Kwibuka ni ingenzi ku warokotse akabura abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyo kwibuka gifasha cyane uwasigaye iyo ageze aho abe bashyinguye (ku wabashije kuhamenya), abasaza bamwe batuye mu mudugudu wa Kiberinka mu nkengero z’Umujyi wa Kigali mu murenge wa Nyamirambo ubumuga kuri bamwe n’ubusaza ku bandi ntibituma babasha kujya kwibuka ababo. Akenshi bibatera agahinda […]Irambuye
Mu gihe gito ubuvumo bw’Akarere ka Musanze bumaze, kuko bwafunguwe mu mpera z’umwaka wa 2013, Ababucunga bavuga ko bwatangiye kwinjiriza igihugu amafaranga, bavuga ko nibura buri munsi bakira abantu bari hagati 20-50 baje kubusura. Ubuvumo bwo mu Karere ka Musanze bugizwe n’ibice bitatu bituruka mu Kinigi kugera ku muhanda wa Kaburimbo unyura imbere y’Ikigo cy’amashuri cya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kmena, ku munsi wa kabiri w’ibikorwa bitegura umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB) ari nacyo gishinzwe ubukerarugendo cyahaye ikaze abantu batandukanye bamaze kugera mu Rwanda baje kwitabira umuhango wo kwita izina. Abakiriwe kuri uyu mugoroba biganjemo […]Irambuye
28 Kamena 2014 – Abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu bari kuri Stade ya Seminari i Kabgayi aho baje gukurikirana irushanwa rya PGGSS ryabasanze iwabo. Ni ihiganwa ubu rigeze mu kiciro cya Live, ni ku nshuro ya kabiri baririmbye muzika ya Live, buri muhanzi biragaragara mu maso ko yiteguye guhatana. Abahanzi bamaze gutombora uko bagiye gukurikirana […]Irambuye
Umwana w’umukobwa witwa Uwizeyimana Naomi afite ubumuga bwo kutumva, ntavuge kandi ntanabone ni uwo mu karere ka Gisagara mu majyepfo, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, amasomo n’ubuzima biragoye cyane, by’umwihariko ntabyo byorohera umuryango we kuko siwe mwana wenyine bafite mu rugo ufite ubumuga bukomatanyije. Mukandida Mathilda yatumiwe mu nama ya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga […]Irambuye
Mu Rwanda, abana babarirwa ku bihumbi 20 bavutse ku cyaha cya Jenoside ubwo ba nyina bafatwaga ku ngufu n’Interahamwe. Nyuma y’imyaka 20 abahuye n’iki kibazo baravuga ko nta buryo bwo kubafasha by’umwihariko, agahinda karacyashengura ababyeyi babo kubera ayo mateka no kudafashwa kw’abo babyaye. Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena wari umunsi wahariwe kuzirika […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Uwinkindi mu karere ka Nyamagabe babwiye Umuseke ko bishimiye kuzura k’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ya kabiri rwamuritswe kuri uyu wa kane ruri iwabo ubu rutanga Megawatt 2.2 z’amashanayarazi, gusa bagasaba ko aya mashanyarazi nayo yabagezwaho cyane cyane abaruturiye insinga ziyajyana zica hejuru. Mu Rwanda imibare igaragaza ko abarutuye bafite amashanyarazi […]Irambuye
Mu muhango wo gutaha ishuri ribanza Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyubakiye abaturage bo mu Kagari ka Basumba, mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, wabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Kamena, abaturage batangaje ko iri shuri rigiye gutuma barusho kurinda ubusugire bwa Parike y’Ibirunga baturiye itumye babona ishuri kuko ngo ubu noneho bumva akamaro […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa 26 Kamena 2014,ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyicwarubozo. ACP Rogers Rutikanga uyobora Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko mu magereza yo mu Rwanda nta yicarubozo rihaba kuko muri iki gihe iyo umuntu afatiwe mu cyaha we ubwe usanga asaba ko bamushyikiriza Polisi. Uyu munsi mu Rwanda waranzwe n’ikiganiro nyunguranabitekerezo […]Irambuye
Hari amakuru agera k’Umuseke yemeza ko Pasitori Joseph Karasanyi umuyobozi w’itorero Deliverance Church ubu yaguze indege ye bwite (private jet) muri Amerika. Uyu mugabo ubu uri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu rugendo rusanzwe, ntabwo yabashije kuboneka ngo yemeze cyangwa ahakane aya makuru, gusa abamuzi bamwe babwiye Umuseke ko bishoboka cyane ko yayiguze kuko asanzwe […]Irambuye