Mu ijoro ryo kuwa 01 Nyakanga 2014, inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu 7 bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo ubwicanyi n’ubujura bikunze kwibasira Umujyi wa Muhanga, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga. Hashize igihe mu Karere ka Muhanga havugwa ubujura bwa bimwe mu bikoresho bya Muzika […]Irambuye
Kacyiru – Ihuriro ry’abadepite b’abagore bateraniye mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu batangiye ingendo ahatandukanye mu gihugu, Dr Joyce Laboso umuyobozi wungurije w’Inteko ishinga amategeko ya Kenya na bagenzi be basuye ikigo cya Isange One Stop Center ku Kacyiru, avuga ko ibyo yabonye bituma nataha azasaba Guverinoma y’iwabo kuza kwigira ku Rwanda ibyo kurwanya ihohoterwa […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa mbere Nyakanga 2014 u Rwanda rwatangiye kuyobora Akanama k’Umutekano ka Loni mu gihe cy’ukwezi. Ubu buyobozi bukaba busimburana hagati y’ibihugu bigize aka kanama. Aha niho hafatirwa imyanzuro ijyanye n’amahoro n’umutekano ku Isi. Ibihugu bimwe bihafite ijambo kurusha ibindi. Perezida Kagame yaraye abwiye abanyamakuru ko ijambo ry’u Rwanda rikiri rito ku rwego […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’isabukuru ya 20 yo Kwibohora, umunsi uzaba tariki ya 4 Nkakanga 2014, Perezida Paul Kagame yavuze ko kwibohora bivuze kwibeshaho mu bwisanzure n’ubwo ngo hakiri ba mwe mu Banyafurika n’Abanyarwanda birirwa baririmba indirimbo z’ubwisanzure ariko batumva neza ibyo bavuga. Abanyamakuru babajije ibibazo […]Irambuye
Kuva mu masaha ya saa tatu z’igitondo, Abanyarwanda by’umwihariko Abanyakinigi n’abanyamahanga batandukanye bari ku kibuga cy’Ikigo cy’umuco mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, munsi y’Ikirunga cya Sabyinyo mu muhanga wo kwita izina ku ncuro ya cumi (10). abantu barenga 1000 bateraniye i Kinigi muri uyu muhango. Ingagi zahawe amazina ni izavutse hagati […]Irambuye
Urumogi, ikiyobyabwenge gikomeje kuyogoza mu rubyiruko n’abakuze, intambara yo kururwanya Polisi y’u Rwanda ivuga ko itazayitsindwa. Kuri uyu wa 30 Kamena ku Gisozi i Kigali Polisi yagaragaje abagabo babiri yafatanye ibiro 256 n’udupfunyika 1 163. Uru rumogi ni urwo bacururizaga aha ku Gisozi no mu nkengero zaho. Aba bagabo babiri bavuga ko bakoreshwaga na Ntawibyara […]Irambuye
Mu bujurire, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho guca imanza z’abakoze Jenoside mu Rwanda ruri Arusha kuri uyu wa mbere rwakatiye General Augustin Bizimungu gufungwa imyaka 30 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ubujurire bwashimangiye igihano cy’igifungu cy’imyaka 30 kuri Bizimungu wari wahamijwe ibyaha bya Jenoside muri Gicurasi 2011 agakatirwa gufungwa imyaka […]Irambuye
Kigali – Abafashe amagambo ku mu nama mpuzamahanga ya kabiri kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza muri Africa, Asia ndetse n’Uburasirazuba bwo hagati yatangirijwe i Kigali kuri uyu wa 30 Kamena 2013 bagarutse cyane ku ihuriro rya Demokarasi n’Amajyambere, abayirimo bungurana ibitekerezo banabazanya niba kimwe cyaba aho ikindi kitari ndetse n’uko byajyana byombi. Iyi nama ku nshuro […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, abarokotse Jenoside bagararije ubuyobozi ubutumwa bugufi bandikirwa n’abantu batazi bubatera ubwoba kandi ngo n’ubushize ibi byarabaye nk’uko byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014. Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Jenoside […]Irambuye
Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) ni ikigo giherereye mu mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, gitanga amahugurwa ku bantu bize amategeko, gitanga impamyabumenyi yemewe isabwa na Leta. Kuki cyashyizweho? ni bande bakigana? Basabwa iki? gitandukaniye he n’amashuri yigisha amategeko? n’ibindi…Umuseke warabikubarije. Ruzindana Alexis ashinzwe amahugurwa, […]Irambuye