Digiqole ad

Mukura siyo yari kuyihagarika, Rayon YEGUKANYE SHAMPIYONA

 Mukura siyo yari kuyihagarika, Rayon YEGUKANYE SHAMPIYONA

Rayon sports yegukanye igikombe cya shampiyona 2017

Mukura VS yagerageje byose  ariko itsindwa na Rayon sports 2-1 biyihesha igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017.

Rayon sports yegukanye igikombe cya shampiyona 2017
Rayon sports yegukanye igikombe cya shampiyona 2017

Kuri stade regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 17 niho harangiye umukino Rayon sports itsinzemo Mukura VS ibitego 2-1 byombi bya Moussa Camara. Byubatse amateka y’umutoza Masudi Djuma utwaye igikombe cya mbere cya shampiyona ari umutoza.

Iminota 13 ya mbere y’umukino yari ihagije ngo Rayon sports ifungure amazamu kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot igera ku mutwe wa Moussa Camara ahindukiza Andre Mazimpaka urindira Mukura VS, n’igice cya mbere kirangira Yvan Jacky Minnaert adashoboy kwishyura.

Mu gice cya Kabiri Rayon sports yongeye gutangira neza. Yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 56 ku mupira yahawe na Nahimana Shasir. Nyuma y’umunota umwe gusa Mukura VS yabonye impozamarira ku gitego cyatsinzwe na Yussuf Habimana.

Byari ibirori by'akataraboneka
Byari ibirori by’akataraboneka
Camara yishimira igitego cya kabiri
Camara yishimira igitego cya kabiri
Abakinnyi 11 babanjemo muri Rayon sports
Abakinnyi 11 babanjemo muri Rayon sports
Abasifuzi bari bayobowe na Samuel Uwikunda
Abasifuzi bari bayobowe na Samuel Uwikunda
Abasore ba Masudi Djuma bitwaye neza mu mwaka wose w'imikino
Abasore ba Masudi Djuma bitwaye neza mu mwaka wose w’imikino
Abasore ba Rayon sports bakoranye imbaraga nyinshi
Abasore ba Rayon sports bakoranye imbaraga nyinshi
Abatoza bagejeje Rayon sports ku byishimo
Abatoza bagejeje Rayon sports ku byishimo
Abayobozi ba Rayon sports bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi ba Rayon sports bafashe ifoto y’urwibutso
Bati, Rayon weee tutagufite ntitwaseka
Bati, Rayon weee tutagufite ntitwaseka
Bishimira igikombe cya gatandatu nyuma ya Jenoside
Bishimira igikombe cya gatandatu nyuma ya Jenoside
Buri birori bisusurutswa n'agatama... Bakame yabimburiye abandi mu kumira
Buri birori bisusurutswa n’agatama… Bakame yabimburiye abandi mu kumira

Amafoto: Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

11 Comments

  • Ese Gicumbi mwaba mwibuka igihe twigeze (rayon) kuba turusha umukeba ibitego byinshi, hanyuma mukitsindisha ibitego 9, tukabura igikombe. Iki gikombe gishobora kuzabereka ko ineza uyisanga imbere, duha Kiyovu Me2U, Gicumbi mucaho vuba vuba.

    • Ahubwo nib ari uko bimeze kubita imfubyi wiyibwiriza kurira kuko akebo kajya iwa mugarura ” the freind of our enemy is our enemyi too”. Gicumbi we hagarara ku maguru yombi usarure ibyo wabibye.

  • Umuseke muri abanyamakuru b’umwuga rwose.
    Turanezerewe ku bwa Gikundiro yongeye kwihesha Icyubahiro ku nshuro ya Munani.

  • Umuse serious after 5Min inkuru nziza muyitugejejeho.

  • rayon iranshimishje cyaaaaaaaaneeeeeeee!!uyumwaka sinzawibagirwa mwampaye umunezero peeee!!! felicitations kuri Coach Masudi ukoze amateka. atarigera akorwa n’undi mukinnyi wa rayon kuva yabaho. abakinnyi mwese mbashimiye ubwitange mwagaragaje.

  • Amatora. Com

    • @ nshimiye

      Ubwo se nkawe wandika ibyo abantu bavugira mu mihanda no mu tubari wumva uri muntu ki?
      Uretse ko byaba amatora cyangwa ibindi igikombe cyatashye muri Rayon Sports abimanika babikore rwose!

  • RAYON NDAYIKUNDA IYABA NABISHOBORAGA NANGE NKISIGA AMARANGI

    GIKUNDIRO. IKIPE Y’IMANA N’IYABANTU BOSE OYEEEEEEEEEEEE

  • Mbabajwe nuriya mutoza wa Ntakigenda bazanye ngo ni MINAERT dore ko ntazi no kubyandika ubuse birukanye OKOKO kweli kubera iki? Ni ukuturya umutungo wacu gusa ama miliyoni ahembwa yagura abakinnyi benshi bo mu Rwanda atunzwe nubugambo gusa ntakazi ashoboye gusa niba Mukura ishaka kugumana ishema ryayo nimwirukane kabisa ni umuzungu kuruhu gusa naho kubikorwa ni zero.

  • Hey guys mwitonde kuko n’icy’amahoro turagishaka !

  • Muduhaye n’icyamahoro bwaba ari uburyohe.Turabizeye kandi murabishoboye.Abafana tubari inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish