Digiqole ad

Rusizi: Imyaka ibaye 3 abaturage batarahabwa ingurane z’imitungo yangijwe na REG

 Rusizi: Imyaka ibaye 3 abaturage batarahabwa ingurane z’imitungo yangijwe na REG

Abaturage bamaze imyaka itatu batarabarurirwa ibyabo byangijwe

*Baravuga ko bishwe n’inzara byitwa ko bari barahinze.

Abaturage mu Kagali ka Kamurera mu murenge wa Gashonga baravuga ko imyaka itatu ishize nta ngurane barahabwa ku mitungo yabo yangijwe na REG  igihe yanyuzaga umuyoboro w’amashanyarazi mu mirima yabo.

Abaturage bamaze imyaka itatu batarabarurirwa ibyabo byangijwe

Bamwe mu baturage bavuga imitungo yabo bijejwe ko bazayishyurwa ariko bikaza kuba agateranzamba ku buryo babuze uwabishyura.

Ngo baheruka babwirwa ko bose bazabarurirwa ibyabo ariko ngo babuze n’uwaza kubaza ibyangijwe kuko ngo n’uwo babazaga yababwiraga ko bazaba baza, ubu imyaka itatu irashize.

Umubare nyamwinshi w’abaturage bavuga ko ibyabo byangijwe ari byo byari bibatunze buri mnunsi bikaba byaratumye bahura n’ikibazo cy’inzara.

Ngo babuze ubutaka bahingagaho, babura ibyari bibuhinzeho, babura n’amafaranga, bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabakemurira iki kibazo kuko bimaze kuba akarande.

Madarena Mukangango umwe mu bishyuza ati “Njyewe uyu mushinga w’amashanyarazi waraje uboneza mu ishyamba ryanjye, bantemeye ibitsinsi 100 iyo nagurishaga nabonaga Frw 50 000, niho narintegeye. Mba mu nzu njyenyine, nta mugabo ngira, batubeshyaga ko inyuma hari abakozi bagomba kutubarurira ibyacu none hashize imyaka itatu twarategereje twarahebye kugeza na n’ubu.”

Geregware Kabera na we  ati “Muri 2015 twabonye haje umushinga wo gutanga amashanyarazi, baza batema insina,  amashyamba twababaza tuti yemwe ko muri kwangiza ibyacu bimeze bite ‘bati ababarura bari inyuma’, none twabuze intama n’ibyuma. Ibyacu twarabibuze, twabuze n’ubwishyu. Baturwaneho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko iki kibazo gikomeye niba koko aba baturage badafite aho babaruriwe ibyabo ariko ngo bugiye kukiganiraho n’Ikigo Gishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi, REG.

Harererimana Frederic umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ati: “Ni ikibazo kitoroshye uno munsi tutasubiza ngo kirakemuka gutya kuko abaturage baravuga ngo bangirijwe ibyabo n’umuyoboro w’amashanyarazi ariko nta hantu bafite ibyabo byabaruriwe. Ibyo ni byo bitugoye ngo tumenye icyerekezo duha iki kibazo, ariko tugiye guhamagara ubuyobozi bwa REG tuganire twumve icyerekezo twagiha bizava mu biganiro tuzagirana.”

Aba baturage bavuga ko bikozwe vuba byatuma bivana mu kibazo cyo gusonza bahura na cyo kuko ngo bamwe aho bahingaga bahanyujije amashanyarazi.

Umuwe mu baturage bagaragaza ko iki kibazo kibahangayikishije
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko iki kibazo kizakemurwa n’ibiganiro bazagirana na REG

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish