Mu ijoro ryacyeye ahagana saa 8:30 z’ijoro, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko ku cya Mitsingi, muri Rukiri II, Ruturusu I, umusore witwa Bizimana Joseph arakekwaho kwica mugenzi we witwaga Gikongoro amuziza ko yaterese umukobwa babanaga witwa Uwingabire Ariette. Amakuru Umuseke ukesha inzego z’umutekano muri aka gace, avuga ko Gikongoro yaje […]Irambuye
Mario Gotze umusore w’imyaka 22 niwe usobanuye urugamba rwari rwahinanye rwabuze gica hagati ya Argentine n’Ubudage, atsinda igitego ku munota wa 113 mu gihe cy’inyongera aba ahaye igihugu cye igikombe cy’isi cya kane mu mateka y’Ubudage. Kuri Maracana Stadium i Rio de Janeiro ndetse no ku mateleviziyo y’isi abantu benshi bari bategereje kumenya uwegukana iki […]Irambuye
Amabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta agatangira gushyirwa mu ngiro kuva tariki 11 Nyakanga 2014 muri bimwe mubyo ategeka harimo ko inyubako rusange zizajya zigenzurwa ku birebana n’inkongi buri myaka itatu, buri mezi atandatu hazajya habaho igenzura ry’izi nyubako ku bubiko ku bubiko bw’ibyatera inkongi ndetse buri nyubako rusange itegetswe kugira imbuzi (alarm) n’ibitembo byifashishwa […]Irambuye
Iyimboneye Jean Pierre bita Yohani, Umuseke wamusuye tariki ya 11 Nyakanga 2014, avuga mbere yahinze ikawa ariko bitewe n’uko ubutaka bw’Ubugesera buteye ntiyamuha inyungu, abivamo ahita atangira guhinga indimu, amacunga na mandarine byo ngo abona hari icyizere cy’ubukire biri kumuha ubu. Iyimboneye ni umugabo w’imyaka 60, yavutse mu 1954 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, abasha […]Irambuye
Kuri Station ya police mu karere ka Ngoma hafungiwe umugabo w’imyaka 59 witwa Kubwimana Vedaste ucyekwaho icyaha cyo kwica umugore we bashakanye byemewe n’amategeko hanyuma umurambo akawujugunya mu kiyaga cya Mugesera cyiri mu Murenge wa Mugesera. Uyu ucyekwa ni umuturage wo mu Murenge wa Zaza uhana imbibi n’uwa Mugesera. Abaturanyi ba Kubwimana Vedaste ubu ucumbikiwe […]Irambuye
Manizabayo Ildephonse na Nyiramigisha Florence batuye mu Mudugudu Vuga, Akagari ka Basumba, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu babayeho mu bukene bigaragarira ijisho, umugabo avuga ko afasha abubatsi umugore agahingira abaturanyi bagashaka ubuzima. Babana kuva mu 2007 ariko ntibatera imbere n’ubwo ikizere ngo bakigifite. Uyu muryango ufite abana babiri b’impanga babyaye mu 2009, ubu bujuje imyaka […]Irambuye
Mu kiganiro abo bakozi barimo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa mu Rugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, Gumuyire Joseph, bagiranye n’Umuseke, baravuga ko birukanywe n’umuntu utari ubifitiye ububasha ndetse ngo nta mpamvu bagaragaje yo kubirukana. Uretse uwari umunyamabanga nshingwabikorwa, mu birukanywe harimo abandi bakozi bane bo ku rwego rwo hejuru; uwari ushinzwe imari (DAF) witwa Sebujangwe […]Irambuye
Mu iburanisha ry’urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi wari mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu uregwa hamwe n’abantu 15 barimo n’abari abanyeshuri umunani muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, kuri uyu wa kane tariki 10 Nyakanga batatu mu banyeshuri batanu bari basigaye bisobanuye, maze Pelagie Nizeyimana ushinjwa kujya muri Congo kubonana n’abo muri FDLR we yireguye ko […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru buherutse kuvuga ko kuva tariki 15 Nyakanga 2014 Abanyarwanda batazongera kwinjira muri Congo batishyuye Visa, ni nyuma y’uko umwanzuro nk’uyu bawushyize mu bikorwa ariko igitutu cya hato na hato kigatuma bisubiraho. Uyu mwanzuro bakomeje gutsimbararaho ariko ubu ngo watangiye guhangayikisha bamwe mu banyecongo bakora ubucuruzi buciriritse hagati y’imijyi ya Rubavu na […]Irambuye
Inkongi z’umuriro za hato na hato zikomeje kuyogoza mu gihugu, mu myaka ibiri ishize inkongi zisa n’ishaka kuba icyorezo, ibimeze kwangirika ni byinshi abamaze kuhasiga ubuzima ubu barenga barindwi muri icyo gihe. Ministre w’umutekano mu gihugu yatangaje ko Leta iri gukora ibishoboka. Umuriro watwitse inzu y’urubyiniro, utwika amashuri ya Byimana inshuro zirenze imwe, utwika amaduka […]Irambuye