Digiqole ad

Kwita Izina byongeye gukurura abantu benshi mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kmena, ku munsi wa kabiri w’ibikorwa bitegura umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB) ari nacyo gishinzwe ubukerarugendo cyahaye ikaze abantu batandukanye bamaze kugera mu Rwanda baje kwitabira umuhango wo kwita izina.

Abanyamahanga benshi bamaze kugera mu Rwanda baje kwitabira umuhango wo kwita izina.
Abanyamahanga benshi bamaze kugera mu Rwanda baje kwitabira umuhango wo kwita izina.

Abakiriwe kuri uyu mugoroba biganjemo abanyamauru n’abakerarugendo baturutse mu bihugu bya Ghana, Nigeria, Cameroun, Congo Brazza, China, Japan, Dubai n’ahandi hatandukanye.

Ibigo bitandukanye bikora imirimo ifite aho ihuriye n’ubukerarugendo byaturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Kenya nabyo bikaba byohereje abantu baza kubihagararira.

Muri uyu muhango hari kandi abanyacyubahiro batandukanye, barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Prof. Shyaka Anastase, Uwahoze ahagarariye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda Koran Donald, Ambasaderi w’Ubuyaani mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Ambasaderi Rugwabiza Valentine, umuyobozi wa RDB ubwo yakiraga aba bantu yabasabye gukoresha amahirwe babonye yo kugera mu Rwanda bagasura ibyiza nyaburanga birurimo bitari n’ingagi gusa nk’ingoro z’umurage z’u Rwanda, Parike zitandukanye nk’iya Nyungwe n’Akagera.

Rugwabiza yavuze ko umuhango wo kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 01 Nyakanga wo kwitwa amazina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka wahujwe n’ibihe byo kwibohora kugira ngo Abanyarwanda n’incuti zabo bishimire ibyiza byagezweho mu myaka 20 ishize.

Abantu batandukanye bandi bafashe amajambo, bakaba nabo bashimiye by’umwihariko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya kuba barabashije kumvikana kuri gahunda zitandukanye zikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo nk’urupapuro rw’inzira rumwe, kwambukiranya imipaka ukoresheje irangamuntu n’ibindi.

Kuri uyu munsi wa kabiri wo gutegura Kwita Izina ku ncuro ya kabiri kandi abikorera bafite ibigo bifite aho bihuriye n’Ubukerarugendo bo mu bihugu by’u Rwanda Kenya na Uganda bahawe amahirwe yo gusobanurira abantu ibyo bakora. Hakozwe n’umuganda rusange mu Karere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba.

RDB ikaba yiteze kuzakira abanyamahanga bari hagati ya 300 na 400 bazaba baje kwitabira umuhango wo kwita izina ku ncuro ya 1o. Nk’uko bisanzwe abantu bageze mu Rwanda bakunze kwishimira isuku n’umutekano basanga muri Kigali.

Abahanzi nka Mani Martin n’itsinda rye ‘Kesho Band’, Masamba, Daniel Ngarukiye n’itsinda babarizwamo rizwi nka ‘Gakondo Group’ bakaba aribo basusurukije abari bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira, mu mbino n’indirimbo zigaragaza umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Ambasaderi Rugwabiza Valentine, umuyobozi wa RDB aha ikaze abantu baje kwitabira umuhango wo kwita izina ku ncuro ya 10.
Ambasaderi Rugwabiza Valentine, umuyobozi wa RDB aha ikaze abantu baje kwitabira umuhango wo kwita izina ku ncuro ya 10.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete n'Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Prof. Shyaka Anastase nabo bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira no guha ikaze abazitabira umuhango wo kwita izina.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Prof. Shyaka Anastase nabo bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira no guha ikaze abazitabira umuhango wo kwita izina.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete n'Umuyobozi wa RDB Ambasaderi Rugwabiza Valentine.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete n’Umuyobozi wa RDB Ambasaderi Rugwabiza Valentine.
Ambasaderi Yamina Karitanyi, umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB aha ikaze abitabiriye uyu mugoroba wo gusangira.
Ambasaderi Yamina Karitanyi, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB aha ikaze abitabiriye uyu mugoroba wo gusangira.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Madame Uwamariya Odette (i bumoso) na ni umwe mu bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madame Uwamariya Odette (i bumoso) na ni umwe mu bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira.
Uwahoze ahagarariye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Koran Donald (hagati) nawe ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira.
Uwahoze ahagarariye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Koran Donald (hagati) nawe ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira.
Ambasaderi Koran Donald aganira n'abandi bantu batandukanye.
Ambasaderi Koran Donald aganira n’abandi bantu batandukanye.
Abanyamahanga benshi bakunda kuza mu Rwanda baje kureba Ingagi, aba nabo bariteguye.
Abanyamahanga benshi bakunda kuza mu Rwanda baje kureba Ingagi, aba nabo bariteguye.
Mani Martin n'itsinda rye 'Kesho band' basusurutsa abari bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira.
Mani Martin n’itsinda rye ‘Kesho band’ basusurutsa abari bitabiriye uyu mugoroba wo gusangira.
Daniel Ngarukiye wo muri 'Gakondo Group' nawe akirigita umurya w'ingaga.
Daniel Ngarukiye wo muri ‘Gakondo Group’ nawe akirigita umurya w’ingaga.

9 10 12 16

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uriya muhango wazanye abakerarugendo benshi  mu gihugu cyacu kandi ufitiye akamaro igihugu cyacu.

Comments are closed.

en_USEnglish