Digiqole ad

Ni bato batari abana mu bisigo! Menya aba bakobwa b'abasizi

Abakurikiye imihango ya Rwanda Day yaba abari i Atlanta cyangwa ababikurikiye kuri Televiziyo na Internet bibuka ko mu byasusurukije uyu muhango harimo igisigo gitangaje cy’abakobwa batatu batuye u Rwanda. Ni igisigo cyarimo amagambo akomeye yo gukunda igihugu, ubumwe bw’abagituye, umuco wacyo n’icyerekezo cy’u Rwanda. Aba basizi ni bande?

Ines Giramata,  Angel Uwamahoro na Natasha Muhoza bavuga ko ubusizi bwabo bugamije kurushaho gukundisha abanyarwanda igihugu cyabo
Ines Giramata, Angel Uwamahoro na Natasha Muhoza bavuga ko ubusizi bwabo bugamije kurushaho gukundisha abanyarwanda igihugu cyabo

Umuvugo wabo witwa “A New Rwanda”, wahimbwe nabo bose, bawusubiramo bawugeza ku bari muri Rwanda Day, kugeza kuri Perezida Kagame buri wese yagaragaje ko anyuzwe cyane n’inganzo y’aba bakobwa bafite ubusizi bugana ubwa Nyirarumaga wayitangije mu bagore mu Rwanda rwa cyera. Aba bakobwa bemeye gusubiza ibibazo Umuseke wababajije.

 

  1. Muri bande kuriya muri batatu?

Ibumoso- Ines Giramata; Hagati-Angel Uwamahoro; Iburyo- Natasha Muhoza

  1.     Muba muri America? Mukorayo iki?

Twese turi abanyeshuri; Angel aba muri New York,  Ines aba muri Indiana, Natasha akaba muri Texas.

  1.     Mufite imyaka ingahe?

Angel- 24

Natasha-21

Ines-18

  1.     Muri itsinda rikora imivugo by’umwuga?

Oya, turi abasizi bigenga ariko dukunda guhura tugakora ubufataye ku mivugo.

  1.     Uriya muvugo mwakoze kuri Rwanda Day i Atlanta witwa ngw’iki?

Witwa, ‘A New Rwanda

  1.     Byabafashe igihe kingana gite ngo muwusubiremo mubashe kuwuvuga kuriya mudasobanya?

Byadufashe amasaha nk’atandatu, harimo nk’ane yo kuwusubiramo. 

  1.     Ni nde wawuhimbye muri mwe? Mwese muri mushobora guhimba imivugo?

Twarafatanyije mukuwuhimba. Yego, twese tur’abahimbyi b’imivugo.

  1.     Impano yanyu mwayivanye he?

Impano yacu twarayivukanye. Tuyikesha Imana.

  1.     Usibye Rwanda Day i Atlanta, hari ahandi mwavuze uriya muvugo? Hari
    ahandi mujya mukora imivugo kuriya muri batatu?

Oya. i Atlanta muri Rwanda day nibwo bwa mbere twavuze uriya muvugo, kuko ar’ibyo birori twawuhimbiye.

Ubwo bwari ubwa gatatu dufatanya kuvuga umuvugo. Ubwa mbere bwari muri Washington DC muri gahunda za Kwibuka20, Ubwa kabiri bwari muri gahunda zo Kwibohora i Kigali (Havuze Ines na Angel gusa, Natasha ntiyar’ahari).

  10. Ni nde muhanzi w’imivugo mureberaho?

Njyewe Angel nkunda Maya Angelou, Jackie Hill na Staceyann Chin. Ariko no kumva imiziki itandukanye  myinshi biramfasha.

Njyewe Natasha nkunda Maya Angelou, Ursula Rucker & Lauryn Hill. (Ariko birumvikana ko kurebera ku muntu nta mbibi bigira)

Njewe Ines nkunda Maya Angelou, Miss Terious Janette ikz, Janelle Monae, Sojourner Truth. Ndebera ku bahanzi bandi benshi batandukanye, haba ari abahanzi bo muri musique cyangwa imivugo.

12. Mutekereza ko ibintu byo kuvuga imivugo ari ikintu cyabyazwa umusaruro? Gute?

Yego. Cyane. Mu mivugo yacu tuba tugamije gutanga message yubaka abantu bose bazayunva ibatera gukunda igihugu cyacu kurushaho, ndetse no kuyitanga mu buryo bubashimisha.

11. Umwana w’umukobwa uzi guhimba no kuvuga imivugo uba ahantu mu cyaro cyangwa mu mujyi mu Rwanda mwamubwira iki?

Twamubwira gukomereza aho, no kudatinya gusangira impano ye n’abandi. Twanamubwira kwegera amagroup nka Spoken Word Rwanda, Mashirika, amatorero runaka, etc.. aho bahereza iyo mpano Agaciro gakwiye kandi banamufasha kuyikuza.

Umwe aba Texas, undi Indiana undi New York. Bifashisha ikoranabuhanga mu busizi kuko bahura gacye
Umwe aba Texas, undi Indiana undi New York. Bifashisha ikoranabuhanga mu busizi kuko bahura gacye

12. Umuvugo mwavuze muri Rwanda Day i Atlanta washimishije abantu cyane
kugeza kuri Perezida Kagame, ese mwabyakiriye mute?  

Twarishimye cyane!! Ntabwo twari tuzi ko abantu bazakira, bagakunda umuvugo wacu bigeze hariya. Byaradushimishije, binaduha courage nyinshi yo gukomeza kwandika no kuvuga imivugo! Abayobozi baradushimiye. Ariko ntantubwo twakoreraga gushimwa, gusa twavuze umuvugo nk’inshingano yacu nk’abanyarwanda, ndetse no ku bw’urukundo dufitiye igihugu cyacu.

13. Muri America mubasha guhura gute no gusubiramo imivugo yanyu?

Duhurira kuri skype cyane cyane, tugakoresha google docs kwandika hamwe, maze tukemezanya ko buri wese aziga amagambo ye, akayamenya neza, hanyuma tugahura habura umunsi umwe tukitoreza hamwe kuwuvuga tunongeramo gestures/actions…

14. Inzozi zanyu (buri umwe) ni izihe?

Nyjewe Angel, ndashaka kuzataha nka shinga ishuri rya Arts mu Rwanda rizafasha Abanyarwanda kwiteza imbere muri fields za arts zitandukanye. Ikindi nshaka no kwiteza imbere nk’umuhanzi nyarwanda uzahagarira igihugu cyacu muri Theatre na film nibijyanye nabyo imahanga.

Njyewe Natasha, ndifuza kuzaba umwanditsi, umusizi mpuzamahanga, ‘motivational speaker and international legal consultant with the UN.’

Njewe Ines, mubyo nzakora byose ndashaka kuzazamura igihugu cyanjye. Ubu niga Economics and Women Studies ( Double major) nkaba nifuza kuzakora muri UN Women muri gice cy’iterambere. 

Nkaba nifuza kuzatangira umuryango wigenga w’umuco aho nifuza kwigisha uburinganire ku bakobwa n’abahungu.

 

UM– USEKE.RW

 

 

Ibindi ku mateka y’ubusizi mu bagore

Hari abagore babiri bazwi cyane kuba barabaye Abasizi i Bwami.

– Uwa mbere ni NYIRARUMAGA wanabaye n’Umugabekazi ku bwa Ruganzu Ndoli. Niwebafata nkaho ariwe nkomoko y’ubusizi nyabami kuko ariwe wazanye ibyo guhimba ibisigo birebire by’impakanizi cyangwa by’ibyanzu bivuga amateka y’Abami bose. Mbere yaho bahimbaga gusa ibisigo bigufi bitaga “ibinyeto”. Yahimbye ibisigo bibiri: “Umunsi ameza imiryango yose” na “Aho ishokeye inshotsi ya Gitarama“.

– Uwa kabiri ni NYIRANKUGE wabayeho ku ngoma ya Rwogera n’iya Rwabugili. Bakunze kujya bamwita ngo ni “Nyirarumaga wa kabiri” cyangwa bakamugereranya na NDABAGA kuko yagize amateka yo kujya i Bwami yenda gusa n’aya Ndabaga.

NYIRANKUGE yahimbye ibisigo bitatu (icya mbere ni cyo yatuye Rwogera ari mu gusaza, ibindi bibiri yabituye Rwabugili) aribyo ibi:

Ruhanga ruganza abahinza” (kuko yari amaze gutsinda i Gisaka); “Nkurire ingoma ubwatsi” na “Ndaje nkubwire umurasano

Byanditswe na Prof Antoine Nyagahene

 

4 Comments

  • ibi ni byiza cyane

  • wow !!!!!

  • muraho neza, nshimishijwe niriya mpano yabariya bakobwa, ariko nsaba cyane umuseke ngo muzatugezeho umwe mu mivugo yabariya basizi bo hambere, nyirarumaga na nyirankuge.

  • Oh bravo, none se kuwo muvugo mutawushize ho, ngo turebe ubwo buhanzi bwabo.
    Bakomereze aho kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish