Digiqole ad

Yohani ntiyahiriwe n’ikawa yihingira indimu ubu zimutunze n'abe

Iyimboneye Jean Pierre bita Yohani, Umuseke wamusuye tariki ya 11 Nyakanga 2014, avuga mbere yahinze ikawa ariko bitewe n’uko ubutaka bw’Ubugesera buteye ntiyamuha inyungu, abivamo ahita atangira guhinga indimu, amacunga na mandarine byo ngo abona hari icyizere cy’ubukire biri kumuha ubu.

Umusaruro w'uyu musaza urashimishije
Umusaruro w’uyu mugabo urashimishije

Iyimboneye ni umugabo w’imyaka 60, yavutse mu 1954 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, abasha kwiga amashuri abanza gusa, mu 1968 ni bwo yageze mu Bugesera. Isambu nini afite, icyo gihe ngo yahaye Konsiye amafaranga y’u Rwanda 2 000 arayimuha.

Iyi sambu iri mu mudugudu wa Kiruhura, mu kagari ka Nyagihunika, mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera ari na ho atuye.

Mu kubyaza umusaruro isambu ye yayihingagamo ibintu byinshi ariko bikamutunga byo kurya gusa, ibijumba, ibishyimbo, amasaka, amateke…Nyuma yiyemeje kuyibyaza umusaruro bya kijyambere maze nyuma gato y’umwaka wa 2000 ateramo ibipimo by’ikawa ariko bimupfira ubusa abona nta musaruro bimuha.

Mu 2005 ni bwo yahinze indimu agira ngo agerageze arebe ko zo hari icyo zamufasha.

Kuva icyo gihe amaze gutera ibiti by’indimu n’izo mbuto zindi 1 200 biri ku buso bungana n’imingoti itatu. Umusaruro abivanamo uratangaje, ku mwero wabyo ibiti 10 abivanaho amafaranga 45 000.

Iyimboneye avuga ko imvura ibaye nziza, umushinga we wazamugeza ku bukire ikawa itamuhaye, avuga ko umuryango w’abantu batandatu atunze na we wa karindwi batajya babura amafaranga y’ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de Sante) kandi ngo babayeho neza kubera indimu ze.

Indimu ze hari izo yabanguriye z’ikizungu, aho atuye imwe ayigurisha amafaranga y’u Rwanda 100 cyangwa 70Rwf . Avuga ko iyo ibihe byagenze neza yeza n’ibiro by’indimu birenga 1 000.

Uyu mugabo afite umukobwa warangije kwiga amashuri yisumbuye ariwe ubwe umurihiye amafaranga asaga 900 000 nk’uko yabitangarije Umuseke, ngo buri kantu kose yaguraga yarakandika.

Uko yandikaga amafaranga yatanze ku mukobwa we ni na ko yandika buri kantu kose yakoze mu murima we ndetse n’amafaranga yatanze ku muhungu we ubu wiga mu mashuri yisumbuye y’uburezi bw’imyaka icyenda.

Ibintu bisa n’ibitangaje ku mugabo nk’uyu wo mu cyaro kandi utarize amashuri ahambaye.

Iyimboneye avuga ko akeneye ubusha bw’inama z’abize iby’ubuhinzi ngo kuko kuva yatangira ubuhinzi bwe Agronome ntaramugeraho, ndetse ngo akeneye n’amahugurwa. Avuga ko imbuto ze zifatwa n’udukoko twitwa inanda tukangiza amababi ndetse tukanarya imitwe y’ibiti.

Icyo gihe rero ngo agura imiti imwe ntihure n’uburwayi bw’imbuto ze, yabona uburwayi bukomeje akibwira ko buzikiza yagira amahirwe bugakira.

Iy’imboneye akoresha ifumbire isanzwe y’amatungo kuko atunze ihene ebyiri, ariko ngo abonye inka byamufasha kuko ifumbire y’inka ngo ni nyinshi kuruta iy’ihene.

Iyimboneye yatangarije Umuseke ko indimu yerera imyaka itanu iyo uteye urubuto wahumbitse, ariko ngo hari uburyo batera umuzi, ukera nyuma y’imyaka itatu.

Abantu bamufashije kubangurira ibiti bye, ni abakozi b’ikigo cya ISAR ngo bigeze kujya mu Bugesera arabinginga abasaba ko bamubangurira ibiti baramwemerera none indimu yeza ebyiri zapima kg 1.

Iyimboneye Yohani abarizwa kuri telefoni 073 540 15 81.

Indimu ze ni nini
Indimu ze ni nini
Uyu mugabo yari yakomotse i Kigali aje kugurira umusaza Yohani ibiti by'intusi aranagera mu murima w'imbuto ze
Uyu mugabo yari yakomotse i Kigali aje kugurira umusaza Yohani ibiti by’intusi aranagera mu murima w’imbuto ze
Ibiti bye byeze neza, bitanu byakuzuza imodoka
Ibiti bye byeze neza, bitanu byakuzuza imodoka
Yohani mu mbuto ze
Yohani mu mbuto ze
Iyimboneye mu matunda ye
Avuga ko iyo ibihe byagenze neza umusaruro abona uba ushimishije cyane
Ibikoko bimeze gutyo biramwonera
Ibikoko bimeze gutyo nibyo bimwonera ubumenyi bwo kubirwanya bukaba bucye
Uwo ni wo murima ahingamo imbuto
Ruguru gukomeza ni mu murima w’indimu wa Yohani
Indimu zibanguriye zishimira ubutaka bwa Yohani
Indimu zibanguriye zishimira ubutaka bwa Yohani zikera neza
Amatere y'ibiti bishya by'indimu n'amacunga
Amatere y’ibiti bishya by’indimu n’amacunga
Ibipimo by'ikawa nta musaruro byamuhaye
Ibipimo by’ikawa nta musaruro byamuhaye ubu agenda abirimbura

 

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bitewe n;ubushake bw’abaybozi bacu bahora bashihshikariza buri munyarwanda, buri kintu ubu wakora mu Rwanda cyabyara  inyungu

  • ni ukuri uyu mugabo akwiye ishimwe kuko yagaragaje ubwitange ureke abirirwa babeshya ,…..

  • ni ibyintangarugero rwose gutinyuka ukumvako wageregza ibintu bishy ukareba nabyo icyo bitanga , iki kintu rero abanyarwanda baracyagitinya cyane cyane urubyiruko , uyu  mugabo ni urugero rwiza row gutinyaka kandi bikakubyarira umusaruro ugaragara , ari undi yari kuguma kwikawa agakomeza akarwazarwaza

  • Nakomerezaho kuko iyi ntambwe amaze gutera niyi ntashyikirwa ark benshi dukwiriye kujya twigira byinshi ku bantu nkabangaba

Comments are closed.

en_USEnglish