Digiqole ad

Iyicarubozo ntaryo, abanyabyaha bamwe bahungira kuri Polisi – ACP Rutikanga

Kigali – Kuri uyu wa 26 Kamena 2014,ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyicwarubozo. ACP Rogers Rutikanga uyobora Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko mu magereza yo mu Rwanda nta yicarubozo rihaba  kuko muri iki gihe iyo umuntu afatiwe mu cyaha we ubwe usanga asaba ko bamushyikiriza Polisi.

ACP Rutikanga na Dr Bideri Diogene Umunyamategeko muri CNLG
ACP Rutikanga na Dr Bideri Diogene Umunyamategeko muri CNLG

Uyu munsi mu Rwanda waranzwe n’ikiganiro nyunguranabitekerezo ku iyicwa rubozo mu Rwanda ndetse bijyanye n’umwihariko w’amateka. Hari inzego zitandukanye nka Polisi, Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’imiryango irengera inyungu z’Abacitse ku icumu kuko u Rwanda rufite umwihariko ku iyicwarubozo ryabaye muri Jenoside.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ijya inenga u Rwanda ko hari abagikorerwa iyicarubozo ndetse bagafungwa binyuranyije n’amategeko.

ACP Rutikanga avuga ko ibi ari ibinyoma ngo abenshi mu bavuga ibi iyo bageze mu Rwanda bakagenzura ubwabo babona ibitandukanye.

ACP Rutikanga yemeza ko abantu bafunzwe n’abafashwe na Polisi bahabwa uburenganzira bwose bemererwa n’amategeko iyo bafunze gusa kuko nta muntu wavuga ngo afunze neza, abanyarwanda ntibita ku kuvuga uko bafashwe muri gereza ahubwo bivugwa n’abari hanze ngo abafunze bakorewe iyicarubozo.

Ati“Ayo magereza afungirwamo Abanyarwanda murayasura,ibiba byanditse muri ziriya raporo mwe murabibona? Ikindi twakora ni iki kitari ukubyamagana dufatanyije. Ikinyoma ntigikwiye guhabwa intebe,ababyandika baraza,ariko ibyo babona n’ibyo baba bavuze mbere bagasanga bihabanye

Ubundi kandi ngo iyo bamaze gusura izi gereza babwira Polisi y’u Rwanda ko basanze ibyo u Rwanda ruvuga ari ukuri mu gihe Polisi igitekereza ko ntako itagize Raporo zigasohoka zuzuye ibinyoma.

Bumwe mu burenganzira umuntu ufunze mu Rwanda abona harimo kubimenyesha imiryango yabo,kutabakubita, gushaka ababunganira, kubwirwa icyo bafungiye ndetse no kubaha uburenganzira bw’ibanze.

Uyu mupolisi yasobanuye ko muri iki gihe iyo umunyacyaha afatiwe mu cyuho usanga asaba abamufashe ngo bamushyikirize Polisi kuko abenshi ubu ngo bizeye uburyo baba bari bufatwe mu maboko ya Polisi.

Ibi abyemeranya n’impuguke mu by’uburenganzira bwa muntu  bari muri iyi nama bavuze ko koko iyo wageze mu maboko ya Polisi y’u Rwanda uba wizeye umutekano no gufatwa neza.

Ibi byemejwe kandi na Tom Ndahiro impuguke n’umushakashatsi mu mateka wavuze ko igitera izo Raporo ari uko amakosa aba azirimo atagira uyabazwa kuko iba ishyigikiwe n’abashaka inyungu zabo.

Ati“Ngikora mu burenganzira bwa muntu bigeze kuvuga ngo muri gereza ya Mpanga barira mu byo bitumamo. Ibi baje kubireba basanga ni ibinyoma gusa kandi bari babivuze muri raporo zabo.”

Tom Ndahiro avuga ko Abanyarwanda badakwiye gutungurwa n’ibi bivugwa kuko abantu bakoze ibintu bibi bitabaho nka Jenoside bataterwa isoni no kuvuga ibidafite agaciro.

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye gutekereza uburyo baramira abatarabigizemo uruhare kuko hari abana babyawe n’inkozi z’ibibi.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • burya uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera, ngo iyica rubozo icyakugez muri ibi bihugu muvuga ngo bifite za democracy(naburiye nigisobanuro) nibwo mwabona ko dufite igihugu gitekanye kandi dufite abayobozi beza

    • Ibyo uvuga ubikuye ku mutima!! Niba uri muri Somalie birumvikana!!

  • nta rwego dufite mu Rwanda rukora neza nka polisi kandi ibyo yavuze ni ukuri mu Rwanda nta yica rubozo rihari turatekanye kandi tubikeshya ubuyobozi bwiza  abahimba ibirenze kuri biriya baba bafite ibindi bagamije.

Comments are closed.

en_USEnglish