UPDATED: 01 Mata 2015 – Mu masoko ya Leta yo kubaka hakunze kugaragaramo ibibabo byinshi biteza Leta igihombo hagatungwa agatoki ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bayatsindiye badafite ubushobozi ntibarangize ibikorwa biyemeje. Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga no kugenzura amasoko ya Leta,RPPA, bwagaragaje uburyo bwo gushyira barwiyemezamirimo mu byiciro hagendewe ku bushobozi bafite. Ni kenshi inzego zitandukanye haba […]Irambuye
Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame yemeza ko nubwo mu Rwanda abagore hari intambwe bateye mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu babamo no kugira uburenganzira asanga hari ibitaragerwaho kugeza ubu. Avuga ko haba mu bukungu, muri politiki, n’imibereho myiza y’abaturage, abagore n’abakobwa bateye imbere mu buryo bugaragara. Akemeza ko uburenganzira bw’umugore ariwe wa mbere wo kubuharanira, ndetse anabifatira […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Mata 2015, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yakomeje gutanga ibisobanuro ku bibazo binyuranye byagaragajwe n’Abadepite, nk’uko byagenze ku munsi w’ejo hashize ibisobanuro bye ntibyanyuze benshi mu bagize Inteko, banzura ko hashyirwaho Komisiyo idasanzwe izakurikirana ibyo bibazo. Dr Agnes Binagwaho ubwo yatangaga ibisobanuro ku wa kabiri, abadepite bavuze ko […]Irambuye
*Nta jambo rizavugirwa muri Sitade Amahoro nk’uko byari bisanzwe *Kwibuka ku rwego rw’igihugu bizajya biba nyuma y’imyaka itanu *Nta nsanganyamatsiko yihariye yagenewe ibikorwa umuhango wo kwibuka *Ibibazo by’abarokotse bigenda bigabanuka ariko hari ibitakemuka umunsi umwe Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2015 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minisitiri […]Irambuye
Abanyeshuri 901 bigaga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara, no ku i Taba mu karere ka Huye, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atanu anyuranye, Musenyeri Philippe Rukamba yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe bahindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki […]Irambuye
31 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kabiri nimugoroba ubwo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yitabaga Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite ngo atange ibisobanuro ku bibazo yabajijwe byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’iya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu. Ibisobanuro yatanze ntabwo byinshi byanyuze abagize Inteko, kumubaza ntibyarangiye iyi gahunda ikazakomeza kuri uyu […]Irambuye
*Muri miliyari imwe Leta yatanze miliyoni 400 zarabuze *I Rusizi abayobozi b’amashuri banditse abanyeshuri n’abarimu ba baringa *Amafaranga anyerezwa ni imisoro y’abaturage agenewe kuzamura ireme ry’uburezi Mu gikorwa cyo guhemba ibigo by’amashuri byakoresheje neza ingengo y’imari bigenerwa , imitwaririre no gutsindisha neza muri rusange, umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda […]Irambuye
31 Werurwe 2015 – Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwatangiye iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Bahame Hassan wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Judith Kayitesi wari Noteri wa Leta muri aka karere bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa. Uyu wari Noteri yemeye icyaha avuga ko ruswa yari yayitumwe n’uwari umuyobozi we Bahame. Urubanza […]Irambuye
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwatangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 ko Abanyamakuru babiri Ndabarasa John ukorera Sana Radio na Ndahayo Obed ukorera Radio Amazing Grace ikirego cyabo cy’uko bahohotewe n’umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha gifite ishingiro. Uyu muyobozi aba banyamakuru bamubazaga amakuru y’uko yirukanye abakobwa batatu yakoreshaga bamushinja ihohotera, maze aba bamubazaga barakubitwa. […]Irambuye
Prosper Ngabonziza umunyarwanda w’imyaka 33 uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga mu Buholandi yatoranyijwe mu bandi kwitabira inama ngarukamwaka y’abantu babonye ibihembo bya Nobel ibera i Lindau mu Budage. Iyi nama ikomeye izaba kuva tariki 28 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga uyu mwaka. Ngabonziza avuga ko ari ishema kuri we n’akamaro ku gihugu cye cy’u Rwanda. Ngabonziza […]Irambuye