Ubuzima bw’ingagi ngo buteye amatsiko kandi burashimishije kubukurikirana nk’uko byemezwa n’umunyamakuru ufotora wa Wildlife witwa Andy Rouse wasuye umwe mu miryango y’ingagi zo mu birunga byo mu Rwanda. Yemeza ko umutobe uva mu migano imwe n’imwe uzitera isindwe. Ubwo yageraga aho ziba, Andy Rouse yatunguwe no kubona umwe mu miryango y’ingagi ziyicariye nk’izakoresheje ibirori ndetse […]Irambuye
Mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, (REB) bamaze imbere y’abadepite bagize commission yo gukurikirana imari ya leta (PAC), babazwa amakosa yaranze iki kigo mu gukoresha nabi imari ya leta, kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukwakira 2014, abayobozi ba REB babuze icyo bavuga biyemeza guhindura imikorere. Gahunda ya ‘One Laptop per […]Irambuye
Kanombe – Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2014, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikari rwumvaga ubujurire rw’abasirikari bakuru Col Tom Byabagamba, (Retired ) General Frank Rusagara ndetse n’umushoferi we Rtd Sgt Francois Kabayiza ku ifungwa ry’agateganyo bakatiwe n’urw’ibanze rwa gisirikare. Nyuma y’impaka zamaze amasaha agera kuri ane hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa, urukiko rwavuze ko ruzatanga umwanzuro […]Irambuye
Rubavu – Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2014, urubanza ubushinjacyaha bwa girisikare buregamo Coporal Emmanuel Habiyambere kurasa abantu bane umwe akitaba Imana tariki 22 Nzeri ubwo bari mu kabari ka Caribana mu mujyi wa Rubavu, rwatangiye kuburanishwa. Inteko y’abacamanza iyobowe na Maj Bernard Hategekimana yatangiye ibaza uyu musirikare niba yemera icyaha aregwa. Cpl Habiyambere yavuze […]Irambuye
Kuri uyu wa 7 Ukwakira Emmanuel Bahizi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi hamwe n’abandi bagabo batatu mu muhezo bagejejwe imbere y’umushinjacyaha mu karere ka Muhanga. Ibyaha bakurikiranyweho ntabwo biramenyekana kugeza ubu. Emmanuel Bahizi yatawe muri yombi tariki 30 Ukwakira n’inzego z’umutekano, nyuma gato abandi bagabo batatu barimo umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rwa Rutobwe, umwe mu bo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri saa mbili n’igice za mugitondo nibwo Perezida Kenyatta yahagurutse n’indege yerekeza mu Buholandi kwitaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Niwe Perezida wa mbere ku isi witabeye uru rukiko akiri mu mirimo y’umukuru w’igihugu. Kenyatta yagiye nk’umuntu usanzwe n’indege itwara abagenzi bisanzwe yerekeza i Amsterdam, ku kibuga cy’indege abantu benshi baje kumwereka ko bamushyigikiye. […]Irambuye
Musanze – Bamwe mu baturage baturiye ibyiza nyaburanga birimo ibirunga n’ingagi bavuga ko ibi byiza badafite ubushobozi bwo kubisura kuko bacibwa amafaranga 30 000 bo bavuga ko ari menshi. Mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, ishami rishinzwe ubukerarugendo bo bavuga ko ayo mafaranga atari menshi ugereranyije n’agaciro k’ibyiza baba bashaka gusuura. Esperance Mukandayisenga atuye mu murenge […]Irambuye
Kuri uyu wa 06 Ukwakira, mu nama yo yo gusuzumira hamwe gahunda yo gucyura abanyeshuri bajya mu biruhuko by’igihembwe gisoza umwaka w’amashuri wa 2014; umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye Olivier Rwamukwaya yasabye ama “Agences” atwara abagenzi kutazaha amatike cyangwa gutwara abanyeshuri batashye mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe. Ni inama yabimburiwe no konononsora itangazo […]Irambuye
Mu kiganiro President wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku ntiti ziri i Trieste mu Butaliyani mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50, ikigo cy’ubushakashatsi mu bugenge ICTP, Perezida w’u Rwanda yashimiye uruhare iki kigo cyagize mu guhugura abashakashatsi bo muri Africa n’ahandi ku isi mu kongera ubuhanga bwabo kandi ngo ibi byagiriye akamaro Africa muri rusange. […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 06 Ukwakira, Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro w’uregwa, rufata umwanya wo gusoma ingingo z’amategeko rwashingiyeho rufata umwanzuro wo gufungwa burundu kuri Prite Munyambabazi Theogene wishe arashe abantu batanu mu nzu y’imyidagaduro mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Maj Charles Madudu wari ukuriye iburanisha asoma uru rubanza yavuze ko bakurikiranye […]Irambuye