REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Jean Bosco Mugiraneza atakiri umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu, Rwanda Energy Group (REG). Umuyobozi mushya witwa Ron Weiss akaba asa n’uwatangiye uyu munsi.
Inzego zishinzwe gutangaza amakuru muri iki kigo zabwiye Umuseke ko zitaramenya iby’aya makuru.
Kuri uyu wa gatatu ariko amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muyobozi mushya yeretswe abakozi akanagirana nabo inama.
Mu 2010, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugera kuri MW 563 z’amashanyarazi mu mu 2017, iyi ntego iza guhuzwa na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri ‘EDPRS2’; Ibi bigafasha guha umuriro ingo byibura 70% mu 2017, na 100% mu 2020.
Mu mpera za 2016 iyi ntego yari itaragera muri 1/2 kuko u Rwanda rwari rufite hafi MW 280 zibasha kugera ku ngo 28%.
Gusa Jean Bosco Mugiraneza iki gihe yavugaga ko amashanyarazi ahari yakwira abanyarwanda bose.
Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije inama yiga ku iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi “IPAD Rwanda Energy Infrastructure” yabaye mu Ugushyingo 2016.
Ron Weiss uje kumusimbura, ni umunyaIsrael wari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cya Israel Electric Corporation (IEC) wagize uruhare mu gushyiraho ubufasha Israel iri guha u Rwanda mu kugera ku ntego y’amashanyarazi angana na 563MW nibura mu 2018 no guha amashanyarazi abagera kuri 70% muri icyo gihe.
Ron Weiss mu 2015 ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda na Israel mu by’amashanyarazi yari ahagarariye iki kigo cya IEC.
Jean Bosco Mugiraneza wari umuyobozi mukuru wa REG kuva mu 2014, yavuze ko n’ubwo intego zitaragerwaho hari intambwe yatewe kandi ishimishije.
Ayobora iki kigo, hakozwe imishinga myinshi yo kongera ingufu z’amashanyarazi harimo imishinga ya Rukarara, urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye, kubyaza Gas Methane yo mu Kivu amashanyarazi n’imishinga yo kubyaza umusaruro Nyiramugengeri iri kubakwa n’uwa Gishoma uri gukora, numushinga w’urugomero rwa Rusumo n’indi.
Hakozwe kandi ibikorwa byo Korohereza abaturage kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi, Kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi byatangiranye na 2017, kongera ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Jean Bosco Mugiraneza ari umuyobozi mukuru wa REG, mu 2015 yafunzwe n’Urwego rw’Umuvunyi rumushinja kurusuzugura. Nyuma ahita arekurwa. Niwe muyobozi mukuru w’ikigo gikomeye wari utawe muri yombi n’uru rwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
21 Comments
ABANYAMAHANGA BAKUNZE KUNANIRWA KUYOBORA ICYAHOZE ARI ELECROGAZ, sinzi impamvu. Ariko uyu we ndabona afite ubunararibonye, wenda yagerageza. Uwamuha n’abatekinisiye babishoboye aho baturuka hose.
hhhhhhhh…..Ngo uwamuha n,abatechnicien babishoboye aho baturuka hose!!!!!abarimo se hari icyo ubanenga!?
Ireme ryuburezi ryacu ukuntu rimeze rwose sinziko azemera gukorana ningwizamurongo zuzuye muri REG.Kereka nibaharabize za UK,Germany,France,Belgique bemeye gutaha nahubundi rwose mubyerekeye imyuga iwacu turinyuma ya zeru.
Ahubwo jye najyaga nibeshya ko akurwaho na cabinet
yes. uriya muzungu nta mafaranga azanye .ni umutwe we gusa azanye .ibi rero birashimangira low capacity yacu abanyarwanda muri ruriya rwego.tujye twemera .ariko ko basha muzi igitenge cyakorewe muranda?muzi uinkweto zakorewe murwanda ???ndifashe
Ariko ubu habuze umwenegihugu washobora izi nshingano?
Hanyuma wavugako tukirabaswa muri bimwe ngubwo uraphobya ngontuzi kwihesha agaciro ngo amahangaza kutwigiraho.
CONGS TO MR mUGIRANEZA,WISH U ALL THE BEST
ariko turambiwe abo banyamahanga ese ibigo bya leta byose bizagurishwa reba abazungu iyo baje muribyo bigo baza bagabanya abakozi bakoragamo ejo bundi leta yagurishije banque ya baturage abazungu bayiguze bahita birukana abakozi bagera mu ma 100 reba ibitaro by’ umwami faisal nabyo byaragurishijwe abanyamahanga babifashe bahita birukana abakozi bamwe bagera kuri 30 jye sinumvaimpzmvu leta ibikora ese kuki aba depute batabaza ababishinzwe impamvu ibigo bya leta bikomeje kugurishwA NDETSE ABABIGUZE BAGAHITA BIRUKANA ABAKOZI BAMWE BAGATAKAZA AKAZI ese ko batubwira ngo made in rwanda ngo abanyarwanda turashoboye nyamara barimo baraha abazungu imirimo myiza bakagurisha ibigo bya leta ibaze nawe kuba kaminuza yu rwanda iyoborwa nu munyamahanga birababaje jyewe nabwo binshimisha kuba bafata ibigo bya leta baka bigurisha kandi byari bifitiye akamaro abaturage reba ukunu ababiguze icyo bakora bwa mbere nukugabanya umubare wa bakozi
Wenda ni uko Leta yacu ibasaba accountability, ariko aba banyamahanga, hari ubwo banyibutsa ibyo numvise ko mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, wasangaga abafaransa n’ababirigi muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, etc! Jye numva bakwiriye kuza ari consultants cg se board members, kuruta kuza bayobora directement. Ubu se ko UR iyobowe n’umuzungu, bibujije kuba abakozi ba kaminuza basigaye bamara amezi badahembwa, companies, suppliers, etc batishyurwa?! Twarangiza ngo ireme ry’uburezi
MUGIRANEZA yari umukozi ubishoboye ugaragaza ubwitange, kandi akaba umuhanga n’inyangamugayo. Twizeye ko Leta izamushinga indi mirimo ikwiranye n’ubuhanga bwe.
Mwabikoze gutyo se mukaduha nushobora guha abaturage amazi yo kunywa koko iterambere tumaze kugeraho hari abantu bakinywa amazi yimigezi? Gera hariya Karumuna(kanzenze) abaturage banywa ariya mazi ya nyabarongo imyaka 10 irashize batazi amazi ya Robine uko asa,kandi naya ya nyabarongo muzi uko asa abashinwa bayashyiramo imyanda yimpu baje gukorera hariya indwara tuzaba dufite mumyaka iri imbere dutewe na ruriya ruganda muyitege.Jean Bosco yari agerageje ku muriro no mumazi hakenewe nkuwo kuko promesse baha abantu ntizijya zigerwaho.Ubu rwose dutegereje Perezida wa repuburika ngo asure Bugesera tumubwire ibibazo 3 bitubangamiye nabayobozi baho turabivuga ntibabyiteho uko bagenda bahasimburana.
Icya mbere: Twabuze amazi hashize imyaka 10 twebwe nabiriya bavuga byo gusaranganya ntabyo
tuzi kuko ntibyahigeze.
Icya Kabiri:Umuyobozi wemeye ko abashinwa bashyira uruganda rwimpu mu baturage hagati
yagombye kubibazwa, hariya ntabwo ari mugice cyinganda,mu mategeko ziriya ngandi
zijya kure muri kilometero nibura 3 cyangwa 4 uvuye aho abaturage batuye kubera
umunuko zigira none twe uruganda ruri muri metero 10 gusa mu baturage rwagati
none umunuko utumereye nabi ntidusinzira,REMA ngo ni MINICOM yabiteyebitana
bamwana twabuze abo turegera kuko biradutera indwara natwe tutazi.
Icya gatatu: Ntabwo tugira ikimpoteri dushyiramo ibishingwe muri kariya gace.Ibyo bibazo
byose dutegereje perezida wacu niwe wumva abaturage be naho abandi ntawe utwumva.
Mwagombye kuba mwarirengeye urwo ruganda rurimo gusiza ikibanza….none urimo urabivuga rumaze gushora za millions za Frw se ninde wagutega amatwi ? Mujye muvana ubujiji aho ! Niba udashaka ko urwo ruganda rw’abashinwa ruguhumanya uzimuke womongane.
@Ganyobwe, rwose iki gisubizo cyawe kirimo ubujiji bukabije. Niba uruganda rutunganya impu rwarubatswe muri quartier abaturage batuyemo rukaba rurimo kubononera ubuzima, birakwiye ko baruhakura rukajyanwa muri zone industriel/industrial area. Ibyo rwose nta mpaka zigomba kubaho. Inganda zifite aho zubakwa, n’abantu bakagira aho batuura. Nta guseseka inganda rero muri quartier y’amazu abaturage batuyemo.
Ukwiye kwiga kubaha abantu. Uruganda kuri wowe rufite akamaro kuruta abenegihugu bavuye mbere yuko ruhubakwa? Wibaze wisubize. Niba urufitemo akazi, kora innovation ubereke uko mugabanya umunuko nindi myanda iruturukamo. Naho umunsi umwe ibyarwo bizagarukwaho bitinde cyangwa bitebuke, icyo ni ikibazo cy’ubuzima bw’abantu (we are against environment pollution, the polluters are not welcome). Abize ibya Environment nabize iby’ubuzima bazi icyo bivuze, policies makers nabo bazi uko kizakemuka. Ikindi nakubwira nuko hari Environmental Impact Assessment ikorwa mbere yuko bene izo nganda zubakwa, niba uwayikoze yarabeshye nawe akwiye kubibazwa (accountability ni ngombwa). Brief, Nta sentiment zikwiye kubaho, igihe abantu bavuga ikibazo bafite ukumva kikurenze jya utuza ababishyinzwe bazajya babyiga batange ibisubizo.
Wowe umuntu aravuga atabaza His Excellent, ukumva akina?
Ibyo bibazo uko ari bitatu ni ingenzi ko bibonerwa umuti. Ariko kandi icyo cya gatatu hari icyo mwaba mugikoraho, buri rugo rukwiye kugira ikimoteri cyarwo aho mushyira imyenda yose ibora ikazavamo ifumbire mukoresha ku karima k’igikoni, cyangwa mu buhinzi bundi. Ibisigaye nk’amacupa, n’ibindi bitabora mukaba aribyo mufatanya n’inzego z’ibanze kubishakira igisubizo. Brief, iki si ikibazo cyo gushyira His Excellent, President wacu. Ikibazo cy’uruganda, ntago twashyigikira abo bitanabamwana niba batabasha kubikemura, muzakigeze ku nzego bireba zose. Nibyanga burundu, muzabone kwitabaza His Excellent, President. Icyo cya mazi, nkeka vuba bidatinze Bugesera izaba ifite amazi meza kuri buri wese uhatuye. Niwegera Mayor azaguha amakuru arambuye neza ku mishinga ijyanye nabyo. Numva wakorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ibanze baba bakeneye amakuru nkayo.
Wakoze kudusangiza ibi bibazo.
Umunsi mwiza
Mugiraneza sinari muzi ariko ndibuka ko yabonye ibihembo international bibiri ibi bintu bikaba byari byaraturute kuri gahunda n’amavugururwa yabonekakga muri REG. Salut Mugiraneza ntekereza ko imihigo twihaye iri hejuru cyane ariko umufaransa yaravuze ati ” Il faut rever plus haut pour ne pas realiser plus bas”
Imana izo Mugiraneza, usimbutse ibi bibazo byose. Tukwifurije amahirwe mu mishinga yawe.
ndakwibuka aho bakubazaga ibibazo bya mashanyarazi aho HE yali ukavuga ko mu cyumeru kimwe bizaba byatunganye. Amahirwe meza Ubwenge wize mu mashuli uracyabufite.
ariko se ko numva bicuritse kandi binyuranyije n’amategeko. Umuyobozi ashyirwaho n’Inama y’abaminisitiri akemezwa na Sena nyuma agakurwaho cyenyeji bitanyuze mu nzira yagiyeho? Nizere ko izo nzego zizakora regularisation.
Ganyobwe tanga igitekerezo cyawe ureke gutukana si umuco mwiza. Rata uzabivuge urwo ruganda barukure muri quartier barujyane muri parc industriel.
YOOO, ese ibya rwa ruganda rw’impu ni uko bimeze? Kweri MINICOM SE IBYO YABYEMERA. Inkweto zo kwambara zaba zimaze iki niba abakazambaye bagiye kumarwa na za CANCER z’ubwoko bwose. Twibukiranye ko inganda z’IMPU n’inganda zitunganya IMYENDA(kuyikora) ZIRI mu NGANDA zambere ku isi zihumya ibidukikije kubera PRODUITS CHIMIQUES z’ubumara bukaze zikoresha. None muremera(ubwo ndabwira REMA NA MINICOM) zikajya mu baturage? Ubwo se Etude d’impact environnemental EEE yamaze iki? Ku bwange rwafungwa, maze bagashaka ikoranabuhanga rituma ruturana n’abaturage nta MUNUKO, nta burozi;niba byanze barwimure si ubwa mbere uruganda rwazaba rwimuwe (cfr quartier industriel GIKONDA VS FREE ZOME). Ubuzima bwiza mbere ya byose.
Comments are closed.