Mu rubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15, rwari rwasubitse mu cyumweru gishize bitewe n’uko Maniriho Balthazar na mugenzi we Mahirwe Simon Pierre (bose bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda) basabye urukiko ko baburana mu masaha y’igitondo bagifite akabaraga, urukiko rwemera icyifuzo cyabo rusubika urubanza. Kuri uyu wa 17 Nyakanga rwasubukuwe. Umwe mu baregwa […]Irambuye
17 – Nyakanga – Indege yo muri Malaysia itwaye abantu 298, barimo abana bagera ku 100, yarashwe irashwanyagurika mu kirere cyo mu burasirazuba bwa Ukraine hafi y’umupaka w’Uburusiya nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutegetsi muri Ukraine. Ubuzima bw’abari muri iyi ndege bwose ngo bwatikiye. Iyi ni indege ya gisivire y’ubucuruzi ya Malaysian Airlines yahagurutse i Amsterdam mu Buholandi […]Irambuye
Kuri uyu wa 17 Nyakanga i Gicumbi hateraniye inteko y’abahatuye bari mu gihe cyabo cy’izabukuru mu kazi, bose bavuga ko amafaranga bagenerwa agendanye n’ibiciro n’umushahara bahozeho ubwo bajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru, ubu ari intica nt’ikize ku buzima bwabo uyu munsi. Aba basheshe akanguhe bari mu kiruhuko cy’izabukuru bateraniye mu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi bagamije kungurana […]Irambuye
Mu ruzinduko mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 17 Nyakanga Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku baturage yabibukije ko umutekano bagira uruhare mu kubumbatira ariwo shingiro rya byose. Ababwira ko ushaka kwima umuntu amajyembere abanza akamubuza umutekano, abizeza ko abashinzwe kuwucunga ngo babishoboye cyane. Kubonana n’abaturage kwa Perezida Kagame uyu munsi ntikwaranzwe n’ibibazo byinshi […]Irambuye
Kuri uyu wa 16 Nyakanga, asoza uruzinduko yari yagiriye mu karere ka Ruhango mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda ya “Hanga umurimo” ihagaze muri aka karere; Minisitiri w’ Inganda n’Ubucuruzi Francois Kanimba yashimiye uruganda rutonora umuceri rwa Gafunzo Rice Mill kubera imikorere inoze, ariko anenga uruganda rwa Kinazi Cassava Plant imikoranire mibi n’abahinzi. Gushima no […]Irambuye
Mukamulindwa Béatrice utuye mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko yasigiye musaza we wari mu cyahoze ari Komini Ntyazo ubu ni mu Karere ka Nyanza abana be batatu mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994, agarutse mu Rwanda bakamubwira ko bashobora kuba barahungiye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuva ubwo nta gakuru k’abo yasize n’ubu aracyashakisha. Mu […]Irambuye
Umuryango utuye mu Karere ka Nyabihu ushinja ubuyobozi bw’Akarere ko bwabasenyeye amazu abiri bitunguranye ndetse nta n’ingurane bahawe.Gusa urhande rw’akarere n’umurenge batuyemo bo bakavuga ko bazisenye kuko zari indiri y’inkozi z’ibibi. Twishime Placide, uhagarariye uyu muryango avuga ko tariki 07 Gashyantare 2011, Umuyobozi w’Umurenge wa Bigogwe yazanye n’abasirikare barinwdi ndetse n’abasore bo gusenya izo nzu […]Irambuye
Amatariki yo gutangira kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be batatu yamaze gutangazwa ko ari tariki 12 Nzeli 2014, ubwo bazaba baburana ku byaha bitandukanye bashinjwa birimo ibjyanye no kugambanira igihugu, kugambira kwica umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma n’ibindi. Aya matariki amenyakanye nyuma y’igihe abantu benshi bibaza igihe […]Irambuye
Umuyobozi wa FDLR, Brig Gen Victor Byiringiro, amazina ye Iyamuremye Gaston, akaba ari nawe bita Rumuli, kuwa 14 Nyakanga yabwiye ijwi rya Amerika ko ibyavugiwe mu nama bamwe mu bayobozi ba FDLR batumiwemo i Roma basabwe kubigira ibanga. Umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo mu Budage ukurikirana ibyavugiwe mu manama z’amabanga i burayi, yatangaeje ko mu byo umutwe […]Irambuye
Mbonimpa Slyvestre wahawe isoko ryo kubaka ikimoteri cy’Akarere ka Ruhango, yabeshye abaturage ko Akarere ka Ruhango kanze kumwishyura bituma atanga Sheki itazigamiye iriho miliyoni ebyiri zirenga z’amafaranga y’u Rwanda. Bamwe muri aba baturage bahawe sheki itazigamiye bavuganye n’Umuseke, batangaje ko rwiyemezamirimo Mbonimpa Slyvetre yatsindiye isoko ryo kubaka ikimoteri (ahashyirwa imyanda) cy’Akarere ka Ruhango, ariko aza […]Irambuye