Abantu bagera kuri miliyoni 35 nibo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku isi. Abasaga ibihumbi 300 muribo ni abanyarwanda,naho abagera ku bihumbi 130 muribo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Gukebwa ku bagabo byagaragajwe nka kimwe mu bigabanya ibyago byo kwandura mu mibonano idakingiye. Abagabo bagera ku bihumbi 300 nibo bamaze gukebwa mu Rwanda kuva […]Irambuye
Iburasirazuba – Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yafashe amaduka agera ku munani ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira ahagana saa moya n’igice z’ijoro, aya maduka aherere mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro. Polisi, abaturage n’ingabo bariho bafatanya kuzimya uyu muriro wari umaze kuba mwinshi ariko ubarusha imbaraga. Amazu y’ubucuruzi y’uwitwa Murenzi niyo uyu […]Irambuye
“Mu mwaka w’ 1992 Pasitoro Uwinkindi yakiriye impunzi z’Abatutsi bahigwaga no muri 94 biba uko”; “Uwinkindi yatojwe gukunda abantu atarobanuye kandi abigenderaho mu buzima bwe bwose”; “Kubana neza na buri wese bya Uwinkindi byashimangirwaga na buri wese bari baturanye”, “Ni agahinda kenshi kuba jye Uwinkindi ndegwa Jenoside najye narayikorewe”. Aya ni amagambo asa n’ayatangaje bamwe […]Irambuye
1 Ukwakira 2014 – Kuri uyu mugoroba mu nama Minisiteri ya Siporo yatumijemo abanyamakuru yarimo kandi ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yatangaje ko uru rwego rusabye imbabazi abanyarwanda bose ku makosa yakozwe yo guha abanyamahanga ubwenegihugu mu buryo budasobanutse bakitwa abanyarwanda. Mzamwita ati “Igihe kirageze ngo dusabe […]Irambuye
Ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2014 muri Banki y’Abaturage ishami rya Nyamabuye (Muhanga) habaye ikibazo cy’amashanyarazi cyatumye ibikoresho birimo mudasobwa, moteri itanga amashanyarazi, photocopieuse n’akamashini kabara amafaranga bishya. Imirimo y’iyi banki kugeza ubu yahagaze. Amashanyarazi akunze kubura mu mujyi wa Muhanga buri mugoroba, ibigo bikomeye bikitabaza za moteri. Niko byagenze kuri […]Irambuye
Hejuru ya 70% by’abaturage b’u Rwanda ni urubyiruko, umubare utageze kuri miliyoni imwe ni uw’abantu bashaje. Kuri iyi ya mbere Ukwakira Isi irizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mpuzamahanga wa bene aba. Abo mu Rwanda baganiriye n’Umuseke bagaragaza ibibazo mu buzima bwabo bugoye, insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti “Nta wusigaye inyuma: tuzamure umuryango wa twese”. […]Irambuye
Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rwategetse ko Col Tom Byabagamba, (Rtd)Brig Gen Frank Rusagara wasezerewe mu ngabo ndetse n’umushoferi wa Rusagara witwa Francois Kabayiza na we wasezerewe ngabo z’u Rwanda bafungwa iminsi 30 by’agateganyo mbere y’uko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi, icyemezo cyafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri 2014. Uyu musirikare mukuru, Col […]Irambuye
Amakuru agera ku UM– USEKE aravuga ko mu ijoro ryakeye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Emmanuel Bahizi yaraye atawe muri yombi kubera impamvu zitaratangazwa. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi yemejwe n’Umuyobozi w’aka karere, Rutsinga Jacques mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Umuseke, Muhizi Elisee ukorera mu Ntara y’Amajyepfo ariko yamutangarije ko na […]Irambuye
Abakurikiye imihango ya Rwanda Day yaba abari i Atlanta cyangwa ababikurikiye kuri Televiziyo na Internet bibuka ko mu byasusurukije uyu muhango harimo igisigo gitangaje cy’abakobwa batatu batuye u Rwanda. Ni igisigo cyarimo amagambo akomeye yo gukunda igihugu, ubumwe bw’abagituye, umuco wacyo n’icyerekezo cy’u Rwanda. Aba basizi ni bande? Umuvugo wabo witwa “A New Rwanda”, wahimbwe […]Irambuye
29 Nzeri 2014 – U Rwanda ruritegura kwakira inama ivuga ku ikoranabuhanga, ‘Smart Rwanda Days’ kuwa kane no kuwa gatatu muri iki cyumweru, mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’urubyi Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ICT yagize uruhare rwa 2% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), yanasobanuye na byinshi ku ruhare rw’ikiranabuhanga mu kwihutisha icyerekezo cy’ubukungu bwubakiye […]Irambuye