Mu gusoza ibiganiro by’iminsi ibiri mu bijyanye n’uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guhindura ubukungu bw’isi ariko by’umwihariko ubw’u Rwanda na Africa, mu nama yiswe ‘Smart Rwanda Days’, Perezida Paul Kagame yavuze ko igikomeye ari ugushora imari mu buryo bwiza n’aho ngo kuba u Rwanda ari ruto ntibikwiye kubangamira ishoramari. Impuguke zisaga 400, abayobozi mu nzego zifata […]Irambuye
05 Ukwakira – Ni indwara ya Virus yitwa Marburg ifite ibimenyetso by’umuriro w’igikatu no kuva amaraso (hemorrhagic fever virus). Ku rubuga rwa Twitter ya Perezida Museveni kuri iki cyumweru nimugoroba yatangaje ko Minisiteri y’ubuzima yemeje ko habonetse umuntu wazize iyi virus. Iyi ndwara yandurira mu gukoranaho nayo, yatumye Perezida wa Uganda asaba abaturage kwirinda gukorakoranaho […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2014, urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be urukiko rwanzuye ko Lt Mutabazi ahabwa igihano kiruta ibindi aricyo gufungwa burundu ndetse yamburwa impeta za Gisirikari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwahitanye abantu baguye mu iterwa rya Gerenade ku Kicukiro kuko aricyo cyaha ubutabera bwasanze kiremereye kurusha ibindi yaregwaga. […]Irambuye
Mu kiganiro Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko , Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu mu rwego rwo kubagaragariza ibyagezweho nyuma y’umwaka umwe manda ya gatatu itangiye, yavuze ko hatowe amategeko 60 andi 41 akaba yaramaze gutangazwa mu igazeti ya Leta. Iki kiganiro cyabereye mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, mu Karere […]Irambuye
Nk’uko bisanzwe hagati y’ibihugu byombi, ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha i Kampala hazabera inama ihuza u Rwanda na Uganda yiga ku bukungu n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Iyi nama izaba ku italiki ya 7, Ukwakira ikazitabirwa na President Kagame hamwe na President Museveni wa Uganda. Iyi nama itegurwa ku bufatanye b’ibigo bishinzwe iterambere byaUganda(Uganda Revenue Authority) […]Irambuye
Ku cyumweru tariki 29 Nzeri, abanyeshuri batatu b’abirabura yagerageje guhungira ku kazu ka Police muri Metro yomu mujyi wa New Delhi kuko ikivunge cy’abahinde benshi cyane cyariho kibakubita. Inkoni, intebe, inshyi, buri wese yabakubitaga icyo afite. Ku banyeshuri b’abanyafrica biga mu Buhinde, ndetse no ku bandi birabura babonye aya mashusho biteye ubwoba, agahinda n’umujinya. Ibi byabaye […]Irambuye
Mu nama y’iminsi ibiri ‘Smart Rwanda Days’ i Kigali, yatangiye kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira ihuza impuguke zisaga 300 mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) muri Africa no ku Isi, Umuyobozi Mukuru w’’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibjyanye n’Ikoranabuhanga ku isi, (IT Union), Dr. Hamadoun Touré yashimiye Perezida Kagame wagize uruhere runini mu itorwa rye anatangaza ko afite […]Irambuye
Mu rubanza rwa Leon Mugesera rwakomezaga kuri uyu wa 02 Ukwakira, umutangabuhamya ushinja Leon Mugesera yabonetse. Avugana ingingimira ko atahagarika ibyo yatangiye ariko ko muri gereza akomeje guterwa ubwoba bikamutera impungenge. Urukiko rwaje kwanzura ko avanwa mu rutonde rw’abashinja Mugesera, ibi byakuruye impaka ndende kuko uruhande rw’uregwa rwumvaga agomba guhabwa umwanya. Umutangabuhamya Rwatende Daniel utari […]Irambuye
Kicukiro: Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2014 kuri Stasiyo ya Kicukiro hafungiye umusore witwa Niringiyimana Eliab azira gukora kashi mpimbano zirimo iya Banki Nkuru y’igihugu, BNR, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, n’amasosiyeti atandukanye ndetse n’izo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Uyu musore yemera iki cyaha, akavuga ko yabishowemo n’umugabo akorera ku mashyirahamwe Nyabugogo witwa […]Irambuye
Iburengerazuba – Abatuye Umujyi wa Rubavu baganiriye n’Umuseke bavuga ko ikibazo cy’amazi kimaze gukomera kuko ubu kimaze ibyumweru bibiri, uduce tumwe na tumwe tw’umujyi nitwo dushobora kumara amasaha macye dufite amazi. Ababishinzwe baravuga ko ari ikibazo cy’imvura igwa muri Gishwati. Mu duce dutandukanye tw’umujyi hari abavuga ko bamaze ibyumweru bibiri batazi amazi muri ‘robines’ zabo, […]Irambuye