Guverinoma yasohoye amabwiriza mashya arebana no kurwanya inkongi
Amabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta agatangira gushyirwa mu ngiro kuva tariki 11 Nyakanga 2014 muri bimwe mubyo ategeka harimo ko inyubako rusange zizajya zigenzurwa ku birebana n’inkongi buri myaka itatu, buri mezi atandatu hazajya habaho igenzura ry’izi nyubako ku bubiko ku bubiko bw’ibyatera inkongi ndetse buri nyubako rusange itegetswe kugira imbuzi (alarm) n’ibitembo byifashishwa mu kuzimya umuriro.
Ni nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri ahagana mu mpeshyi za buri mwaka haduka inkongi z’umuriro za hato na hato zikangiza byinshi zikanahitana ubuzima bw’abantu. Abagororwa batanu baherutse kwitaba Imana mu nkongi y’umuriro muri gereza ya Rubavu.
Amabwiriza yatangajwe na Ministeri y’ibiza kuri uyu wa 13 Nyakanga yashyizwe muri nimero idazanzwe 11/07/2014 y’igazeti ya Leta.
Aya mabwiriza agamije kurwanya inkongi z’umuriro no kurinda abantu n’ibyabo inkongi z’umuriro mu Rwanda nk’uko bigaragara mu ngingo ya mbere yaryo.
Aya mabwiriza ateganya ko buri mezi atandatu ububiko bw’ibintu bishobora guteza inkongi z’umuriro bugomba kugenzurwa mbere yo gukoreshwa.
Aya mabwiriza yasinyweho na Minisitiri w’intebe, Ministiri wo kurwanya ibiza na Ministiri w’ubutabera, anateganya ko hagomba kubaho igenzura ry’ubuziranenge by’ibikoresho bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo rikorwa buri mezi atandatu.
Mu ngingo ya gatanu y’aya amabwiriza hagaragaramo ko igenzura ry’umutekano w’inyubako zose cyangwa ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi ku birebana n’nkongi z’umuriro rikorwa mbere y’uko hakoreshwa ndetse naburi myaka itatu.
Ingingo ya karindwi ivuga ko inyubako yose cyangwa ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi hagomba kugira ibyangombwa bikurikira byo guhangana n’inkongi z’umuriro birimo; ahantu ho gusohokera igihe habaye inkongi z’umuriro kuri buri gorofa, ibimenyetso bigaragaza aho abantu basohokera igihe habaye inkongi z’umuriro kuri buri gorofa; igishushanyo cyerekana uko inzu iteye kuri buri gorofa.
Aya mabwiriza kandi ategeka ko hagomba kugaragazwa umubare ugaragaza igorofa umuntu agezemo; ibimenyetso bibuza gukoresha asanseri igihe habaye inkongi z’umuriro; igitembo cyasohokeramo amazi hafi aho cyakunganira abazimya umuriro n’uburyo bwo gukura abantu mu nyubako igihe yibasiwe n’inkongi.
Muri iyi ngingo kandi garagaragaramo ko hagomba kubaho uburyo bwo guhana amakuru hagati y’abantu bakorera mu nyubako imwe; ibyapa bigaragaza nomero za telefoni z’abashobora gukora ubutabazi bwihuse mu gihe cy’inkongi z’umuriro harimo polisi, imbangukiragutabara, ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro.
Aya mabwiriza ategeka abubaka amazu gushyiraho ibikoresho byo guhangana n’umuriro birimo uburyo bw’impuruza bukoresha inzogera itabaza kuri buri gorofa; ibikoresho bitahura umwotsi hakiri kare n’ibizimya umuriro muri buri gorofa.
Uretse ibi bisabwa kandi abubaka inyubako basabwa kugena no gushyira za kizimyamoto kuri buri metero 50 muri buri gorofa; impombo zabugenewe zifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro; kamera zigenzura n’icyumba gihurizwamo amakuru yafashwe na kamera n’umurindankuba.
ububiko.umusekehost.com