Digiqole ad

Kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’abashaje, mu Rwanda bamerewe bate?

Hejuru ya 70% by’abaturage b’u Rwanda ni urubyiruko, umubare utageze kuri miliyoni imwe ni uw’abantu bashaje. Kuri iyi ya mbere Ukwakira Isi irizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mpuzamahanga wa bene aba. Abo mu Rwanda baganiriye n’Umuseke bagaragaza ibibazo mu buzima bwabo bugoye, insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti “Nta wusigaye inyuma: tuzamure umuryango wa twese”. Abo mu Rwanda basheshe akanguhe bamwe bavuga ko ntawubitayeho.

Mukangarambe w'i Ngoma, Rugambage wo mu Ruhango na Mubashankwaya w'i Rubavu baravuga ibibahangayitse mu myaka barimo
Mukangarambe w’i Ngoma, Rugambage wo muri Ruhango na Mubashankwaya w’i Rubavu baravuga ibibahangayitse mu myaka barimo

Ruhango: Rugambage, 94, arasaba Leta kugira icyo igenera abashaje

Nathaniel Rugambage, atuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, afite imyaka 94 y’amavuko, aracyafite akabaraga. Umunyamakuru w’Umuseke yamusanze mu ishyamba riri hafi y’iwe ashakamo udukwi amubwira ku buzima bwa none n’ubw’icyo gihe.

Rugambage umubonye akokora ibiti ntiwakeka ko abura imyaka itandatu ngo yuzuze 100, yabyaye abana 10. Ati “Abana icyo gihe bariho neza n’ubu ubabonye ni abagabo kuko twari dufite icyo tubaha.

Ati “Kandi impamvu tugifite agatege ni uko twabayeho neza, narongoye mfite imyaka 20. Naho mwe ubu mwe ntacyo murya, murarya nabi niyo mpamvu mutazageza aha.”

Kuri we gusaza ngo ni umugisha n’ubwo ubu ngo ingorane ari nyinshi kuri bo, kuramba kwabo kandi bagukesha kumvira no kubaha ababyeyi babareberaga bakanabafatira ibyemezo kugera ku gushaka.

Abwira umunyamakuru w’Umuseke ati “Reba nk’aka kazi uriho, baraguhemba amafaranga ariko urayarya, ubuse iwanyu urahagera gihe ki? Twe twategekwaga n’ababyeyi bakagushyingira umukobwa nubwo mwaba mutaziranye tugatuza tukumvira.”

Icyo abona giteye inkeke cyane ngo ni uko abana b’ubu iyo umubwiye uti” iki singishaka agikorera icyo, ubu nta kinyabupfura abana bakigira, kandi umwana utumviye ababyeyi abona ishyano.”

Rugambage avuga ko usibye nawe hari n’abandi bakuru batariho neza kubera imibereho y’iki gihe, umwana wagafashije sekuru cyangwa se ngo arakura agahira yigira i Kigali ntazongere kwibuka abo yasize inyuma, ubuzima bwabo bukabagora.

Ati  “Icyo nasaba Leta ni uko yamenya ko igihe tugezemo bakwiye kutumenya bagira icyo batugenera kuko turashaje kandi twakoreye igihugu ariko ubu nta mikoro yandi.”

Umunyamakuru wUmuseke yamusanze ari mu karimo
Umunyamakuru wUmuseke yamusanze ari mu karimo
Ku myaka ye 94, ntabwo abasha guhagarara yemye nta kibando agakora uturimo
Ku myaka ye 94, ntabwo abasha guhagarara yemye nta kibando agakora uturimo
umusaza Rugambage na bamwe mu buzukuru be
umusaza Rugambage na bamwe mu buzukuru be

 

Ngoma: Mukangarambe, 80, ahangayikishijwe n’urubyiruko

Virginia Mukangarambe aritegura kuzuza imyaka 80 yavukiye mu gisaka cya kera ahitwa i Zaza, ubu atuye mu murenge wa Kibungo mu kagari ka Karenge. Umusatsi we wose ni imvi arashaje, ariko arajijutse bitangaje, yumva amakuru ndetse akabasha kugira icyo ayavugaho (analyse).

Ati “Cyera twabagaho neza abantu bakundana, baturana, batarama bafite amata bafite inzoga beza imyaka, ubukwe bugahuza abantu imiryango ikagabirana. Bitandukanye n’ubu aho nta rukundo rukibaho. Ubuzima bwabaye bubi.

Uyu mukecuru wavutse mu muryango warimo abana 15, ahuza na Rugambage ku cyubahiro gikomeye abana bahaga ababyeyi ndetse n’umuntu mukuru uw’ariwe wese.

Ati “Urubyiruko rw’ubu rwo ruratangaje, usanga abantu bakuru ahubwo babarusha ikinyabupfura, abana b’ubu ntibagitinya guhangara abantu bakuru, ibyo ntibyabagaho.”

Nubwo avuga ko imibereho y’abashaje nkawe atari myiza, ariko ngo ntabwo bitunguranye akurikije uko abana b’ubu bameze.

Mukangarambe ati “Icyo nasaba Leta ni ugukemura iki kibazo kuko kirakomeye, abato bose bakajya mu itorero bakigishwa umuco w’umwana w’umunyarwanda. Naho ibyacu abashaje wenda babireke kuko turashaje nyine, ariko bubake u Rwanda rw’ejo, naho ubundi ntaho mwaba mugana.…”

Mukangarambe we ahangayikishijwe cyane n'aho u Rwanda rugana niba urubyiruko rukomeje kwitwara uko rumeze ubu
Mukangarambe we ahangayikishijwe cyane n’aho u Rwanda rugana niba urubyiruko rukomeje kwitwara uko rumeze ubu

 

Rubavu: Mubashankwaya,79 , iterambere rirushaho kugora imibereho yabo

Rachid Mubashankwaya yabwiye Umuseke ko yishimira ko isi yose yashyizeho umunsi wo kuzirikana abasheshe akanguhe nka we, ibi ngi ni icyubahiro kuri bo kandi ni byiza, gusa ariko uretse kuwumva mu bitangazamakuru ngo ntabwo arizihiza uyu munsi na rimwe kuko iwabo i Rubavu ngo abona nta gaciro bawuha.

Mubashankwaya avuga ko ubuzima ku bangana nawe bugoye kuko nta mbaraga zo kugira icyo bikorera baba bagifite, kandi abato nabo ngo bakabatunze ubu bihugiyeho cyane kubera ko ubuzima butoroshye.

Uyu musaza avuga ko yumvise ko mu yindi mirenge i Rubavu ngo Perezida Kagame yategetse ko abashaje babaha 5 200Rwf buri kwezi yo kubafasha kubaho ariko we iwabo mu murenge wa Gisenyi ngo ntayo barabona n’ubwo ngo ikizere ari cyose.

Ku myaka ye, avuga ko yabonye ubuyobozi bwinshi bw’u Rwanda. Ati “Mu myaka yose maze ariko sinigeze mbona u Rwanda rwiyubaka rwihuta mu iterambere bene aka kageni, mu myaka 20 gusa ishize ibyagezweho biruta ibyagezweho igihe kinini mbere.”

Mubashankwaya ariko avuga ko nubwo iterambere ryihuta abashaje ariko rikomeza kubasiga inyuma no gukomeza kurushaho kugora imibereho yabo.

Indwara n’ubukene ngo nibyo ahanini bigira abasheshe akanguhe nkawe kuko batagifite imbaraga zo kugira icyo bikorera bakiha.

Mubashankwaya
Mubashankwaya
Aba yibuguriza n'abagana ikigero cye bikamumara irungu
Aba yibuguriza n’abagana ikigero cye bikamumara irungu

 

Gicumbi: Bijyiyobyenda, 81, ahangayikishijwe na Mutuel

Antoine Bijyiyobyenda afite imyaka 81 ubu, yabyaye abana 13 ubu asigaranye batanu kuko umunani bitabye Imana. Yakoze mu bitaro bya Byumba nk’umu ‘travailleur’ mu gihe cy’imyaka 25 ajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55 mbere ya Jenoside atangira guhabwa ‘pansion’ y’amafaranga 2 960 icyo gihe, ubu yakabaye afata 5 200 bandikiwe ariko banki ngo irayakata akabona 4 500, ni ikibazo gikomeye kuri we.

Bijyiyobyenda washakanye na Mukamusoni gusa, ashima ko amafaranga y’izabukuru yazamuwe nyuma ya Jenoside, ariko akibaza impamvu babakata ayo we abona ko ari menshi.

Hamwe n’ariya mafaranga y’izabukuru abona, n’ubuzima asanga buhenze cyane muri iki gihe avuga ko ubuzima bwe bugoye kuko n’utundi turimo tw’ubuhinzi n’ubworozi agerageza tugoranye kumuha umusaruro nk’uko abivuga.

Ati “Ariko ko kera umusoro wa Leta wakwaga abafite kuva ku myaka 25 ubu koko kuki umuntu ushaje batamuvaniraho iyo misoro? (yavugaga iyo banki ikata pension yabo) kuki bakomeza kutwishyuza mutuelle kandi bazi ko abageze mu zabukuru twibasirwa n’indwara?”

Uyu musaza mu biganiro bye ugaruka kenshi ku gushima Perezida Kagame ngo wazanye amahoro kuri rubanda akanabaha inka, nubwo ngo we itaramugeraho ndetse bari barayimwemereye, avuga ko ikibazo kimukomerera muri iyi myaka agezemo ari ukwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko gukora ku ifaranga bimugora.

Ati “Nyabuneka mutuvugire nibura abasheshe akanguhe ntibakatwishyuze mutuweli kuko ifaranga ribona abagifite integer kandi nabo twumva baba barira ko ari ricye.

 

Inkuru za:

Evence NGIRABATWARE/ Gicumbi
Jean Damascene NTIHINYUZWA / Ruhango
Elia Shine BYUK– USENGE/ Ngoma
Patrick MAISHA/Rubavu

UM– USEKE.RW

en_USEnglish