Digiqole ad

MINAFFET irashaka kuvugurura no kubaka inyubako za Ambasade z’u Rwanda

 MINAFFET irashaka kuvugurura no kubaka inyubako za Ambasade z’u Rwanda

* MINAFFET irateganya kongera abakozi
* Yasabye imari ya miliyoni 450 muri uyu mwaka w’imari
* MINECOFIN ngo yavuze ko ari menshi cyane

Kuri uyu wa kane ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu iby’imari bateganya gukoresha mu 2017-2018, yavuze ko bifuza kuvugurura inzu u Rwanda rukoreramo mu mahanga ndetse bakana vugurura imikorere ya Ministeri y’ububanyi n’amahanga.

Minisitiri Mushikiwabo muri iki gitondo abwira Abadepite ibyo bateganya gukoresha ingengo y'imari nshya
Minisitiri Mushikiwabo muri iki gitondo abwira Abadepite ibyo bateganya gukoresha ingengo y’imari nshya

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bashaka kuvugurura zimwe mu nyubako muri za Ambasade ndetse bateganya no kubaka inzu yakoreramo Ambasade y’u Rwanda i Washington DC kuko iyo bakoreragamo yashaje bakaba ubu bakodesha.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ngo bakeneye kuyivugurura, barifuza kandi kugura cyangwa kubaka inzu yakoreramo Ambasade y’u Rwanda i Abuja muri Nigeria n’ahandi nka Kenya aho u Rwanda rufite inzu ishaje ikeneye kuvugururwa.

Minisitiri Mushikiwabo yabwiye iyi Komisiyo ati « ubundi turifuza ko ahantu hose hari inyubako z’U Rwanda zaba ari inyubako zujuje ibisabwa byose, ari inzu nziza zifite ubwishingizi tukagenda tuzongerera agaciro kuko ahantu tuba dufite ambasade n’ahantu tuba tugiye kuzamara imyaka myinshi. Rero tukaba umurongo dufite w’icyemezo cya Leta ni uko tugomba kuzigura cyangwa tukiyubakira izindi,  kandi duhana ibibanza n’ibindi bihugu ibyo bikazatworohera kuba twabasha kwiyubakira inzu zacu. »

Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko bashaka kuvugurura imirimo ya Minisiteri ayoboye.

Ati «Muri uyu mwaka uri imbere hari ibikorwa byinshi turi gutegura byo kuvugurura Minisiteri harimo kongera abakozi no gushyiraho amashami atangukanye kuko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga igeze igihe ngo ikore ibikorwa bijyanye n’igihe. »

Uyu mwaka w’imari yavuze ko bazawukoramo ibikorwa byinshi cyane mu mibanire n’ubutwererane n’amahanga.

Iyi Minisiteri irasaba ingengo y’imari ingana na Miliyoni 450 ajyanye n’ibyo bikorwa byo kubaka no kuvugurura inyubako, nubwo ngo hari n’ibindi bikorwa bagenda bahura nabyo bikenera amafaranga na nyuma yo kugenerwa ingengo y’imari byo bitari birimo.

Iyi ngengo y’imari basabiye gukoresha ibi bikorwa Minisiteri y’imari n’igenamigambi ngo yavuze ko ari menshi cyane, gusa Minisitiri Mushikiwabo avuga ko bakiri mu biganiro byo gusobanura neza impamvu yayo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mukosore inkuru yanyu, ntabwo uriya mubare w’amafaranga mwanditse wabawo kuko atariyo MINECOFIN yavuga ko ari menshi. ukurikije ibikorwa bivugwa amafaranga yaba yasabwe byumvikana ko atari Miliyoni 450 nk’uko mubyandika kuko ariya nta nubwo yahemba abakozi mu gihe cy’umwaka.

  • Inkuru yavugaga ku gucyura impunzi yagiye he? ese ni ngombwa guhatira abantu gutaha iwabo? ntibyakagombye kwikora niba ibintu bimeze neza mu gihugu? Hejuru ya miliyoni 13 murashaka abandi? Rwanda nicyo gihugu gituwe kurusha ibindi (au Km2). Ikibazo cy’impunzi nyamara kiraremereye kurusha uko bamwe babitekereza.

    • Leta ihitamo kutagira impunzi hanze kuko idafite uko izicontrola.kandi izineza ingufu zimpunzi uko zingana iyo zishyizwe hamwe mubyerekeye politiki.

  • 450m rwf si menshi nkurikijr ayo aba mayors banyereza nta n icyo bakoze ahubwo bahuguje abaturage Louise nawe yiboneye ka fanta byananshimisha nibe nawe ajya anavuganira igihugu nibamuhe cash yivugururire we anagize n ayo afataho ntibyambabaza amwe mujya muvuga yanyerejwe yo muba mwayarekuye gute? ko aba ari mu ma miliyari kdi nkaba numva hano MINECOFIN iri kurira? andi anyerezwa ko batarira yo atangwa nande?

Comments are closed.

en_USEnglish