Umusore w’imyaka 19 y’amavuko usanzwe ukora ubucuruzi bw’amakarita ya Telephone ku Kacyiru akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu gusa, ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nyakanga. Uyu musore aremera ibyo yakoze akanasaba imbabazi. Hari ahagana saa cyenda z’umugoroba uyu mwana w’umukobwa wiga ku ishuri ribanza rya Kacyiru ngo yari yize mu gitondo, […]Irambuye
Ikiciro cya karindwi cy’itorero ryiswe “Indangamirwa” ry’urubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga cyatangirijwe mu kigo cya Gisirikari kiri i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2014. Mu byumweru bibiri bazamara bazigishwa ibijyanye n’indangagaciro z’u Rwanda, umurongo w’iterambere u Rwanda rwihaye ndetse no gusobanurirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Aba banyeshuri biga abandi […]Irambuye
Gisozi – Umugabo n’umugore bakurikiranyweho gushaka gukwirakwiza inzoga za Kanyanga, chief waragi n’izindi zikorerwa muri Uganda zitemewe mu Rwanda. Kuri station ya Polisi ku Gisozi aho Polisi yaberekanye kuri uyu mugoroba wo kuwa 15 Nyakanga, bombi bahakana ibyo baregwa bakavuga ko n’ubwo babifatanywe atari ibyabo. Gabriel yafatiwe ku mupaka wa Gatuna azanye izi nzoga i […]Irambuye
Ku gasusuruko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 15 Nyakanga, indi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi yegeranye na Resident Hotel (aho bakunze kwita kwa Mutangana) iri Nyabugogo, ababibonye bakavuga ko yaturutse mu bubiko bukuru bw’uruganda rwa matera rwa Afrifoarm. Ndagijimana Jean Marie, umwe mu baturage babanje kwitanga bagerageza gukura ibintu mu nzu kugira ngo byose […]Irambuye
Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uherutse gutumirwa n’umuryango ushamikiye kuri iliziya Gatolika wa Saint Egidio mu nama i Roma mu Butaliyani, mu babonanye n’intumwa z’uyu mutwe harimo intumwa y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga binini Mme Mary Robinson. General Major Byiringiro Victor uzwi kandi ku mazina ya Gaston Iyamuremye yatangarije ijwi […]Irambuye
Kimihurura –Uruhererekane rw’inganda esheshatu ntoya zishya ibigori ziherereye mu cyahoze ari agace k’inganda, mu Mudugududu w’Ubumwe, Akagari Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura zafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki 14 Nyakanga, eshatu muri zo zikongokeramo ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 20. Izi nganda esheshatu zari iz’abantu batandukanye gusa […]Irambuye
Ku cyicaro cya Polisi y’igihugu ya Remera (ku Kimironko), harekanywe abagabo batanu bakekwaho ubujura bw’ibikoresho binyuranye byiganjemo iby’ikoranabuhanga nka mashini laptops, amateleviziyo n’amaradiyo, iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nyakanga ndetse bamwe baramera icyaha bagasaba imbabazi. Mu byafashwe harimo inyakiramashusho 10 zigezweho zizwi nka Flat Screens, Inyakiramashusho 3 […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere mu Rwanda ‘RDB’ cyagiranye ibiganiro ndetse kinasinya amasezerano y’imikoranire n’abashoramari baturutse mu gihugu cy’Ubushinwa bibumbiye muri C&H Garments Company baje gushora imari mu gukora imyambaro ku ikubitiro bakaba bazahera ku ruganda rw’imyenda ruzaba rukorera mu Rwanda. Ibi biganiro byari bigamije ahanini kuganira ku ngingo zimwe na […]Irambuye
Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yasohotse kuwa 11 Nyakanga 2014 ajyanye n’ingamba mu gukumira inkongi z’umuriro asaba ko mu mezi atandatu buri nzu ituyemo umuryango igomba kugira twa kizimyamuriro tubiri naho mu nzu rusange naho hakaba hari uburyo bukaze bwo kurwanya inkongi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa mbere na Ministre Mukantabana ufite gukumira ibiza mu nshingano […]Irambuye
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu batuye mu mudugudu wa Gitovu i Kanazi ho mu murenge wa Nyamata mu karere ka Gasabo, aho imiryango 10 y’abahejejwe inyuma n’amateka bubakiwe inzu, bavuga ko iterambere ryazanye ibibindi by’ibyuma bityo ibyo bakoraga bikaba nta gaciro bigifite. Mukantarindwa Sephora yari yarashakanye na nyakwigendera Ndahimana Yohani, bageze mu Bugesera […]Irambuye