Digiqole ad

Miliyoni zirenga 400 zanyerejwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitarenze 70

 Miliyoni zirenga 400 zanyerejwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitarenze 70

Mme Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi wa Transparency International Rwanda(Umuseke)

*Muri miliyari imwe Leta yatanze miliyoni 400 zarabuze
*I Rusizi abayobozi b’amashuri banditse abanyeshuri n’abarimu ba baringa
*Amafaranga anyerezwa ni imisoro y’abaturage agenewe kuzamura ireme ry’uburezi

Mu  gikorwa cyo guhemba  ibigo by’amashuri byakoresheje neza ingengo y’imari bigenerwa , imitwaririre no gutsindisha neza muri rusange, umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 i Kigali wavuze ko mu mafaranga  arenga Miliyari yagenewe ibigo by’amashuri  70 byakorewemo ubushakashatsi,  miliyoni zirenga 400 zanyerejwe n’abayobozi b’ibigo  bitewe nuko nta ruhare ababyeyi bagize mu mikoreshereze y’ayo mafaranga.

Mme Ingabire Immaculee
Mme Ingabire Immaculee avuga ko amafaranga anyerezwa ari imisoro y’abanyarwanda

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishiriyeho uburezi kuri bose bivuga ko umwana agomba kwigira ubuntu nk’uko bivugwa, TI-Rwanda yasobanuye ko nta kintu cy’ubuntu kibaho ahubwo amafaranga ababyeyi badatanga ari Leta iyatanga kugira ngo uburezi bugende neza.

Ibi ngo byatumye TI-Rwanda ikora ubushakashatsi  ku mikoreshereze y’ayo mafaranga kuko ari umutungo w’abanyarwanda uba ukoreshwa kandi bikaba byashoboka ko hari abayakoresha nabi  kuko ari gahunda itari imenerewe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Muri buri karere hafashwe ibigo birindwi mu turere icumi, maze mu gihugu hose bafata ibigo 70.  Muri ibi bigo basanze Leta igena amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ariko Miliyoni zirenga 400 ngo zanyerejwe n’abayobozi b’ibigo.

Mu Karere  ka Rusizi niho hagaragaye cyane abayobozi bandika abarimu n’abanyeshuri badahari(baringa) kugirango bajye bafata amafaranga yabo.

Abajijwe niba kwandika abantu batabaho ntaho byaba bihuriye nuko bahembwa amafaranga bita ko ari make, yasubije ko gukora ibinyuranije n’amategeko atariwo muti ahubwo ko bagomba gukurikiranwa.

Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa TI-Rwanda yagize ati: “icyari kigamijwe muri uyu mushinga ni ukureba niba amafaranga Leta itanga agera ku ntego kuko turabizi twese ko ariya mafaranga ari ayacu, ni imisoro y’abanyarwanda, ni inguzanyo tuzishyura kandi agenewe guteza imbere ireme ry’uburezi.”

Ingabire yavuze ko kuba abayobozi kunyereza umutungo wa Leta ugenewe kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo bayobora ari uko nta ruhare ababyeyi bagiraga mu mikorereshereze yayo mafaranga.

Ngo ubusanzwe mbere wasangaga nta muyobozi ushaka ko urundi rwego  ruza kugenzura uko akoresha umutungo w’ikigo n’amafaranga agenerwa kuko abenshi bafata ibigo nk’uturima twabo, gusa ubu imyumvire imaze guhinduka bitewe n’ukuntu bagenda babikangurirwa.

Gerald Rutari, umuyobozi wungirije ushinzwe ireme ry’uburezi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB wari unahagarariye Minisiteri y’Uburezi yemeye ko mu bigo by’amashuri  aho komite z’ababyeyi zidakora neza usanga umutungo ucungwa nabi.

Rutari yongeyeho  ko gutwara inda kw’abanyewshuri, kuva mu mashuri kwa hato na hato no kudatsinda neza byose biterwa akenshi no kubura ubufatanye hatati y’abarezi n’ababyeyi.

Gusa arizera ko bizagenda bikemuka kuko babikangurirwa kenshi kandi no kugira komite y’ababyeyi ku kigo bikaba ari ibwiriza rya MINEDUC.

Mu muhango wo guhemba ibigo byitwaye neza mu gukoresha neza ingengo y'imari bihabwa
Mu muhango wo guhemba ibigo byitwaye neza mu gukoresha neza ingengo y’imari bihabwa

Kugira ngo bashishikarize abayobozi b’ibigo by’amashuri haba ibifite uburezi bw’imyaka icyenda n’uburezi bw’imyaka 12 muri uyu mushinga wo guhanga udushya no kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu bufatanye bw’ababyeyi n’abarezi ku mikoreshereze y’umutungo, ibigo bitatu bya mbere muri buri Karere byahawe mudasobwa kuri buri kigo.

By’umwihariko uwabaye uwa mbere mu gihugu hose yahawe cheque ya miliyoni mu mafaranga y’u Rwanda naho uwa kabiri ahabwa ibihumbi magana inani(800,000Frw).

Grace Usabyimana, umuyobozi w’Urwunge rwAmashuri rwa Bukomero ikigo giherereye mu murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo  niwe wabaye uwa mbere mu gihugu, yavuze ko kugira ngo yegukane uyu mwanya ari uko yubahirije inama yagiriwe na TI-Rwanda kuko ngo bakoranye cyane n’ababyeyi mu mikorereshereze  y’umutungo w’ikigo, bakagirana inama aho bikenewe.

Usabyimana yongeyeho ko ubu bufatanye bwabagiriye akamaro no mu mitsindire y’abanyeshuri kuko umwaka ushize wa 2014 batsindishije ku muzandengo ya 99%.

Uyu mushinga wo guhanga udushya mu burezi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu bufatanye bw’ababyeyi n’abarezi watangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2013, kandi ngo ukaba witezweho byinshi uko bazagenda bakwira mu turere twose tw’igihugu.

Grace, umuyobozi w'ishuri ryabaye irya mbere mu gukoresha neza umutungo wa Leta
Grace Usabyimana, umuyobozi w’ishuri ryabaye irya mbere mu gukoresha neza umutungo wa Leta yakiriye igikombe na sheki bigenewe ikigo ayoboye

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nyamara hitabazwe commission igenzura ikanakumira imari ya Leta igizwe na RDF ifite ingufu zikaze…, ndabona aho bukera iki gihugu kiza gukama mo ifaranga.

    RDF niyo tuziho gukunda u Rwanda ititaye ku nda nini.

  • Munyarwanda, ibyo uvuga ni byo.Ariko se ahari ntitwaba turimo tugondoza RDF? Bazaturindira umutekano mugihugu no hanze koko bagire no kurinda umutekano wa cash?
    Dore njye icyo nakongeraho, Niba hari project igomba gukorwa urugero nkamashanyarazi agiye gutangizwa ahantu, bashyireho umuntu ubihemberwa,utari muri Team yaba technician ubundi agakurikirana time table ya project.akabihemberwa byamupfana akabihanirwa. Naho ubundi iki ni I kibazo gikomeye cyane.tutarebye neza yantambwe twateraga turayitera dusubira inyuma.

  • Ziriya mfura ntumbeshyeye nibyo turazigondoza gusa nuko arizo nyanga mugayo tugira mwiki gihugu.
    Ikidakozwe nizamarere ntigitabana n’ubusebwa.

    Ibi byose bizamarwa no kwisobanura ku bagite imitungo buri wese asobanure iyo yayikuye.

    Uko HE PAUL yakemuye ibya farms mpora nifuza ngo izi nzu zuzuye muri Kigali abambarize aho bakuye ayo kuzubaka surtout ababaye abayobozi bose.

    Inzu nkizi niza bacuruzi nibo babishoboye.
    Umuntu wa leta udakorera na 4.000.000frw par mois atunga chateau ya 600.000.000Frw ate ???

    Babibazwe ubuze ibisobanuro babimwake bisubizwe leta.

  • Ibyo byaba ari sawa, ariko ibi niba aribyo. HE arimo arahemukirwa kuko ibintu akunda kutubwira cyane cyane abantu bo muri Diaspola ni ikintu kirebana na accountability. Natwe tukabisobanurira abo ba investors. Muri make tuba tubabeshya. None ubu ni ugutegereza kugeza aho HE yihagurukiye nkuko yabikoze ku ma farms? Cyangwa hari indi solution. Ubundi se iyo Transparency isohoye rapport nkiyi hakurikiraho iki?

  • Ugize neza Vincent uti iyo izo rapport zisohowe hakurikira ho iki ???

    Ikibazo kiza !!!!

    Ngusubize nti birabikwa bikaryama bigasinzirira ahashyingurwa inyandiko za Leta.

    Nonese nkubwire iki kindi iba tumenywa ayibwe nti tumenye ayagarujwe ndetse abayibye bagahindurirwz indi myanya y’ubuyobozi !!!!

    Numbaza ndaguha ingero zikomeye za bibye bikamera bityo.

    Ntekereza yuko hihutirwa kugaragaza rapport yiyibwa mu rwego rwo kubona ikizerekwa abatera nkunga kuko ibikorwa biba byarateganyirijwe ayo mafara byo biba byabaye igisakuzo !!!!!

    Jyewe igisubizo ntanga ni kimwe rukumbi.

    Gushyira ho iteka rya president wa republika rifatira ibgamba zikarishye mbene aba bayobozi ;rikagira riti..,

    Ugaragaye mu bujura bwu mutungo wa leta arishyura ni cyaha kidasaza aho wajya hose urabiryozwa ndetse bikajya mu ndahiro bakora binjira mu milimo.

    Uyibye imitungo ye ikagurishwa kugeza yishyuye yose yibye.
    Gutanga ibisobanuro ku rwego rwakubakwa rufite ingufu zihambaye buri muyobozi akabazwa aho yakuye ujutunzi afite.
    Kuko mu bigaragara mu mibare minister cg SE kumanura nti bishoboka ko bagira imitungo ingana na 2.000.000€ nibuze ataranamara 10 years akora nubwo byakwitwa inguzanyo nayo afite ibipimo bigenderwa ho ngo ayihabwe.

    Ahandi hateye imbere iyi mitungo igirwa n’abacuruzi ntabwo umuntu ukorera salaire ibi yabitunga nti bibaho ubihana akore imibare irivugira !!!!!

    Ngaho Vincent mu gire amahoro hakurya aho Bxl mu bane n’Uwiteka.

  • Ibi birasekeje. Ikibazo abarya menshi kandi ariyo yakora byinshi babareka bagskurikirana abinyege.nke ngo tubone ko bakora kdi amenshi yaragiye.
    Ingero:
    1. Mu myaka itanu ishize urebye wasanga haranyerejwe arenga Miliyari 10. Ark iyo ukurikiye abafunze n’abavugwa gukurikiranwa usanga nta bose bari kuva kuri mayor kumanura. Unateranjije Ayo bakurikiranwe n’andi abitirirwa usanga nta na Miliyari 1 irimo. Absriye 9 aribo bake kdi ariyo.menshi tukabareka. Twarangiza ngo turwanya ruswa kuko abamake adafote icyo asobanuye par rapport nandi.

    2. Ko Mubyo Dr NTAWUKULIRYAYO J. D yaguriye harimo Miliyoni 2 ark aracyayobora ark Mayor bitanagaragara ko yayatwaye ahubwo ari inzego kdi ari 500000 gusa agafungwa. We se bamusabye kuyishyura ntiyabikora? Njye ahubwo bitari na Ruswa gusa, Ni UGUKOMEZA RUSWA UKONGERAHO.NA INJUSTICE.

    3. Urundi rugero, Ni Kantengwa wayoboraga RSSBA. Simugize.umwere kuko ntati umucamanza. Ark se niba baratanze isoko rimwe inahuro 2 kdi bizwi ki atajya asinya wenyine ni gute badafata abari muri comite y’anasoko bose. Niyo yakoresha influance afite. ibi byazatuma buri gihe bajya bareka ubakuriye akabategeka ibitari byo bakemera kuko batazakurikiranwa.

    NKURIKIJE IBI BYOSE NSANGA AHUBWO BAREKURA ABAFUNZE BOSE BAZIRA KUNYEREZA BAGAFUNGA ABARIYE MENSHI KUKO GUHANA 10% UKAREKA 90% UKABYISHINIRA NAYO NI RUSWA + INJUSTICE.

  • Rwandan ibyo uvuze ufite ishibgiro 100%

  • Munyarwanda,
    Ndi USA not Bxl kandi dukomeze duhuze imitekerereze myiza ku rwatubyaye.ikibazo ntangiye gusigara muri facts. Rwandan arandangije !!!! Ibifi binini! !!!

  • Kwirirwa uvuga ibifi nuguta igihe.ariko mumbarize! Sam nkusi amwe yibye yaba yarayasubije? Pierre Célestin Rwigema ahunga leta yamureze miliyoni zisaga500+ uruhare muri jonoside, nobese yaburaniyehe urukuko rwamugize umwere ni uruhe? Théoneste Mutsindashyaka usibye gufungwa umwaka umwe, haraho bigarara ko ayo yibye yayasubije? Major Ninja ntiyigaramiye impfubyi z’abahoze bakorera bralirwa ziriri mu myotsi? Musa Fazil uruhare aregwa muri jonoside ntirwahindutse iturufu yo kwamamaza H.E nkaho yabuze abamwamamaza badafite ibyaha baregwa. Nshuti Manasse ahembwa angahe? kuburyo yagura indenge?harya bank yaguriza umuntu miliyari enye adahemwa na miliyoni eshatu? kw’isi hose umuntu utunze ibirenze ubushobozibwe arahamagarwa agasobanura aho yavanye amafaranga. Amerca,Europe nuko bikorwa,ariko hano iwacu ba mayor naba executif nibo nsina zicibwaho urukoma.

Comments are closed.

en_USEnglish