Digiqole ad

Amashanyarazi yari atwitse Banki y’abaturage i Muhanga, ubu ntikora

Ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2014 muri Banki y’Abaturage ishami rya Nyamabuye (Muhanga) habaye ikibazo cy’amashanyarazi cyatumye ibikoresho birimo mudasobwa, moteri itanga amashanyarazi, photocopieuse n’akamashini kabara amafaranga bishya. Imirimo y’iyi banki kugeza ubu yahagaze.

Imiryango ya banki  y'abaturage Ishami rya Nyamabuye irafunze  kugeza uyu munsi
Imiryango ya banki y’abaturage Ishami rya Nyamabuye irafunze kugeza uyu munsi

Amashanyarazi akunze kubura mu mujyi wa Muhanga buri mugoroba, ibigo bikomeye bikitabaza za moteri. Niko byagenze kuri Banki y’Abaturage ariko ubwo umuriro wari ugarutse moteri iri  kwaka habayeho guturagurika maze ibikoresho bimwe birashya, abakozi bakwirwa imishwaro bikanga ko inkongi yabasanga mu nyubako nk’uko bamwe muri bo babitangarije Umuseke.

Ibikoresho birimo moteri nini itanga amashanyarazi, photocopieurse ebyiri, mudasobwa ebyiri, akamashini kabara amafaranga kamwe n’utundi dukoresho byahiye, ibindi abakozi babicomora bariho basohoka bahunga.

Abakozi bo kuri iyi banki batifuje gutangazwa amazina kuko ngo havuga abayobozi bakuru gusa, bavuga ko urwego rushinzwe amashanyarazi mu cyahoze ari EWSA, rwaje ngo rugapima rugasanga amashanyarazi yabo nta kibazo afite ari asanzwe.

Aba bababwiye ko bishoboka ko ari ‘installation’ yabo mu nyubako itameze neza, maze iyi banki izana abakozi bayo batangiye kureba uko ikibazo kimeze mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ukwakira.

Abaturage mu mujyi wa Muhanga bakoresha iyi banki bagaragarije Umuseke impungenge zabo ku mafaranga yabo babikije muri iyi banki, banabaza igihe izongera gukorera nk’uko bisanzwe.

Ndabaramiye Jimmy Umuyobozi  ushinzwe amashami ya Banki y’abaturage ku rwego rw’igihugu yabwiye Umuseke ko abakiliya b’iri shami rya Muhanga nta kibazo bakwiye kugira kuko amafaranga yabo nta kibazo yagize ndetse Banki iza kongera gukora vuba ibintu bisubiye mu murongo.

Umuseke wabashije kumenya ko mu byangiritse biri kubarirwa agaciro ubu harimo moteri itanga amashanyarazi y’agaciro ka miliyoni 2,5 naho photocopieuse imwe ikaba ihagaze miliyoni imwe n’igice. Inzego zikaba ziri gukora ubugenzuzi ngo harebwe niba ari amashanyarazi cyangwa ari installation zateye iki kibazo abe ariwe uryozwa ibyangiritse.

Fotokopiyeze  yangijwe n'amashanyarazi
Fotokopiyeze yangijwe n’amashanyarazi
Ibi bikoresho byose byangijwe n'amashanyarazi
Ibi bikoresho byose byangijwe n’amashanyarazi
Iki  cyuma nacyo cyangiritse
Iki cyuma nacyo cyangiritse
Nta mukozi  wa banki n'umwe uri mu kazi
Ubu nta mukozi wa banki uri mu kazi

 

Photos/ E MUHIZI/UM– USEKE

Elyse MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

4 Comments

  • abaturage bavuga ko biterwa na EWSA bakabahindura abasazi, kandi ariyo ibitera

    • Protection zimara iki? Bajye bakoresha abatechnicien n’ibikoresho bifite ubuziranenge

  • Ni EWSA kabisa. irimo itwikira abantu

  • NDIBAZA KO ABATURAGE BATAKAGIZE IKIBAZO, KUKO NIBWO BANK YA NYAMABUYE YASHYA YOSE, AMAFARANGA YABO ABA HARI, KUKO ARI BANK YABATURAGE Y’URWANDA. sinumva impungenge umu client yakagombye kugira namba. bank iba ifite ubushyingizi, nubwizigame ku ngorane zose zaba. ariko umu client aba ari safe.

Comments are closed.

en_USEnglish