Digiqole ad

“ICT yinjije 2% muri GDP… si gake” – Minisitiri Nsengimana

29 Nzeri 2014 – U Rwanda ruritegura kwakira inama ivuga ku ikoranabuhanga, ‘Smart Rwanda Days’ kuwa kane no kuwa gatatu muri iki cyumweru, mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’urubyi Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ICT yagize uruhare rwa 2% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), yanasobanuye na byinshi ku ruhare rw’ikiranabuhanga mu kwihutisha icyerekezo cy’ubukungu bwubakiye kuri ICT u Rwanda rwihaye.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana mu kiganiro n'abanyamakuru uyu munsi
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ibintu bitatu byari bikubiye mu mugambi wo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (ICT).

Mbere na mbere ngo igihe cya ICT mu Rwanda gitangirira mu 1999, ubwo mu Rwanda hatangiraga ikompanyi icuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga rya Telefoni na Internet ariyo Rwandatel.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko inzira ya mbere yari ukumenyekanisha ICT mu baturage, iyindi ikaba yari ugutuma abaturage babasha kubyaza umusaruro ICT, no gushyiraho amategeko agenga ICT nk’uko ameze ubu.

Mu Rwanda  telephone zicyaduka zatungwaga uwifite ku buryo abari batunze telephone mu mwaka wa 2000 bari 0,5%,  imibare yazamutse ku buryo bugaragra ubu igeze kuri 70% hagendewe ku ibarurishamibare riheruka gukorwa.

Ibi ngo bituma u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Africa aho abaturage bakoresha telephone kuko muri rusange gukoresha telephone kuri uyu mugabane biri ku bipimo bya 68%.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ICT yahinduye ubukungu bw’igihugu mu ngeri nyinshi aho yavuze ko ubu muri Minisiteri y’Ubuzima babashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi no gukurikirana ubuzima bw’abantu umunsi ku wundi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ko ikoranabunga ari ingenzi cyane mu iterambere ati “Kuba ICT ubwayo yarabashije kugira uruhare rwa 2% mu musaruro mbumbe w’igihugu, ni ikintu gikomeye cyane.

Uru ruhare rwa 2% muri GDP ntabwo havuzwemo ibindi bice by’igihugu byisunga ikoranabunga mu gutanga serivise inoze, urugero nk’amabanki, n’ibindi.

Mu bihugu byateye imbere ubushakashatsi bwerekanye ko ICT igira uruhare rwa 3,7% muri GDP mu gihe ku mugabane w’Africa uruhare rwa ICT muri GDP rungana na 1,1%. Mu Rwanda ngo abashoramari bitabiriye gushora ibyabo mu gihugu abagera kuri 45%, bashoye muri ICT.

Nubwo ICT isa n’aho yahinduye byinshi mu bukungu, mu Rwanda haracyari imbogamizi y’uko abaturage badasobanukiwe n’ikoranabuhanga, bigatuma habaho kutabyaza umusaruro ibikorwaremezo byubabubakiwe nk’uko Minisitiri Nsengimana yabisobanuye.

Indi mbogamizi itoroshye ngo ni umuriro w’amashanyarazi utaragera muri buri rugo rw’umuturage, ariko Minisitiri Nsengimana yizeye ko uko igihe cyizaza abantu bazarushaho gukoresha ikoranabuhanga ndetse ngo haratekerezwa ko ibintu byose byajya bikorerwa kuri Internet.

Byitezwe ko inama ya ‘Smart Rwanda Days’ izaba kuwa kane tariki 2 Ukwakira igasozwa bukeye kuwa gatanu tariki 3 Ukwakira 2014, izitabirwa n’abantu basaga 400 biganjemo Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite ibigo bite aho bihuriye na ICT, haba mu ishoramari cyangwa mu bundi buryo.

Umusaruro nyawo u Rwanda rwitezemo ngo abazayitabira bazaganira ku cyerekezo na gahunda u Rwanda rwihaye mu bijyanye no guhindura ubukungu bw’igihugu bugashingirwa kuri ICT, hakazasuzumwa ibyagezweho n’ingamba zo kwihutisha ibitaragerwaho, ndetse ngo mu nama nk’iyi niho habaho kumenyana no gusinyana amasezerano y’ubufatanye.

Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya kabiri, ikaba itandukanye n’indi nama mpuzamahanga yitwa ‘Rwanda Connect’ nayo ivuga ku ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga ikaba iheruka no kubera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko muri iyi nama ‘Smart Rwanda Days’ ifite insanganyamatsiko ‘Digitizing Rwanda’, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azayitabira ndetse na Dr Hamadoun Toure, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Umiryango y’Ikoranabuhanga (ITU).

 

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • rega mbona mu myaka mike u Rwanda ruzaza muri bimye mu bihugu bikomeye mu ikoranabuhanga

  • nubundi mu bihugu byateye imbere aho ikoranabuhanga riri cyane usanga rigira uruhare mu iterembere ry’igihugu ariko natwe ubu byatangiye kuza , minister akomereze aho

Comments are closed.

en_USEnglish