Digiqole ad

UBUDAGE nibwo bwegukanye igikombe cy’isi

Mario Gotze umusore w’imyaka 22 niwe usobanuye urugamba rwari rwahinanye rwabuze gica hagati ya Argentine n’Ubudage, atsinda igitego ku munota wa 113 mu gihe cy’inyongera aba ahaye igihugu cye igikombe cy’isi cya kane mu mateka y’Ubudage.

Mario Gotze wasimbuye niwe wahaye igikombe igihugu cye kuri ubu buryo yari abonye
Mario Gotze wasimbuye niwe wahaye igikombe igihugu cye kuri ubu buryo yari abonye

Kuri Maracana Stadium i Rio de Janeiro ndetse no ku mateleviziyo y’isi abantu benshi bari bategereje kumenya uwegukana iki gikombe cy’Isi gikinwe ku nshuro ya 20. Ubudage nibwo bugitwaye.

Ubudage bwakoze urugendo rubikwiye kuko mu mikino irindwi bakinnye muri Brasil bayitsinze yose banganya rimwe gusa na Ghana (2-2) mu matsinda. Harimo n’imvura y’ibitego birindwi banyagiye Brasil imbere y’abafana bayo.

Nta buryo bwinshi cyane bwo gutsinda bwabonetse muri uyu mukino wari wuzuye ubuhanga, ingufu, umuvuduko, kwitonda no gucungana cyane.

Uburyo bwiza bucye bwabonetse harimo ubwo Gonzalo Huguain wa Argentine yabonye mu gice cya mbere, hakabamo n’igitego yaje gutsinda basifura ko yaraririye.

Harimo kandi uburyo Ubudage bwabonye mu gice cya kabiri kuri Corner yatewe neza na Toni Kroos maze Andre Schurrle atera umutwe ufata igiti cy’izamu.

Mu mateka y’igikombe cy’isi inshuro zose cyakiniwe ku mugabane wa Amerika y’Epfo nticyahavuye uretse uyu munsi.

Abakinnyi bitwaye neza:

Umuzamu w’irushanwa: Manuel Neuer

Golden ball ihabwa umukinnyi warushije abandi mu irusahnwa: Lionel Messi

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi (6): James Rodriguez (Colombia)

Captain wa Espanye yagitwaye ubushize ubu ikavamo rugikubita, niwe wakizanye. Yari aherekejwe n'umunyamiderikazi Gisele
Captain wa Espanye yagitwaye ubushize ubu ikavamo rugikubita, niwe wakizanye. Yari aherekejwe n’umunyamiderikazi Gisele
Gisele Bundchen wamamaye mu kumurika imideri muri Brasil niwe wazanye igikombe
Gisele Bundchen wamamaye mu kumurika imideri muri Brasil niwe wazanye igikombe
Vladmir Putin w'Uburusiya, Sepp Blatter wa FIFA na Mme Angela Merkel bari babukereye
Vladmir Putin w’Uburusiya, Sepp Blatter wa FIFA na Mme Angela Merkel bari babukereye
Gonzalo Higuain yagitsinze bamusifura ko yari yaraririye
Gonzalo Higuain yagitsinze bamusifura ko yari yaraririye
Ababikila bafanaga Argentine i Vatican bafite umwambaro wa Messi bari bizeye uyu munsi
Ababikila bafanaga Argentine i Vatican bafite umwambaro wa Messi bari bizeye uyu munsi
Uyu mufana wa Argentine yari yaje ariye
Uyu mufana wa Argentine yari yaje ariye
Byarangiye abafana b'Ubudage aribo bishimye cyane
Byarangiye abafana b’Ubudage aribo bishimye cyane
Mario Gotze umukunzi we Ann-Kathrin Brommel aramushimira ibyo yakoze
Mario Gotze umukunzi we Ann-Kathrin Brommel aramushimira ibyo yakoze
Ku ruhande Lionel Messi araririra mu myotsi
Ku ruhande Lionel Messi araririra mu myotsi
Lionel Messi ariko ntiyaviriyemo aho kuko niwe wahembwe nk'umukinnyi warushije abandi bose mu irushanwa, umunyazamu Nuer nawe arusha abandi bazamu
Lionel Messi ariko ntiyaviriyemo aho kuko niwe wahembwe nk’umukinnyi warushije abandi bose mu irushanwa, umunyazamu Neuer nawe arusha abandi bazamu
Ubudage mu byishimo byo kuvana igikombe muri Brazil
Ubudage mu byishimo byo kuvana igikombe muri Brazil

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • YES amavubi nayo tura yategereje ubutaha . cy nibyanga tuzakinisha umurenge wakanzenze cy umurenge wagisenyi bobazakizana . munyeribanje urabe urumva nawe nzaramba!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish