Digiqole ad

Rwanda: umupasteri wa MBERE yaba yaguze indege ye bwite

Hari amakuru agera k’Umuseke yemeza ko Pasitori Joseph Karasanyi umuyobozi w’itorero Deliverance Church ubu yaguze indege ye bwite (private jet) muri Amerika.

Pastor Karasanyi na madam imbere y'indege bivugwa ko ubu bamaze kugura
Pastor Karasanyi na madam imbere y’indege bivugwa ko ubu bamaze kugura

Uyu mugabo ubu uri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu rugendo rusanzwe, ntabwo yabashije kuboneka ngo yemeze cyangwa ahakane aya makuru, gusa abamuzi bamwe babwiye Umuseke ko bishoboka cyane ko yayiguze kuko asanzwe ari umutunzi ukomeye.

Pastor Karasanyi niwe watangije itorero rya Deliverance Church ku Kicukiro, anafite kandi Restore FM 98.0 na Sana Radio, ishuri rya Kingdom Education Primary School riri ku Kicukiro.

Uyu mugabo, mu 2004 ngo nibwo yumvise ijwi ry’Imana rimusaba gutangiza Radio zigisha ijambo ry’Imana. Uyu mugabo akaba afite amashami agenzura y’itorero yashize “Deliverance Church” mu Rwanda no muri Congo.

Ifoto igaragaza uyu mugabo n’umugore we basa n’abasohoka muri iyi ndege ariko itari mu kibuga cy’indege ahubwo iri muri ‘Hangar’, ibizu byagenewe guparikamo indege akenshi bwite (private jets). Bene aha ni naho abazigurira bazikura.

Abemeza aya makuru baravuga ko uyu muryango, ubu uri muri Amerika, utakwifotoreza  ku ndege gusa nta kindi, kuko bombi na madam basanzwe bamenyereye cyane ingendo z’indege.Iyi ndege bifotorejeho uko bigaragara ni indege bwite koko.

Usibye ibikorwa byavuzwe haruguru Pastor Karasanyi abamuzi bavuga ko ari umugwizatunga ariko utari mu bazwi cyane mu Rwanda, gusa ubushobozi n’ubushake bwo kugura indege nk’iyi akaba ngo abifite ndetse bitatungura abamuzi neza.

Indege nk’iyi itangwaho ibintu byinshi ku kuyikoresha no kuyigendamo kuko na nyirayo ubwe siwe uyitwarira ahubwo ahemba abakozi bayo bahoraho batajya munsi ya batanu nibura.

Mu biciro by’indege bwite (Private Jets) dukesha urubuga privatejetcosts.net, muri iki gihe biva kuri nibura miliyoni 4$ kugeza kuri miliyoni 300$ bitewe n’ubwoko bw’indege.

Kuva ku ‘zihenudutse’ zanakoreshejweho zo mu bwoko bwa Dassault Falcon 10, Beechcraft King Air 350i, Gulfstream V-SP ziva kuri miliyoni 4$, kugeza kuri za Bombardier Global Express XRS na za BBJ (Boeing Business Jet) zishobora guhagarara miliyoni 300$.

Iyi Pastor Karasanyi yaba yaguze urebeye ku ifoto, irasa n’izo mu bwoko bwa Gulfstream V-SP ibarirwa muri miliyoni hagati ya 5 na 15$.

ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Ariko banyamakuru bacu mwagiye mubanza mugatara inkuru  neza  mukaba sure !!!

    • Niba ubarusha iri sure wayiduhaye se?

      • @Tito, ko umubwira gutyo urabona iyi nkuru itohoje? Uretse amafoto batweretse bagatekereza ko ari indege baguze ni ibihe bimenyetso byerekana ko bayiguze? Hari aho se wabonye ko bavuganye na ba nyiri ubwite? Ahubwo wowe duhe amakuru wasanga uyazi! Naho iyi nkuru yanditse aha ntisobanutse!!

        • Reka mbabwire
          Karasanyi iyi ndege yayiguze am sure and very sure. Believe it or not but me know it.
          Ashobora no kuza akabihakana ariko ndabizi neza ko yayiguze, ahubwo Umusek ndabona utanabyemeje sinzi why.
          Uyu mugabo mwe ntimuzi isente afite

      • yego ra

  • Niba ari iyabo koko, ubu muzumva batanga ubuhamya ngo iyo ndege niyo guhesha Imana icyubahiro!!! Yewe wa Mana we!!

  • Nubaha imana cyane kimwe namwe mwese benshi reka mbyizere…..! Ariko nzira abayivangira! Ngo ni ba Pasiteri, ngo bishingiye itorero…..! Je rêve… none ngo bagize n’aho bakora ubucuruzi nako ibibyaza inyungu??? Baguze indege etc…Kiliziya ni imwe itunganye kandi ikomoka kuntumwa!

  • Mon cher aba bagabo ni abashabitsi bakomeye, njye ndamuzi ntabwo byantungura.

  • Erega Imana ni umukire utunze Joseph azaza aduha lift mu kirere dupepere abakirisitu

  • Binyibukije Samputu azana abantu bari bavuuuuuuuuze
    Pastor nawe tuzanire indege kabisa

  • ni byiza cyane pastor waguze indege 

  • Njye ndumva kuyigura nta kibazo kirimo pe!Ahubwo ni byiza ko hari abanyarwanda batunze,cyane cyane ko nko kuri uyu abakristo be beretswe igikorwa kivuye mu maturo no mu mashimwe yabo of course yongeranyijwe nayo yisanganiwe. ku mfashanyo z’abaterankunga.

  • Muture Karasanyi amaturo ayishimire cyane……………..Pastoro Businesman….

  • Njye rwose bibaye ari iye nakwishima. Kuki abanyarwanda dusigaye twarabaye ba bangamwabo. Yaba ppasteur ou pas Umunyarwanda uteye imbere ni ishema kuri twese. Ahubwo azagure n’izindi niba bishoboka. Ubundi se kwitwa umukozi w’Imana bivuze gutindahara? Non. Ahubwo iyaba bose babaga abakire maze amatiku yo gupfa cash agashira mu matorero

    • N’ubundi intumwa y’imana ikwiye gukira. Kugirango ajyane rero ubutumwa vuba kandi bwihute ,ategerezwa gushaka moyen de transport(imodoka cg indege).Ahubwo afashe iyambere ,n’abandi ni bamurebereho maze igihugu gitere imbere. Gusa azayuizane ikorere ino,atange akazi kubazayikoramo,itange umusoro and so on.

    • Maze ndore, iyi nkuru nyamara ikoze neza mwumvise hari aho babyemeza se? nabo bagaragaza ibivugwa so ibimenyetso nibijya ahagaragara nabyo bazabibagezaho. Gusa niba ari private jet birasekeje numvaga ari deliverance church jet huuuuhhuuu. Be blessed

  • Leta yacu idusaba kwihangira imirimo. Mureke rero abazi guteka imitwe bibereho abandi tuvuge gusa!!!

  • Ni amaturo ,amashimwe n’icyacumi baba bajyajye mu bucuruzi bwabo bwite  kandi aba agenewe gufasha abakene no gukora imirimo y’Imana.

    • Mureke iryo ni ishyari kandi siryiza. Abandi se ninde uzivukana? Kandi ubwo iyo ataba umunyarwanda ntawari gukora comment!

  • hari ababwirako gukorera Imana bisobanuye gukena cyangwa kutanjya mubucururzi nk’abandi siko biri rwose, kdi Imana si umukene rwose kuko ndababwiza ukuri yuko Ifeza n’izahabu ni iby’Uwiteka. kuko  amabuye y”agaciro abantu twirirwa tumaranira mpamya ntashidikanyako ntawayashyize mubutaka usibye Imana yaremye isi n’ijuru, so gukorera Imana bivuze iterambere % ahubwo abakozi b’Imana bose nabifuriza kuzigura.

  • Kuki mbona mutangara mwese nuko mubona atayigura? abakozi b’Imana se nibo bagomba kuba hasi gusa? Igihe kirageze ngo bigaragare ko bafite ubutunzi bwo mu ijuru babikiwe ndetse no mu isi babufite bufatika. Njye sintangaye kuko Imana niba yaravuzeko azayitunga niyo yayimuhaye binyuze munzira zayo.Ukurikiyeho kuyitunga wa kabiri uzayigura muramuzi? ni Paster Umubyeyi RUGAMBA Albert umushumba wa Bethesda Holly Church. Amen Bibe bityo kdi we azabivuga ntajya ahisha iby’Imana imukorera ni umukozi w’Imana w’ukuri.

  • Kugura indege si ikibazo, ahubwo kereka niba yarayiguze mu mafaranga atari aye naho niba asanzwe ari umukire nk’ uko n’ undi wese yakira akayigura nta kubazo mbonamo nanjye. Gusa nyine kwemera ko nta cya cumi cy’ abandi kirimo biragoye ariko nta gihamya dufitekandi uretse ko bikunze kugora benshi gutunga amafaranga n’ Imana nkatwe twese iyo twayikanze. So good luck to him n’ ibindi azabigereho kandi na wa munsi ntazasigare

  • hari ababwirako gukorera Imana bisobanuye gukena cyangwa kutanjya
    mubucururzi nk’abandi siko biri rwose, kdi Imana si umukene rwose kuko
    ndababwiza ukuri yuko Ifeza n’izahabu ni iby’Uwiteka. kuko  amabuye
    y”agaciro abantu twirirwa tumaranira mpamya ntashidikanyako
    ntawayashyize mubutaka usibye Imana yaremye isi n’ijuru, so gukorera
    Imana bivuze iterambere % ahubwo abakozi b’Imana bose nabifuriza
    kuzigura.

  • Abanyamakuru nabantu bashinjwe gutangaza ibyo babonye! Imana niyo Itanga kandi yaka ibyo yatanze! kuba yaraguze indenge nigitangaza pe! Imana ikomeze imihe umugisha azabone nibindi.

  • Okey is good!!Mureke kubatwa n’ishyari ahubwo twishime ko umunyarwanda ndetse Pastor yaguze indege, akazi karabonetse kuri bamwe, imisoro igiye kwinjira, deplacement and lift birabonetse kuri bake; So ikibi ni ikihe hari ikosa rihari ? don’t blame pastror ngo ni amaturo, ibyacumi iyabe abapasteri bose bari babonye amaturo n’ibyacumi bakabigura indege maze zigakora business.Ariko muzi kugirango itorero risurwe n’abashyitsi habure itike yabasubizayo!!!!!! ariko iyo hari umukozi w’imana nk’uwo ikibazo ntikigaragara. Thanks.

  • Iyaba yari umunyapolikike ubu inama zurudaca ziba ziri gukorwa bashakisha aho bakura ikosa ngo afungwe cg bayiteze cyamunara mbegA MURWANDA  ntawemerewe gukira twese tube abacyene.cyokoza ndabona uko biri tumaze gukizwa kubona ntawavuzeko akorana na shitani cg aba muri uriminati nibindi nizerako amasengesho nsenga azabikuraho amen.

  • Niba yayiguze se ikibazo kirihe?? apfa kuba ntawe yibye. Ariko abanyanyarwanda bazahinduka ari uko bigenze gute?? Ibyanyu ni ukurebuza ibyo abandi bikorera, ahasigaye ishyari n’urwango bikabarenga. Kugura indege nta gitangaza kirimo!! Simbona n,icyo uyu munyamakuru yashakaga kugeraho. yashatse izindi nkuru zifitiye abantu akamaro ko zitabuze.

  • Buryakuvuga ubutumwabwimana ntabwobikiza kumutima gusa kweli..nanjye ngiye gutangira

  • None se niba afite n’andi matorero muri CONGO (RDC) nkuko mubidutangarije, ko muzi kiriya gihugu uko kingana, murabona yazajya agera ku ntama ze ate? Naho yaratinze.

    • iriya ndege niye 100% ajya no kuyishyura twari kumwe. rayon sport oyeeeee!!!!!!!!

  • Ariko abavuze ibi byose nta mukristo wiryo torero nabonye yaba yitotombeye amaturo cyangwa icya cumi cyabo ko cyakoreshejwe nabi! nonese hari uwagerageje gusura iryo torero ngo avugane nabakristo baho ngo yumve comments bagize ku igurwa ryiyo ndege? mbere yuko tuvuga byinshi kandi bidutesha agaciro ndumva twategereza pastor akagaruka mugihugu ndabizi tuzamutega turi benshi kandi ibyaribyo byose azavuga cyereka naherayo! naho ubundi abakristo nibazamure icyubahiro nyine, kandi twese ntituzi imishinga bafitiye icyacumi namaturo iryo torero kandi twese tugerageza gusenga ariko sindumva aho babwira pasteur ngo uramenye ntudukorere kumaturo tuguhaye, umuntu arakena bati leta iradukandamiza, undi yakira bati amaturo nicyacumi cyangwa wa mugani ngo ikuzimu na eliminate nibindi ntibuka nonese muri make mukundiki?! Umenya imana idutunguye nkatwe tukiri hasi ikabaza ngo ukeneye iki twahuzagurika kuko ntitwishimira ibyiza byabandi, duhinduke kabisa. imagine first rwandan kugura indege tena utuye mu gihugu! Bravo rwose paste niko ntari hafi mba nje guselebra with your bakristo pe! 

  • Ni
    iki twagurana Umugisha? cyangwa Umurage duhabwa n’Imana, ese ni
    ubutunzi? Cyangwa icyubahiro, bigereranywa n’ifunguro ry’umunsi umwe ku
    bizera.? Dore uko byagendekeye Esawu’
    Maze Isaka yakundaga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo we, Rebeka we
    yakundaga Yakobo, bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu
    ishyamba Akoza Esawu abwira Yakobo ati
    ndakwinginze ngaburira ku bitukura utetse , kuri byo bitukura bitukura
    byawe, kuko nkoza.” nicyo cyatumye yitwa Edomu,” Yakobo aramusubiza ati
    keretse twagurana Ubutware bwawe uyu munsi, Esawu aramusubiza ati “ubuse
    ko ngiye gumfa ubwo butware bumariye iki?Yakobo aramurahira ati”ndahira
    uyu munsi. ”Aramurahira ,agurisha Yokobo ubutware bwe Yakobo aha
    Esawu umutsima n’ibishyimbo yateste, ararya aranywa arahaguruka
    aragenda.uko niko Esawu yasuzuguye ubutware bwe (ITANGIRIRO 25;28-34) satani afite ibyo adushukisha ni byinshyi byakanya gato, kugirango atubuze umugisha w’Imana, tube maso.

  • Kugura indege kumuntu usenga imana si igitangaza ahubwo icyari kubatangaza nuko mubasenga imana habura umuntu ugura ikintu nkakiriya gihenze……………….Nabapagani barazitunze nkanswe umuntu wimana……………Tugomba guhindura imyumvire ntitwumveko niba yaguze indege yaba yayiguze mumafaranga yamajurano   ……….ese kuki ucuruza ukava kwigare ukagera kumodoka?????   Gusenga imana nibyigiciro ………….Kandi iyo babarikubabeirako yaguzwe numuntu utari pastor mwari kubyumva vuba ariko mbona impamvu yabyo nukoiteka umupagani iteka yumva bitinze

  • Yego Shumbusho ndagushyigikiye mwana,ubonye ibyiza byose byageraga kubasenga ? ahubwo se abakozi b’imana sibo bakagombye kuzitunga?gukorera Imana ntibivuze gukena di muvane amagambo namangambure aho ngaho.IMANA YACU IZATWITURA UBUGINGO BUHORAHO ARIKO TUKIRI NO MU ISI IZADUHA ICYIZACYOSE GISHOBOKA KUBONWA, MURUMVA MWABATIZERA MWE? NTIMUGACIMANZA UKO MWIBONEYE SIBYIZA.MURUMVA UMUNTU WAYIKOREYE YABURIKI? INDEGE?KUYIMUHA BIROROSHYE AHUBWO HAGOWE ABAZIHAAYE KEREKA NAWE ATARAYIHAWE KANDI NTITWANABIMENYA RERO NTIMUKIKURURIRE IMIVUMO M– USEBANYA.

  • kubera Imana byose birashoboka

  • sigitangaza kuko birashoboka ururusengero navugako intambara irangiye rwarurwakabiri murwanda kandi numukozi cyane ubundi nibidukeneye tukava muma tiku yamoko tugatera imbere

Comments are closed.

en_USEnglish