Digiqole ad

Kamonyi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yatawe muri yombi

Amakuru agera ku UM– USEKE aravuga ko mu ijoro ryakeye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Emmanuel Bahizi  yaraye atawe muri yombi kubera impamvu zitaratangazwa.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere  ka Kamonyi yemejwe n’Umuyobozi w’aka karere, Rutsinga Jacques mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Umuseke, Muhizi Elisee ukorera mu Ntara y’Amajyepfo ariko yamutangarije ko na we agishakisha amakuru afatika ajyanye n’impamvu yaba yatawe muri yombi.

Emmanuel Bahizi ngo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa Kabiri kubera impamvu tutaramenya.

UM– USEKE uracyagerageza kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques n’inzego zishinzwe umutekano ngo baduhe amakuru arambuye ajayanye n’uyu muyobozi n’impamvu yaba yatawe muri yombi.

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • umbwo ni rusya ntakindi dore ko ayirya kumugaragaro cyane cyane mugutanga amasoko yo mukarere niba ataranafatwa kubya rusya azafatwa byanze bikunze

  • cyangwa nawe yanjyeze mukagera arimwo yoga amazi magari,Rwanda we?leta yakagame we ?

    • Niko kaka sha gabanya ubugoryi.

    • Niko kaka sha gabanya ubugoryi, very stupid comment

  • Nigihe amaze arya ruswa kumugaragaro eh abaturage baruhuke, amasoko yo ni aye pe

  • Haaaaa,iminsi yigisambo ni iyo.Niyihangane nta kindi navuga,none se ko Kamonyi atari umurima wa se?Nasenge asohoke amahoro nawe ajye kwikorera kuko amafrs yo arayafite,ruswa yakaga mu masoko iteye ubwoba pe,company zose zakoreraga Kamonyi zabaga ari ize.Haaaaaaaa

  • Muzi induru zavuze mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Akarere!Ni umuhanga azi kurya ntakimucaho ariko akamenya n’itako ry’umutware atibagiwe n’indorerezi zamubangamira.Iminsi y’igisambo!Niba koko ari corruption siwe wenyine kuko yari akuriye agatsiko k’amabandi yikinga muri bureaux za Leta.Mbafiteho ubuhamya kandi nari naramuburiye angira ni ayo.

    • Induru zavuze uzi izo arizo?mwigize abazayirwa cyane!!!!!!

  • Mureke iperereza ribanze rikore akazi karyo mbere yo guca imanza

  • Inzego z’umutekano tubahaye bravo rwose, uyu muntu bivugwa ko yaryohewe na ruswa. Rwose arasebya Abanyarwanda. Gusa no ku bandi Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere hakorwe iperereza kuko baravugwa cyane. Kandi inzego zibishatse biroroshye zihere ku miturirwa bubaka hirya no hino rwose itajyanye n’ubushobozi bafite. Hakorwe iperereza ryi,mbitse no ku bandi.

  • Ariko mwagiye mushyiraho comments zigendanye nibyo umwanditsi yanditse koko?Murabona arihe handitse ko ari ruswaa akekwaho cg ikindi?Abantu mwigize abavuzivuzi!!!!!

  • Reka nawe yumve harya ngo ntawabona akazi mukarere ka kamonyi atahavuka ? bamukatire nawe wumve uko umuzima bubiha.

  • IZO COMMENTS ZOSE MWANDIKA NTACYO ZIGABANYA KU MITUNGO AFITE Y’AMAZU, IBIBANZA N’AMAMODOKA AHINDURANYA NK’UKO UHINDURANYA IKARISO, ANAFUNZWE AZABAHO NEZA KURUSHA WOWE URYA WAHANGAYITSE

  • Bahakanire uzi impamvu. Njye njya nibaza ibibera mu turere niba ba moyor bamwe batabona amanyanga ba ES babo bikanyobora. Nabo biba ba ntibindeba bagire icyo bakora ntibakarindire ko ari iz’indi nzego zibikora kandi amarorerwa abera mu turere bayobora. Nabo nibarusheho kubikurikirana.

  • Arashinjwa iki ko abo bibanaga nabonye bamwe amaso yabavuyemo?Niba mbeshya procurement
    nanyomoze!

    • Ndi procurement Ndakunyomoje kuko ibyo uvuga byose urimo guta inyuma ya Kamonyi!!!!!!!!

  • Ururimi n’inyama yigenga nihakorwe ubushishozi habeho kurengana

  • Narebye nsanga mwese hari icyo mwaba mubiziho kuko ikigaragara ni uko niba koko ibyo muvuga ari byo nuko mwese mwigeze kugerageza kumushora mu makosa bikabangira. Mutegereze inzego zibishinzwe zikore akazi kazo

  • mwese mwavuze n’avbataravuga muri guta inyuma ya huyeeee mutasema mutacoka iryo n’ishyari

  • mwese mwavuze n’abataravuga ngaho nimukomeze mute inyuma ya huyeee iryo n’ishyari kuko atari mwe muri muri uriya mwanya heheee ndabasetse cyaner

  • genda kamonyi uyu mwaka ni ugusenga dore ibijya gucika bica amarenga warabanje ubu uwa 16 none ndebera na gitif ahuye n’umwaku ahubwo uyu mwaka muwusengere kuko satani yarabasabye

  • Reka sha,Akarere kazamuka gute n’ubujura bwiyongeyeho n’ubugambanyi bugamije kwikiza abamubangamiye.Ubujura gusa bwari bwarirengajwe none yaguye mu mutego.Nabyo arishyura bamureke?Ngaho abazi kurya nabagabanyirize ku kayabo yibye rubanda.

Comments are closed.

en_USEnglish