Remera: Arakekwaho kwica mugenzi we bapfa umukobwa
Mu ijoro ryacyeye ahagana saa 8:30 z’ijoro, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko ku cya Mitsingi, muri Rukiri II, Ruturusu I, umusore witwa Bizimana Joseph arakekwaho kwica mugenzi we witwaga Gikongoro amuziza ko yaterese umukobwa babanaga witwa Uwingabire Ariette.
Amakuru Umuseke ukesha inzego z’umutekano muri aka gace, avuga ko Gikongoro yaje muri iyo restora avuga ko aje kureba ‘umugore we’ nyuma akaza gusangwa yapfiriye muri iyo Resitora ikorera aho ngaho ariko idafite icyapa kiyiranga.
Nshimiyimana Felicien ukuriye umutekano muri Ruturusu I, yabwiye Umuseke ko aba bakekwaho kwica uyu musore batari basinze kandi ko uwapfuye atakubiswe umuhini ahubwo ko yavaga amaraso mu mazuru no mu kanwa bityo ngo inzego zibishinzwe zizerekana icyo yicishijwe kuko iperereza rigikomeza.
Uyu musore Gikongoro bivugwa ko yari afite hagati y’imyaka 20 na 30 yakoraga akazi gatandukanye mu byo bita gupagasa.
Umukobwa aba basore bapfuye ngo yararanaga na Bizimana nk’umugore n’umugabo muri iyi Restora kandi ngo yaje kuhakora akurikiye Bizimana, nk’uko abashinzwe umutekano babitangaza.
Abakekwaho ubu bwicanyi bari mu maboko ya Polisi muri bo harimo nyiri restora witwa Uwingabire Clementine, Bizimana Joseph ndetse n’undi musore amazina ye na n’ubu ataramenyekana.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
abashinzwe isuku mu mujyi wa kigali babonye? urugendo ni rurerure.
impfu zahato nahato zikomeje kuba nyinshi ariko rero natwe abaturage hari ikintu twakora zikaganuka, kuko akenshi aya makimbirane hagati yabo bant bagera aho bicana hari igihe usanga hari bantu babo bahafi baba bayazi ariko tukigira bantibindeba kugeza aho abantu bicana, kuko uzumve muba batanga ubuhamya nkikintu nkiki kimaze kuba , ukumva umuntu aravuga neza ibyo bapfuye byumvikana ko abizi, ariko iyo aza gushaka abandi yegera akimara kubimenya akabibabwira wenda bari kugira inama bungurana bagatabara abo bangu bataragera aho bicana , kubunga birashoboka cg nubuyobozi bukabimenya , tukaba twirinze impfu nkizi gutyo
Azize inyama yo hagati y’amaguru tu!!!!!!!!!!!!!!
bamukurikirane bamuhane bihanukiriye kuko ibintu nk’ibi ntituzabyihanganira