Ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu wa Nyabusage mu kagari ka Nyarusazi Umurenge wa Bwishyura umuturage witwa Casimir Ngendahayo yishwe no gukubitwa n’umuyobozi w’Umudugudu wabo bamushinja kwiba telephone aho yari ari mu kabari nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’aka kagari. Casimir yariho anywera mu kabari maze habura telephone bamwe mu bari bahari bavuga […]Irambuye
Morgan Freeman umukinnyi wa cinema w’Umunyamerika wamenyakanye cyane ku Isi uri mu Rwanda kuva mu minsi ibiri ishize uyu munsi kuva saa moya za mugitondo yari muri Pariki y’ibirunga asura ingagi. Umuseke wabashije kubona amafoto ya mbere y’uyu mugabo w’imyaka 80 y’amavuko ari gusura ingagi mu Birunga. Freeman wageze mu Rwanda kuwa 11 Gicurasi uruzinduko […]Irambuye
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ntivuguruzwa Aimé Yvan uherutse kwicwa arashwe n’abasirikare babiri i Gikondo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Maj Gen Jack Nziza wari uyoboye itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zagiye kwifatanya n’uyu muryango yawizeje ubutabera, avuga ko mu gihe abasirikare bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bazabihamywa bazahanwa by’intangarugero. Uyu […]Irambuye
Ubwo yasozaga inama nyafurika yigaga ku iterambere ry’ikoranabuhanga “Transform Africa” yari imaze iminsi itatu ibere mu Rwanda, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yavuze ko ikoranabuhanga rishobora guhindura ubukungu bwa Africa, asaba ibihugu byose bya Africa kudasigara inyuma ukundi no gufata urugero ku Rwanda. Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou mu ijambo rye, yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame […]Irambuye
*Yakoresheje amafaranga 38 000Frw gusa *Yinjiye muri Nyungwe saa munani ayisohokamo saa tanu y’ijoro *Urugendo rwe yarwise ‘Peace Trip” Saa sita zirenzeho iminota micye Patrick Gashayija uzwi nka Ziiro the Hero yari yambutse ikiraro cya Nyabarongo ageze mu mujyi wa Kigali, uyu munsi iminsi 50 yari yuzuye ariho azenguruka u Rwanda n’igare rye. Yabwiye Umuseke […]Irambuye
Uyu munsi, agezaga ijambo ku bahanga mu ikoranabuhanga, ba rwiyemezamirimo, n’abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera barenga ibihumbi bibiri bitabiriye inama igamije kureba intambwe imaze guterwa mu kugeza ikoranabuhanga ku bagore n’abakobwa “Smart Africa Women’s Summit”, Madame Jeannette Kagame yasabye ko ikoranabuhanga ryarushaho kwinjiza mu buzima bw’abaturage nta kurobanura. Mme Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iyi […]Irambuye
*Mu bazatora urubyiruko ni hafi 60%, *Komisiyo y’Amatora ngo hari bimwe yakoze n’ibindi igikora, *Ngo hari abatoye Referendumu bumva ko barangije gutora Perezida. Mu kiganiro uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye n’abanyamakuru bakora inkuru ku matora, yavuze ko mu bazatora Perezida wa Repubulika hagati ya tariki 3-4 Kanama 2017 urubyiruko ruri hejuru ya 56%, Komisiyo ikaba […]Irambuye
Mu ishuri rya G.S Paysannat-G riri mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe abanyeshuri bamaze gukubita abarimu babiri, uheruka yakubiswe ikintu ngo kimeze nk’ubuhiri mu mutwe agikubitwa n’umunyeshuri wiga muwa kane w’ayisumbuye arakomereka cyane. Ubuyobozi mu karere bugaya iyi myitwarire nubwo ngo atari icyorezo. David Nshimiyimana ni mwarimu uheruka gukubitwa n’umunyeshuri witwa Ignace Mazimpaka […]Irambuye
*Moto zizashyirwaho iri koranabuhanga ku buntu *Mu kwa mbere 2018 ngo barifuzako moto 70 000 mu gihugu zizaba zirifite *Umuntu ngo azajya yishyura ibirometero yagenze *Iri koranabuhanga kuri moto mu Rwanda niho riba rihereye muri Africa Kompanyi y’Abahinde ikorera mu Rwanda “Yego Innovision Limited” yashoye asaga miliyoni 14 z’Amadolari ya America mu kubaka ikoranabuhanga no […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu izina rya Leta yagiranye amasezerano na Sosiyete Sivile y’agaciro ka Miliyari imwe y’u Rwanda azahabwa imiryango umunani itegamiye kuri Leta yo muri Sosiyete Sivile ngo ibe ariyo ishyira mu bikorwa gahunda ya Girinka. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bugaragazako abanyarwanda 34.6% bavuga ko hari abadahabwa inka muri iyi […]Irambuye