Mwalimu kugirango anoze umurimo we ukomeye akenera iby’ibanze, agashahara kakunze kugawa ubuke kuva cyera, no gutura hafi y’akazi ke. Kuri bamwe mu barimu bo mu murenge wa Mushishiro i Muhanga byari ibyishimo kuri uyu wa 25 Kamena ubwo bashyikirizwaga imfunguzo z’imiryango y’amacumbi yabo ari bugufi bw’ishuri. Aha i Mushishiro ni mu gace k’icyaro, abarimu bavuga […]Irambuye
Ikigo Nderabuzima cya Munanira cyafunguye imiryango mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, cyaje ari igisubizo cyiza cyane ku buzima bw’abana, ababyeyi n’abandi bose bakenera ubuvuzi mu cyaro cyo mu burengerazuba bw’Akarere ka Ruhango. Ni ibyishimo bikomeye kuri bo kutongera gukora urugendo rwa kilometero 20 berekeza ku bitaro bya Kirinda cyangwa ku bitaro bya Gitwe. Ariko […]Irambuye
Kidufi Jean Baptiste ubu atuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajyanywe n’Abafaransa ari umwana muto agarutse mu Rwanda abura ababyeyi be, abura abavandimwe kuko nta n’umwe yibuka neza, ntazi niba barazize Jenoside ntazi niba barapfuye cyangwa bakibaho. Yasigaye wenyine gutyo kugeza ubu. Ibye bitandukanye […]Irambuye
Dr Charles Murego wari umaze imyaka irenga 10 ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri. Nubwo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butaragira icyo butangaza kuri iyi nkuru, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muganga wari inzobere mu […]Irambuye
Gasabo – Kuri uyu wa 25 Kamena, mu kagali ka Masoro mu mudugudu wa Mubuga hafatiwe urumogi udupfunyika 112 dufite agaciro k’Amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda. Agapfunyika kamwe ngo gahagaze amafaranga 300. Mu bafashwe muri iki gikorwa harimo umugore ukiri muto warucuruzaga, umusore waruranguraga ndetse n’abasore babiri barunywaga barimo umunyeshuri muri Kaminuza y’Abadventisiti ya Mudende. […]Irambuye
Imibare mishya y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare “National Institute of Statistics of Rwanda (NISR)” iragaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7,4%, ibi bigatanga icyizere ko ubukungu bw’igihugu muri uyu mwak bushobora buzaba buhagaze neza. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na NISR, rigaragaza ko iki gipimo cya 7,4 kiri hejuru ugereranyije […]Irambuye
Mu gihe habura umwaka umwe ngo igihe umuryango mpuzamahanga zo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi kirangire, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda riratangaza ko ryishimira ibipimo by’u Rwand amu kwesa intego z’ikinyagihumbi kandi ngo ushyigikiye ingamba zo gukaza umutekano Leta yafashe kabone n’ubwo ngo haba hari ibindi bihugu bitabishyigikiye. Umwaka utaha wa 2015, nicyo […]Irambuye
Nyuma yo kurasana kwa hato na hato kwabayeho ku matariki ya 11 na 12 Kamena 2014 hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo, itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu karere rishinzwe kugenzura imipaka zakoze igenzura. Raporo kuri iri genzura ntabwo irajya hanze ku buryo bwemewe, gusa yageze mu bitangazamakuru bimwe na bimwe. Ingabo z’u Rwanda zasohoye […]Irambuye
Updated 25/06/2014 8hAM: Kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza ahagana saa mbili abanyarwanda babarirwa ku magana bashakaga kwinjira mu mujyi wa Goma babujijwe kwinjira batishyuye Visa y’amadorari 50 ibemerera kwinjira muri Congo. Abanyeshuri b’abanyarwanda biga i Goma, cyane mu mashuri yisumbuye ubu bari mu bizamini bya Leta, bo baje kurekurwa […]Irambuye
Itsinda ry’urubyiruko rw’abafaransa riri mu Rwanda rishakisha uruhare rwa Leta y’igihugu cyabo muri Jenoside yabaye mu Rwanda, ku buryo bwihariye ryageze muri Gereza ya Kigali riganira na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside, bavuga ku ruhare rw’Ubufaransa babonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2014. Umuseke […]Irambuye