Abanyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye bahura nabyo harimo ubushobozi, imibereho mibi, guhembwa nabi no kudahabwa uburenganzira bwabo rimwe na rimwe byabangamira gukora umwuga wabo mu bwisanzure. Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nzeli 2014 mu nama yahuje Abanyamakuru RGB n’inzego zirebwa n’itangazamakuru abanyamakuru niho bagarutse kuri bimwe mu bibazo […]Irambuye
Imbuga nkoranyambaga zivugirwaho byinshi byiza n’ibibi, haba ubwo zihuza abantu zikabafasha kuganira no kujya impaka zigamije kubaka ku ngingo zikomeye za politiki y’igihugu cyabo, uko babona ibintu, uko bumva bikwiye kugenda mu Rwanda n’ibindi…. Abantu mu miterere yabo baratandukanye, si buri gihe abantu bumva ibintu kimwe ariko uku kunyuranya gushobora kubakirwaho. Umuseke wabashije kubona ikiganiro […]Irambuye
Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph HABINEZA arasaba Abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco wo gukora siporo kuko iyo uyikoze ikubera ikibuga cy’ubuzima. Minisitiri Amb. Joseph HABINEZA, yabitangarije mu karere ka Rutsiro ku wa gatanu tariki 26 Nzeri 2014 ubwo hatangizwaga siporo ya bose (Sports for all). Amb. Joseph HABINEZA yagize ati “Buri Munyarwanda yumve mu […]Irambuye
Amatsinda agizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abagize uruhare muri iyi Jenoside bireze bakemera icyaha bibumbiye, mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bahawe inka nk’ikimenyetso kigaragza intambwe bamaze gutera biyubaka. Aba baturage bagize ibi byiciro bibiri n’abo mu murenge wa Gacurabwenge, na Musambira bavuze ko batekereje kwibumbira hamwe mu matsinda abahuza bose, nyuma yo kubona ko […]Irambuye
Kigali, 26 Nzeri 2014 – Mu muhango wo kwesa imihigo mu nzego z’urubyiruko no gusinya imihigo y’umwaka utaha, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi yanenze uburyo uturere twabonye amanota yegereje 100% mu mihigo kandi hakiri ibibazo byinshi mu rubyiruko, asaba abahagarariye urubyiruko kongera imbaraga mu byo bakora kuko u Rwanda rushaka […]Irambuye
Mu bitaro bikuru bya Byumba, kuri uyu wa kane 24 Nzeri 2014 umubyeyi witwa Alice Kayirebwa yabyaye abana batatu bavutse neza nta kibazo bagize. Aba bana bavutse mu minsi ibiri itandukanye. Kayirebwa yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’icungamutungo mu ishuri rikuru rya IPB, yabwiye Umuseke ko uwa mbere yavutse mu ma saa mbiri […]Irambuye
Iburasirazuba – Faustin Ryumugabe utuye mu kagali ka Nyankurazo Umurenge wa Kigarama Akarere ka Kirehe wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 17 yahamwe n’icyaha kuri uyu wa gatanu akatirwa igifungo cy’imyaka 15 no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 76 y’tegeko ngenga numero 01/2012 ryo ku italiki ya […]Irambuye
Nyamirambo – Kuri uyu wa 26 Nzeri 2014 iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare barimo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu na Frank Rusagara wahoze mu basirikare bakuru rwasubukuwe. Baburanaga ku ifungwa n’ifungrwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bwatangiye busubiramo ibyo abasirikare baregwa kandi bareganwa na Francois Kabayiza wahoze ku ipeti rya Sergent mu ngabo. […]Irambuye
Nyamirambo – Kuri uyu wa 25 Nzeli 2014, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwenzuye ko Kantangwa Angelique wari umuyobozi wa RSSB ndetse ari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya UDL(Ultimate Developper Ltd) afungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyaha ashinjwa bikomeye kandi akaba nta ngwate ikubye kabiri amafaranga ashinjwa guhombya Leta yerekanye ngo aburane ari hanze. Angelique Kantengwa ntiyagaragaye […]Irambuye
Umusore w’umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gukina amakinamico (Stars du Theatre) akumvikana no kuri Radio Salus mu biganiro byo gusetsa (Urwenya), Hyppolite Ntigurirwa agiye kwiga muri Kaminuzayitwa University of Bristol mu Bwongereza kubera kumenyana n’umwarimu waho bakaganira binyuze kuri Internet. Ntigurirwa yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite imyaka irindwi […]Irambuye