Ngoma: Arakekwaho kwica umugore we akamuta mu kiyaga
Kuri Station ya police mu karere ka Ngoma hafungiwe umugabo w’imyaka 59 witwa Kubwimana Vedaste ucyekwaho icyaha cyo kwica umugore we bashakanye byemewe n’amategeko hanyuma umurambo akawujugunya mu kiyaga cya Mugesera cyiri mu Murenge wa Mugesera. Uyu ucyekwa ni umuturage wo mu Murenge wa Zaza uhana imbibi n’uwa Mugesera.
Abaturanyi ba Kubwimana Vedaste ubu ucumbikiwe kuri station ya Police bavuga ko yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore we. Uyu mugore yaje kuburirwa irengero ariko umugabo we Kubwimana akavuga ko uyu mugore yagiye mu masengesho.
Uwishe uyu mugore yahambiriye umurambo mu mufuka ajya kumujugunya mu kiyaga cya Mugesera nyuma aza kubonwa n’abarobyi barimo gutega imitego, nabo bakaba babitangarije ubuyobozi ndetse n’abashinzwe umutekano.
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’umurenge wa Mugesera Bizumuremyi J.Damascene ggo ibikorwa nkibi ntibyari bisanzwe muri uyu Murenge.
Yagize ati: Ubusanzwe nta bikorwa nk’ibi by’ubwicanyi birangwa muri aka gace gusa ubwo bigaragaye natwe tugiye kwicara turebe icyo dukora kugira ngo umutekano ukomeze umere neza.”
Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru k’ubuyobozi mu gihe hari ahagaragaye amakimbirane mu ngo kuko ibi byazajya bifasha mu gukumira ibi byaha.
Yagize ati: “Ndahumuriza abaturage mbabwira ko nta gikuba cyacitse ariko ndabasaba kujya batanga amakuru k’ubuyobozi mu gihe hari ahagaragaye amakimbirane bakajya babitubwira igikorwa kibi cyitarakorwa kandi ndanabizeza ko umutekano ari wose.”
Nkuko biteganywa n’amategeko ahana y’u Rwanda, mu gihe iki cyaha cyahama uyu mugabo Kubwimana Vedaste yakatirwa gufungwa burundu.
Elia BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
imiryane ndetse niintonganya za hato na hato zigiragagara hirya no hino mu miryango nyarwanda , birashoboka ko yakira turetse wamuco (aha ndavuga abaturanyi biyo miryango) wo kuvuga ngo ntibindeba ndetse na NTITERANYA, kuko aya makimbirane kenshi abaturanyi baba bayazi ariko ngo kuko Atari ibyimiryango yabo ngo ntacyo bavuga ejo ngo abantu bicanye nkuku, uyu muco tuwushyize hasi tukumvako umuntu ari nkundi uko bimubayeho niko nawe ejo byazakubaho , singombwa kwinjira cyane mubuzima bwa muntu bwose ariko nanone afite ibibazo kubimenya bya ngombwa ukabwira ubuyobozi niba ubona ko biri gufata indi ntera