagore: reba ibiri kubera i burundi,
    muri sudani na kongo nahandi…………..

Comments are closed.

en_USEnglish