Ambasaderi Charles Kayonga yashyikirije Perezida w’Igihugu cy’Ubushinwa Xi Jinping impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu muhango wabereye mu murwa mukuru Beijing. Nyuma yo guhura na Perezida w’Ubushinwa, Amb. Kayonga yavuze ko Perezida Jinping yashimiye u Rwanda intambwe igaragara imaze guterwa mu kwiyubaka nyuma y Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano […]Irambuye
Mu ruzinduko Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof Lwakabamba Silas yakoreye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruherereye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/07/2014 yasabye abashinzwe imirimo yo kubaka uru rugomero ko bazaba barangije bitarenze uku kwezi kwa Nyakanga. Muri uru rugendo Minisitiri w’ibikorwa remezo Professeur Lwakabamba, hamwe n’abandi […]Irambuye
Hafi saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 09 Nyakanga umuriro bitaramenyekana neza icyawuteye wibasiye amaduka ari muri Quartier Matheus mu mujyi wa Kigali. Ni ku muhanda uri munsi y’umusigiti mukuru uri rwagati mu mujyi wa Kigali. Inzu yahiye iriho ‘Brand’ nini ya KIWI ariko isanzwe icurizwamo ibintu byinshi bitandukanye harimo n’ibiranguzwa byinshi mu mazu y’inyuma […]Irambuye
Muri Gicurasi harashwe uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, muri Kanama haraswa uwari akurikiranyweho kuroga bamwe mu bayobozi i Gicumbi barimo n’umusirikare mukuru mu ngabo, kuwa gatandatu ushize harashwe babiri mu bajura bishe umuzamu bakaniba i Muhanga, abarashwe bose baguye aho barasiwe kandi babaga bagerageza guhunga ubutabera nk’uko Polisi y’u Rwanda […]Irambuye
* Ingabire Clarisse yasigaye wenyine, isambu y’iwabo nyinawabo niwe wayiyanditseho * Umutesi, nyinawabo,yaramureze nyuma aramwirukana ngo ni ikirumbo * Uyu nyina wabo avuga ko se w’uyu mukobwa yari umupagasi wateye inda mukuru we * Komisiyo yashinzwe ikibazo kwa Ministre w’Intebe yategetse ko umwana asubizwa iby’iwabo * Inzira z’amategeko ziramugoye (Ingabire) kubera ubushobozi bucye * Nyinawabo […]Irambuye
Mu myaka 20 ishize ngo hagaragara byinshi u Rwanda rwagezeho cyane cyane mu kubaka imibereho myiza y’abaturage, nyamara ariko ngo ntihabura bamwe mu banyarwanda bagishaka guhungabanya no gusenya ibyagezweho, Ministre Musa Fazil Harerimana akavuga ko kuba hari abakimeze gutyo ari nka wa mugani uvuga ngo “Nta muryango ubura ikigoryi.” Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri […]Irambuye
Iperereza ku nkongi y’umuririro yaraye yibasiye gereza ya Rubavu ryatangiye, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri iyi gereza ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 08 Nyakanga, Umuyobozi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda yavuze ko hari gukorwa iperereza kuko hashobora kuba hari abagororwa bakoze iki gikorwa kibi. Muri iki kiganiro, Gen Paul Rwarakabije uyobora urwego rw’igihugu rw’amagereza […]Irambuye
Kirehe – Umuforomo w’imyaka 42 aracyekwaho gufata ku ngufu umurwayi wari woherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kirehe biri mu murenge wa Kirehe kuwa 07 Nyakanga, ubu uyu muforomo afungiye kuri station ya Police i Kirehe. Umuyobozi wa Police mu karere ka Kirehe yemereye umunyamakuru w’Umuseke muri kariya gace ko koko bafite uyu muforomo ariko bakiri […]Irambuye
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2014, uwitwa Nibishaka Rwisanga Syprien yakomeje kwisobanura ku byaha aregwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare abwira urukiko ko inyandiko za RNC yagiye kuzishaka muri Uganda ngo yikorere ubushakashatsi agereranya ibizikubiyemo n’ibyo yigishijwe mu burere mboneragihugu ageze muri Kaminuza. Ni nyuma y’aho iburanisha ryo kuri uyu wa […]Irambuye
Bamwe mu bubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara II bavuga ko babajwe cyane n’uko abagera kuri 200 barirukanywe ikubagahu badahawe integuza n’imperekeza kandi mbere yo guhabwa akazi bari babanje kubyemererwa. Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara II ruherutse gutahwa ku mugaragaragaro ndetse abaruturiye bakaba barishimiye iki gikorwa cyane ko basezeranyijwe kuzaba ari bo bahabwa aya mashanyarazi ku ikubitiro […]Irambuye