Digiqole ad

Ubumuga n’ubusaza ntibituma bashobora kujya kwibuka ababo

Kwibuka ni ingenzi ku warokotse akabura abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyo kwibuka gifasha cyane uwasigaye iyo ageze aho abe bashyinguye (ku wabashije kuhamenya), abasaza bamwe batuye mu mudugudu wa Kiberinka mu nkengero z’Umujyi wa Kigali mu murenge wa Nyamirambo ubumuga kuri bamwe n’ubusaza ku bandi ntibituma babasha kujya kwibuka ababo. Akenshi bibatera agahinda gakomeye.

Bamwe mu basaza batuye muri uyu mudugudu uyu munsi wari ibyishimo ko babashije kwibukira aho baba
Bamwe mu basaza batuye muri uyu mudugudu uyu munsi wari ibyishimo ko babashije kwibukira aho baba

Kuri uyu wa 29 Kamena 2014 habaye umuhango ugamije ahanini gufasha bene aba kwibuka ababo, uyu mudugudu utuwe ahanini n’impfubyi n’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu munsi wabasigiye ibyishimo n’icyizere cy’ubuzima kurusha mbere.

Aba basaza barimo ab’incike ndetse n’impfubyi barokotse Jenoside baba muri uyu mudugudu bavuga ko batekereje kuba nabo bategura umuhango wo kwibukira aho iwabo kugirango bibafashe, cyane ku basaza batagishobora kujya kunamira no kwibuka ababo aho bashyinguye hatandukanye mu gihugu.

Umudugudu wa Kiberinka uherereye mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Nyamirambo, ugizwe n’ingo 136, utuwemo n’abacitse ku icumu bagera kuri 682.

Umusaza Charles Nkoronko afite ubumuga yasigiwe na Jenoside, yabwiye Umuseke ko umuhango nk’uyu, ndetse n’ubuzima babayeho bitaweho na Leta n’imiryango ifasha abarokotse bibaha icyizere cyo gukomeza kubaho.

Ati “ Urebye ibyo twabonye muri kiriya gihe, wareba imva twasimbutse, wareba ibyo tumaze kugeraho muri iyi myaka 20, bituma umuntu atagira icyizere cy’ejo gusa cy’u Rwanda n’abanyarwanda, ahubwo icy’iteka ryose.”

Mzee Nkoronko avuga ko abasha kubona impinduka mu gihugu cye aho yiyicariye ubu, avuga ko ashimira cyane Leta iharanira ibyiza kuri buri munyarwanda, ngo bitandukanye na Leta zindi zose yabonye mu gihe cye.

Sakindi Jean Baptsite uyobora uyu mudugudu wa Kiberinka avuga ko nubwo benshi mu batuye uyu mudugudu babana n’ibikomere ku mutima no ku mubiri basigiwe na Jenoside, ariko intambwe bamaze gutera mu mibereho yabo ishimishije.

Ati “ Ku bagishoboye bigisijwe imyunga, cyane kudoda, bahabwa imashini, ubu twakoze koperative amafaranga tubonye adufasha mu buzima busanzwe burimo no kuvuza abagifite ubumuga no kubarwaza.”

Gusa Sakindi avuga ko bagifite ikibazo cyo kubona ibiraka byo gukora nka Koperative yabo, kugirango babone ubushobozi bwo kunganira ababafasha mu buzima bwa buri munsi.

Ikibazo cy’abasaza b’incike kandi bamugaye ubu baheranwa n’agahinda ko kutabasha kujya kwibuka ababo, nyuma y’imyaka 20 n’indi izayikurikira kizakomeza kugaragara. Aba ni abagabo abenshi barokotse bakiri ibikwerere, bagasigarana ubumuga kuko abishi aribo ahanini babaga bashaka kurimbura. Abenshi muri bo ubu bari kugana izabukuru.

Kwibukira aha batuye bavuga ko byabafashije cyane
Kwibukira aha batuye bavuga ko byabafashije cyane
Ababyeyi batuye muri uyu mudugudu bitabiriye uyu muhango
Ababyeyi batuye muri uyu mudugudu bitabiriye uyu muhango
Umusaza Nkoronko Charles avuga ko ibyo abona mu Rwanda bitanga ikizere kinini ku banyarwanda
Umusaza Nkoronko Charles avuga ko ibyo abona mu Rwanda bitanga ikizere kinini ku banyarwanda
Masengo Gilbert umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyarugenge aganiriza abari muri uyu muhango
Masengo Gilbert umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyarugenge aganiriza abari muri uyu muhango
Sibomana Rwema Jean Nepomscebe umuyobozi w'umuryango NOPA yasabye abatuye aha gukomeza guharanira kubaho
Sibomana Rwema Jean Nepomscebe umuyobozi w’umuryango NOPA yasabye abatuye aha gukomeza guharanira kubaho
Sakindi Jean Baptiste avuga ko bagikeneye byinshi kugirango bakomeze guharanira kubaho
Sakindi Jean Baptiste uyobora uyu mudugudu
Abakecuru 5,abasaza 5 n'urubyiruko rw'abasore n'inkumi batanu bacanye urumuri
Abakecuru 5,abasaza 5 n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi batanu bacanye urumuri

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abantu bose bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa mbasabiye imigisha ku Mana.

Comments are closed.

en_USEnglish