u Rwanda na Uganda byaraye bisinye amasezerano yo gutangira gukora inyigo y’umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kigali (uciye Kagitumba) na Kampala (uciye ahitwa Bihanga). Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 23 Kamena akurikiye ubwumvikane bw’ibihugu byo mu muhora wa ruguru muri aka karere bya Kenya, Uganda n’u Rwanda byemeranyijwe ubufatanye mu mishinga yo kwihuta mu […]Irambuye
Nyuma yo kurasana kwabayeho mu minsi ishize hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku mupaka wo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda, raporo y’itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu 11 byo mu karere k’ibiyaga bigari yasabye ko ibihugu byombi byahita bihura byihutirwa bigakemura ikibazo cy’imipaka. Ibiro ntangazamakuru by’Abongereza BBC ndetse n’ibyabafaransa RFI biravuga ko […]Irambuye
Mu nama igamije kurebera hamwe uburyo bw’imitangire n’imikoreshereze by’inkunga y’Amafaranga miliyoni umunani (8) z’Amadolari ya Amerika aherutse kugenerwa Imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa Sosiyete Sivile, kuri uyu wa 23 Kamena; Umuyobozi w’Urugaga rwa Sosiyete Sivile Eduard Munyamariza yatangaje ko iyi nkunga izafasha iyi miryango gushyira mu bikorwa inshingano zayo by’umwihariko kuvugira abaturage no guhwitura guverinoma. […]Irambuye
Pacifique Mugunga Jenoside yabaye afite imyaka ine abura mushiki we n’umubyeyi we, yavukiye mu kagali ka Bitare, umurenge wa Ngera, akarere ka Nyaruguru ari naho bari batuye Jenoside itangira gusa bakaza guhungira ahitwa mu Nyakibanda ari kumwe n’umuvandimwe we n’ababyeyi bombi. Mbere gato y’uko Interahamwe zibasanga mu Nyakibanda ngo zitangire kubica, se yavuye aho n’abandi […]Irambuye
*Ubufaransa bwari buzi iyicwa rya Agatha Uwilingiyimana * Inama yateraniye muri Ambasade y’Ubufaransa indege ya Habyarimana igihanuka *Ubufaransa bwemera gutanga intwaro butazi ko zakoraga Jenoside Ubutegetsi bw’i Paris bwakunze guhakana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bisa n’aho ubu Leta y’Ubufaransa nta mahitamo ifite kuko amajwi y’abashaka ko ukuri kujya ahagaragaragara ubu ari imbere mu Bufaransa […]Irambuye
Remera – Mu mikino ya Playoffs muri volleyball ikipe ya Rayonsport VC niyo yatsinze umukino ubanza wabaye ku wa gatandatu bategereza umukino wa kabiri ku cyumweru aho ikipe ya APR VC yaje gusubirana inyuma ikipe ya Rayon Sport iyitsinda kuri seti 3-2 bituma habaho umukino wa gatatu wa gombaga gukiranura aya makipe kugirango hamenyekane ikipe irangiza […]Irambuye
Nyuma y’ibitaramo bya ‘playback’ byabereye ahatandukanye mu Ntara, ibitaramo bya Live byatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu 21, Kamena. Ni mu irushanwa rya PGGSS IV riri guhatanirwa n’abahanzi 10 batoranyijwe mu bandi. Dukurikije urutonde rw’ukuntu batomboye, habanje Senderi International Hit, Bruce Melody, Jay Polly, Young Grace, Active, Dream […]Irambuye
Kubaho mu bukene bukomeye, gutura muri shitingi imvura yagwa bakitwikira umutaka… ni bimwe mu bibazo by’ingutu Mukangarambe yahanganye nabyo nyuma ya Jenoside yahitanye umugabo we. Uyu mupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Jali mu karere ka Gasabo ubu arera abana be bane yasigiwe n’umugabo wishwe muri 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mukangarambe yabwiye Umuseke […]Irambuye
Kimihurura – Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kamena, yagarutse ku mibanire n’ibindi bihugu ari naho yavuze ko guterana amagambo binyuze mu bitangazamakuru bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ko nta kibazo byateje mu mibanire yabyo byombi kuko ngo kuba […]Irambuye
Bamwe mu baturiye umuhanda Rusumo-Kigali bo muntara y’Uburasirazuba barinubira kuba batarishyurwa ingurane ku mitungo yabo bafite hafi y’umuhanda mu gihe hashize hafi umwaka barabariwe ubu bakaba ntabindi bikorwa bemerewe gukorere aho batuye. Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba aba baturage gukomeza kwihangana bukanabamara impungenge ko batazasenyerwa batarishyurwa. Aba baturage bo ariko bibaza ngo ‘kwihangana’ kwabo kuzageza ryari ? […]Irambuye