Updated 6.50PM: Itsinda ry’ingabo n’imodoka izimya umuriro bageze kuri Gereza batangira kuyizimya, nyuma y’iminota 15 umuriro wari umaze kuzima. Amakuru avuga ko hari abagororwa bakomerekeye muri iyi nkongi. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangarije Radio Rwanda ko abagororwa batatu bitabye Imana abagera kuri 40 barakomereka mu mubyigano wo kugerageza guhunga ahari umuriro muri gereza. 07/07/2014 7.59PM: Ahagana […]Irambuye
Mu rubanza rwiswe urwa Lt. Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15 rwasubukuwe kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga, Nibishaka Rwisanga Syprien uregwa kuba yaracengeje amatwara ya RNC muri Kaminuza yakomeje kwisobanura we na Nizigiyeyo Jean de Dieu baregwa ubufatanyacyaha. Rwisanga Syprien yari asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza yize ‘Physique’ ndetse yarayigishaga, Ubushinjacyaha bwa […]Irambuye
Kera intambara z’Abanyarwanda n’Abarundi ngo zahoshaga gato bugacya zongeye, nta kinini bivugwa ko bapfaga uretse bamwe kwereka abandi ko babarusha imbaraga babanyaga ubutaka, intambara zizwi cyane ni igitero cyo ku Muharuro n’igitero cya Rwategana. Iby’izi ntambara byararambiranye bigera aho abami b’ibihugu byombi bahuriye ahantu baricara bumvikana ko ibihugu byabo bitazongera guterana ukundi. Aha hantu Umuseke […]Irambuye
Bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda bakangukiye umurimo bamaze kwiteza imbere ku buryo butangaje, si mu mijyi gusa imishinga mito mito iteza imbere abayikora. Simeon Sibomana atuye mu murenge w’icyaro wa Mamba mu karere ka Gisagara ni ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, yatangiye mu 2006 afite gusa ibihumbi 10, nyuma y’imayaka umunani ubu umutungo we […]Irambuye
Perezida Kagame kuri uyu wa 06 Nyakanga yahuye n’abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu gihugu. Mu ijambo yabagejejeho yabwiye abagore ko nubwo bavuga ko bahawe agaciro urebye atari uko bimeze ahubwo abagore bagahoranye. Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yatinze cyane ku ngingo yo kubaka igihugu aho yakigereranyije n’umuryango. Yavuze ko igihugu ari nk’umuryango w’abantu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafashe imodoka nini yo mu bwoko bwa Volvo ifite pulaki nomero T257 BRX ikaba yari itwawe n’uwitwa Batazar Paulo w’imyaka 25 yari kumwe n’umufasha witwa Adam Abdallah Hussein ukomoka muri Somalia, bari batwaye ibikoresho byo mu nzu n’urumogi. Iyi […]Irambuye
Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika jenoside yakorewe abatutsi. Mu mwaka wa 1990. Tariki ya 1 Ukwakira : Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari […]Irambuye
Nyuma y’ibitaramo bibiri bya Live by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star , igitaramo cya gatatu cya Live cyabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Abahanzi bose uko ari 10 bari biteguye gutaramira abakunzi babo baje kubareba. Musanze ni umwe mu mijyi yo mu Rwanda ikunze kugira abafana benshi b’ibihangano by’abahanzi nyarwanda, Dore ko benshi […]Irambuye
Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatanu tariki 04 Nyakanaga, yashimiye buri munyarwanda n’abanyamahanga bose bemeye kwitanga kugira ngo u Rwanda rubohorwe, gusa yibutsa ko inzira ikiri ndende ku Banyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ngo […]Irambuye
Nyakanga 1994, Nyakanga 2014. Imyaka 20 irashize, uwavutse muri icyo gihe Abanyarwanda bari mu marira n’imiborogo kubera Jenoside yari imaze iminsi 100 ikorerwa Abatutsi ubu ari muri Kaminuza. Isura y’igihugu yarahindutse bigaragarira buri wese, umwenegihugu cyangwa umunyamahanga. U Rwanda rwa 1994 rwari mu mwijima ubu rwabonye umucyo, icumu ryarunamuwe Abanyarwanda bongera guhumeka amahoro. Inzira iracyari […]Irambuye