Digiqole ad

Hemejwe Komisiyo idasanzwe yo kwiga ku bibazo byabajijwe Dr.Binagwaho

 Hemejwe Komisiyo idasanzwe yo kwiga ku bibazo byabajijwe Dr.Binagwaho

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Mata 2015, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yakomeje gutanga ibisobanuro  ku bibazo binyuranye byagaragajwe n’Abadepite, nk’uko byagenze ku munsi w’ejo hashize ibisobanuro bye ntibyanyuze benshi mu bagize Inteko, banzura ko hashyirwaho Komisiyo idasanzwe izakurikirana ibyo bibazo.

No  kuri uyu wa GatatuAbadepite ntibanyuzwe bemeza ko bagiye gushyiraho Komisiyo idasanzwe
No kuri uyu wa Gatatu Abadepite ntibanyuzwe bemeza ko bagiye gushyiraho Komisiyo idasanzwe

Dr Agnes Binagwaho ubwo yatangaga ibisobanuro ku wa kabiri, abadepite bavuze ko bitabashije kubanyura ndetse bavuze ko birimo ‘Gutekinika’ (kubeshya).

Kuri uyu wa gatatu, abadepite ku isaha ya saa tatu za mugitondo, bakomeje kubaza ibindi bibazo byinshi kugira ngo Minisitiri abisubirize hamwe.

Ibibazo byabo byibanze ku micungire mibi y’ibitaro, ikibazo cy’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, amafaranga akoreshwa nabi mu ngendo zidasobanutse, ikibazo cy’abaforomo ngo badafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza byahwihwiswaga ko bazirukanwa.

Abadepite banabajije ibikoresho byo mu bitaro bya Bushenge bitujuje ubuziranenge, ikibazo cy’inzitiramubu zidakanga umubu byatumye indwara ya malaria yiyongera, abafite ubumuga badahabwa insimburangingo kandi biri mu itegeko, ikibazo cya rwiyemezamirimo wambuwe nyuma yo kubaka ibitaro bya Kirehe.

Abadepite basabye Minisitiri no kugira icyo avuga kuri RUSWA n’ikimenyane byavuzwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (Rwanda Biomedical Center, RBC).

Minisitiri Binagwaho, asubiza mu rurimi rw’Igifaransa nk’uko byari byifujwe n’abadepite, yavuze ko ikibazo cya RUSWA muri RBC, ari ikibazo gikomeye ndetse ngo bamwe mu bakekwaho icyo cyaha bari gukurikiranwa.

Binagwaho yavuze ko nta muforomo ufite impamyabumenyi n’ibyemezo bimwemerera gukora uzirukanwa.

Ku kibazo cy’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yavuze ko amafaranga yavuye ku 1000 kuri buri muntu agera ku mafaranga 3000 binyuze mu itegeko.

Yavuze ko ikibazo cy’ibikoresho bitujuje ubuziranenge, gisa n’aho ari rusange gusa ngo mu Rwanda byari bihagaze neza binyuze mu bufatanye na Polisi n’izindi nzego, ariko ku bijyanye n’inzitiramubu zitujuje ubuziranenge yavuze ko Leta izarega uruganda rwazikoze.

Mu gihe kingana n’amasaha arenga abiri, Dr Agnes Binagwaho atanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo, abenshi mu badepite ntibanyuzwe na byo bituma  hafatwa umwanzuro wo  Komisiyo idasanzwe izamubaza mu buryo bunonosoye ibijyanye n’ibyo bibazo.

Nyuma y’uko Abadepite bamaze guterana kuri iki gicamunsi, bemeje ko aba bakurikira ari bo bagize Komisiyo idasanzwe yo kwiga ku bibazo byagejejwe kuri Dr Binagwaho

1.President wa Komite ni Hon Bazatoha Adolphe,

2.Hon Mureshyankwano Marie Rose,

3. Hon Izabiriza Marie Médiatrice,

4. Hon Kalisa Evariste,

5. Hon Karemera Jean Pierre,

6. Hon  Karenzi Théoneste,

7.Hon Kayiranga Alfred Rwasa,

8.Hon Mukabikina Jeanne Hariette.

Amakuru Umuseke ufite avuga ko imirimo y’iyi Komite izatangira nyuma y’icyunamo no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

NIZEYIMANA Jean Pierre & HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

34 Comments

  • Erega ucukumbuye wasanga ibisambo ari byinshi atari abakora mu mifuka gusa.

  • Sobanura neza: komisiyo iziga ku bibazo cyangwa izi ku bisuzo bidasobanutse!

  • Hari ibibazo byinshi muri service za sante ese buriya koko mubona kutishyura insimburangingo atari ikibazo ?

  • Dr Binagwaho yakweguzwa yagumaho kimwe cyo nuko ikibazo cy’ubuzima bw’abantu mu Rwanda gikomeye cyane kandi harimo akajagari gakabije.

    Mu Rwanda dufite urugero rwiza rwuko abanyarwanda umubare munini bafite ubwishingizi bwo kwivuza (RSSB, SORAS, MMI, BK, UR, Mutuel de sante…etc) ariko ikibabaje ni uburyo service zitangwa kuri aba bose, uretse wenda amavuriro yigenga niyo apfa gukanyakanya naho amavuriro ya Leta yo ni akumiro, ujya kwivuza barangiza ngo ntamiti ihari bikagusaba kujya kuyihiga hanze y’ivuriro, wayibona bati muganga nawe ntawuhari buriya nugutegereza. nakamaramara mugani w’abarundi.

    King Faisal yitwa ko ari icyitegererezo yo iteye ubwoba, aho umurwayi amara amasaha muri emergency kubera ubucye bw’abaganga yabuze umwitaho, hakiyongeraho ko mbere yo kugukorera akantu ako ariko kose ubanza kujya kwiyandikisha baguha code, wahava ukajya kwishyura wava kwishyura ukongera ukanyura aha….ugasanga umaze hafi amasaha angahe wiruka muri ibyo kandi uwawe arimo apfa, cg waba wijyanye ukarwara muzunga ukajya kwakirwa ibyawe byenda kurangira.

    Leta nigerageze idufashe ikubure akavuyo n’amabwiriza yakajagari aba muri MINISANTE bitabaye ibyo turacyapfa kandi dufite ibyangombwa by’ibanze. kuko MINISANTE nabakorana nayo bagira amabwiriza n’amategeko ari mechanic cyane kandi ubuzima bw’umuntu siko bukoze iyo urangaye gato umuntu ahita yirenga.

    Binashoboka cyane ko nta na ruswa zibaho ariko kubera akavuyo ugasanga birangiye bahombye. Please Minister gerageza ukosore politike y’ubuzima naho ubundi ntibyoroshye.

    Abo baturage batanga 3000 Frw bagowe ntako batagize biriye bakimara, ariko bajya kwivuza bikaba ibindi bakabura imiti cg ubuvuzi bufatika, Leta rero niyo mwishingizi mukuru binyuze muri MINISANTE nigire icyo ikora.

    Ntampamvu yo kuvuga ngo King Faisal yahombye kandi ica akayabo kuruta ahandi hose kandi ntijya ibura abayigana, nonese ko Dr Nyirinkwaya, Dr Gatsinga, Dr Kanimba batari bahomba?

    Habeho guca akavuyo no gukora igenzura rihoraho ahari amakosa hakosorwe, abakora nabi berekwe imiryango. naho ubundi ntaho tujya

  • Minister ko namwemeraga bite bye? Aho nta kantu ka mismanagement gahari nyakubahwa Minister? Nkugire akanama nk’umuntu ukunze kukwemera?
    1.Koresha inama abayobozi babishinzwe vuva vuba kugirango musubize ibibazo byibazwa na ba Honorables Depite.
    2.Buri wese asobanure ibimureba avuge n’impamvu ibitera n’uko byakemuka
    3.Kora synthèse yabyo ikibazo kukindi muri make uzabone uko usubiza neza ba Honorables
    4.Aho ubona bikomeye ujyeyo urebe umenye neza uko bimeze
    5.Hamwe n’abakuru muri ministeri murebe niba management mukoresha imeze neza cg hari ibibazo. Navuga nka coordination z’akazi muri iyo ministeri nini (amabwiriza atangwa ate? agera aho agera? akurikizwa ate? planification y’akazi irakorwa hose ? Bagera bate kuntego? Kureba niba ntaguhangika intego n’ibyagezweho! Kubisuzuma mwakwifashisha byinshi birimo nka outils bita SWOT ikuzuzwa n’indi tool for situationa analysis bita PESTEL cyangwa se PRESTIJE (Politics-Economy-Social-Technology-Environment-Legislation). Ni ukuvuga ngo forces cg faiblesses mubona muri ibyo by’akazi ni izihe? ziterwa niki? n’ibindi. Mugerageze minister. Bonne chance

  • Ehhh!!! Ndabona noneho ijwi ry’abaturage mu gushyira ku ruhande abayobozi batanga services zidahwitse rigiye kumvikana. Minister natumva inama bamugira baramushyira ku ruhande tu!!!!!!!!!!

  • IRIYA COMMISSION IZANACUKUMBURE NIBA NTA NGARUKA GUFUNGA AMAFARUMASI(COMPTOIR) NTA NGARUKA BIZAGIRA KU BUZIMA BW’ABATURARWANDA KUKO MU GIHE CYA VUBA NTA COMPTOIR NIMWE IZABA IRANGWA KU BUTAKWA BW’U RWANDA

    • biriya nta ngaruka bizagira surtout que abagiraga izo comptoir pharmarmaceutique baba batarabyigiye.( aba infirimiere)
      ko bize kwita ku barwayi nursing bize ibijyanye n’imiti se ? ahubwo bizagira ingaruka nziza ku banyarwanda kuko ntawe uzongera guhura n’umuntu umuha umuti atarabyigiye ngo atahane ubumenyi budahagije ku miti yahawe..
      igihe kirageze ngo umuntu akore ibijyanye n’ibyo yigiye
      ahubwo reka gutera urujijo mu bantu ubu hariho pharmacie (zikoramo ababyigiye abo bita abahanga mu by’imiti )
      ikindi utazi abo badepite nibo basinyiye itegeko ryo kuzifunga

  • BINAGWAHO MURAMUBONERA CYANE,
    BA MANYANGA BAKURU NTIMUJYA MUBEGERA.

  • ARIKO SE KO HIS EXCELLENCE YABAVANYE UBUDAHANGARWA MWABEGUJE BIKAGIRA INZIRA. MUGIYE COMISIYO IBWIGA MUZONGERE MUSHYIREHO INDI COMISIYO YIGA IBYIYAMBERE, COMISIYO…………………………………………..UNTIL WHEN??????, MUFATE IBWEMEZO

  • ikibazo nukutagera kuri terain nahubundi bya gatunganye kugakorera mubitabo ntabwo byakoroha nama chenga yabanyarwanda mwe mugere kuri zacs naza poste desante muzamuke no muri za district mubaze abaturage service bahabwa na baganga nibwo muza menya aho biphira nonese niba haruwarebye akazi abayobozi bikigali bako ze kuriza restaurent nabare ubibonye ntabwo wazongera kurya muri zarestaurent ariko biba aruko habaye ikibazo ukibaza icyo bakora ababishinzwe ukashoberwa

  • Ubwishingizi bufite aho buhurira n’amafranga y’igihugu (imisoro y’abaturage) butari ubw’abikorera ku giti cyabo. bukwiye guhurizwa hamwe na mutuelle, bugatanga na services zimwe kuri bose. Abakoresha mutuelle ntibakomeze kwibona nka categorie ya nyuma y’abaturage.

  • Hakenewe a bayobozi bakunda abaturarwanda, kandi bafite ubushobozi n’ubunararibonye, apana abasahura nk’abacuranwa,kandi babeshya ngo ni imiyoborere myiza

  • ubundirero iyo utaruhiye ikintu ngokikubize icyuya ntumenya ahocyavuye ntampanvu yokutacyangiza urugero abenshi barakinira kubuzima bwabanyarwanda kuko bararangiza bakabaha imyanya yubuyobozi ngiyo imodoka nziza ibyubahiro nibyose bakunva mbese bagezeyo ibyogukurikirana imikorere yakazi wapi ahubwo aba abara inoti njye igitekerezo iyo myanya yaza cs poste desante ibitaro mubishyiremo abasirikare urebe ukuntu bazakora baheshaneza service abaturage kuko abasirikare bacungirwa hafi nabayobozi babo kandi bazi aho bakuye iki gihugo cyaraba vunnye ishuri baryibitseho ntacyo mwababeshya

  • umunsi umwe asohora amabwiriza arenga atanu avuga ku kintu kimwe. Twe abayobozi b’Ibitaro n’amavuriro twarumiwe pe! Yirirwa aduteranya n’abakozi ahindagura imishahara yabo kandi ayigabanya wagirango azajya aza avure abarwayi. Mutayinyonga Please

  • Binagwaho ibyo yabazwa ni byinshi. Uretse ibikoresho bitujuje ubuziranenge se, ibyageze mu mavuriro byo muzi ukuntu bikoreshwa nabi? Usanga hari abantu babikoresha nta mahugurwa bahawe yo kubikoresha bagahondahonda aho babonye bugacya byapfuye, ugasanga nta n’abakozi bahari bo kubisana, bityo imari y’igihugu igatikira. Muzi umubare w’abaforomo, paramedicals, n’abandi bakoresha niveau ya A0 nyamara bagahemberwa A1? ni munini cyane. None mutekereza ko umuntu waba akora atyo, ahembwa udufaranga duke natwo tugabanuka uko bukeye, hanyuma agatanga serivisi nziza koko? ntitukagondoze abantu. Minisiteri y’ubuzima yarangiritse!

    • Ese MINISANTE niyo ihemba abaganga ? Binagwaho se agabanya imishahara yanyu akayajyana muri compte ye ? Ahubwo va mu bujiji usobanukirwe n’uko igihugu cyawe kiyobowe, ureke kwikoma Minister Binagwaho !

    • Icyo Muhongerwa avuze kirakomeye! ibyo bintu birimo ndakeka mismanagement! Inama nagiriye nyakubahwa Minister nk’umuntu w’umukambwe nakongeraho izo guhugura abakozi kenshi cyane kandi akanaha imyanya abashoboye. Muhongerwa ariko nawe umenye ko diplôme ataribwo bumenyi cg ubushobozi!! Ibyo mybuganga ntibipfa kwishorwamo! Ndibwira ko utavuga abafite za A0 nk’uko babivuga ariko zidahuje n’ubuganga! ushobora kugira A1 y’ubuvuzi na Ao social sciences icyo gihe uhemberwa ikijyanye n’ibyo ukora!!! N’est-ce pas? Gusa ibyo guhora bahugurwa nibyo! Ikindi sindumva aho bagira batya bakabanya umushahara nta sanction ibiteye! Niba bikorwa aho ni mismanagement Minister akwiye gukurikirana agakosora! Motivation ni ngombwa kandi burya n’ijambo ryiza ni Nyinawimana! Komera Muhongerwa! Minister nawe kandi ndamwifuriza gukosora ibyo ba Honorables basaba!

  • uburenganzira bw’abakozi ba Ministeri y’Ubuzima burahonyorwa, nta burambe mu kazi buhabarizwa, akajagari mu mihembere, abakozi bahora kuri stress, ubusumbane bukabije mu mishahara, uburyo abacunga umutungo biba nta nkomyi kubera network bakoreramo mbese muri rusange byose byarazambye.

  • Nta mudepite yitwa Karemera Jean Pierre uba mu Nteko mukosore vuba kuko yabarega mukabihanirwa. Ni Karemera Jean Thierry!!

  • Uretse kurenganya Dr Binagwaho,ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima ni byinshi pe.Gusa nawe aho agereyemo hari ibyo yashoboraga gukemura:Nk’ibyerekeye ubuyobozi bw’ibitaro n’ibigo nderabuzima,ntabwo Ministeri ishobora gukurikirana neza imicungire yabyo,ahubwo yakabaye yarasabye gushyiraho ikigo cya leta gishinzwe imikorere yabyo umunsi ku munsi nk’uko MINAGRI yabikoze ishyiraho za RAB,NAEB n’ibindi.
    Nitumire abadepite bazaba bari muri Komisiyo bazambarize kandi iki kibazo bazakiteho kuko kirimo n’akarengane gakabije:mwari muzi ko abakozi bo mu bigo nderabuzima batagira uburambe ku kazi?Bakorera kuri kontaro zimara umwaka,ababategeka bashaka bakazongeza cg bakazihagarika uko bishakiye.Ntibizabatangaze rero kubona hari umukozi umaze imyaka icumi mu kigo nderabuzima ahemwa umushahara umwe udahinduka,kuko nyine uburambe ku kazi nta buharangwa.Mu by’ukuri si abakozi ba Leta,ntiwamenya sitati ibagenga iyo ari yo.Ba Nyakubahwa ba Depite muzabikurikirane mubarenganure. murakoze.

    • mbona kugwiza ibigo byinshi nk’icyo cyo gucunga iditaro na za centre de santé ari ukugwiza ibibazo kandi bikarushaho gutuma ministeri itamenya uko ingamba zayo zishyirwa mu bikorwa! Ntabwo turi igihugu kinini cyo gushyiraho izo servisi zose. Ni ngombwa ahubwo ko Ministeri yisuzuma ifashijwe n’abahanga muri reorganization! Bakareba impamvu hari ibyo bibazo bakabikosora, servisi ishinzwe igenzura rya za hospitals n’ibindi igahabwa ingufu. Ushyizeho icyo kigo, minisanté yakora iki muby’ukuri? Hari ibibazo by’impurirane bigomba gukorerwa diagnostic hagasuzumwa ibigomba gukosorwa n’uko mismanagement yavaho. Ngiyo inama njye ntanga ariko si ihame!

  • Ni Karemera Jean Thierry si Jean Pierre. Kosora batakurega mu nkiko wa muntu we!!!

  • Hahahaaa none niba niba Rapport zi igihugu zivugà ko u Rwanda rwateye imbere mubijyanye n’ubuzima ntabibazo birimo kdi Uganda yo bakavuga ko bagifiye ibibazo mu bijyanye nu ubuzima, muragira ngo Grobal Fund ibure gufasha abafite ibibazo!? Nkibyo muragira ngo Minister abikoreho iki!?

  • Sois courageuse, DEMISIONNE avant d’etre trenaillee dans la boue par la presse et le peuple.

  • imana itabare abaforomo kuko tuziko yatubitsemo ubwoba iyo bwije uri mukazi ntuba uziko ejo uzaba ukikarimo kubera amabwiriza yakavuyo ahora ahinduka buri munsi

  • njye narumiwe MINISANTE iho haba akajagari gakabije kurushya muzindi Mistere, abaganga babirukana uko bishyakiye kugabanya imishyahara , kuraza amazamu abagore batararangiza amezi 12, mbese yayigize nk’akarimake , so Inama namugira yegere abaganga bo hasi abagishye inama kuko yarabasuzuguye cyane , kandi bahuje umwuga ,arebeko batamugira inama ibintu bikajya muburyo, naho ibintu bidakosowe vuba abanyarwanda turahashirira kandi twari twifitiye Systeme yubatswe neza na H.E

  • Bamweguze kuko igitugu cye ntaho cyageza MINISANTE

  • Njye mbona uyu mu Dame (minister) ababishinzwe bari bakwiye kumuhindura, Abaganga abageze ahaa….. Nawe se amavuriro yose usanga abaganga ari bake, imiyoborere ye igatuma agera kubyemezo byo kugabanya abaganga ngo ntamafaranga yo kubahemba, ngo inkunga zahagaritswe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Agasohora amabwiriza ko nta mu general nurse wemerewe gukora ku mudamu amubyaza kandi abizi neza ko muma FOSA menshi utahabona Midwife nurse numwe, nabo ba general nurse ari bake cyane..

    Ariko iby’iteshamutwe ashyira kubaganga no kubatangisha amafranga kuki batabimubaza. Uzi kwiga wishyura school fees buri mwaka warangiza kwiga ugakomeza ukishyura!? (urugaga rw’abaforomo bishyuza amafranga menshi cyane ngo ni Licence), Ibizamini bashyizeho byo ni agahomamunwa; Uzi kumara imyaka kuntebe y’ishuri ukaza ukanyura muri ministere ibifite munshingano zayo (MINEDUC) bagakora checking bagasanga warize muburyo bwemewe no kukigo cyemewe, diplome yawe bakayiha agaciro (EQUIVALENCY) wagera hanze ku isoko ry’umurimo, mbere y’uko wemererwa gupiganira akazi nk’abandi, ngo banza ujye gukora ikindi kizamini ngo murugaga kandi harimo no kwishyura akayabo k’amafranga utirengagije ticket n’igihe. Ariko se ubundi ababantu bahawe uburenganzira bwo gukoresha ibibizamini babifitiye ubushobozi?????????? Uzi iyaba MINEDUC ariyo ibikora ko byari gupfa kumvikana (Umuntu akava kukigo amaze gukora defance yagera mu Rwanda akongera akayikora!!!!!!!!!!!!!!!)

    Njye kuba murugaga simbyanze ariko ababifitiye ubushobozi babikosore bitazakomeza kubamo akarengane. (Urugaga rw’abaforomo rurakabije.)

  • Nyakubahwa minister bazanamubaze kukavuyo kari hagati council y’aba nurse na MINEDUC, niba umuntu yarize agahabwa impamyabumenyi ndetse na ministere ibifite mu nshingazo zayo mu Rwanda ikabyemeza, kuki haza urundi rwego rugomba guha uwo muntu ikizame kugirango yemererwe gukora ibyo yize? ubwose Ministere yatanze equivalence niyo iba iri hasi y’iriya council itanga ibindi bizame kugirango umuntu yemererwe gukora?

  • banyakubahwa iki nacyo muzakimutubarize kuko iyo yasuye abakozi bakora kwa muganga aza abatuka cga abirukana gusa, ntawabona umwanya wo kugira icyo amubaza.

  • kdi ibi bigira ingaruka kubanyarwanda bakirwa cga bavurwa n’aba baganga yigirizaho nkana. ikindi mwajya mumanuka no mumavuriro bqakababwira uburyo yahahamuye abaganga.

  • La corruption ? Quel vilain mot ! De quoi parlez vous ? Aucun de nos interlocuteurs ne se hasarde à le prononcer. Surtout au téléphone…En revanche chacun reconnaît que quelques vieilles pratiques ont la vie dure et qu’elles prennent des formes nouvelles. La plus connue, c’est l’Opération Retour.
    C’est à l’occasion de la guerre à l’Est que la formule a fait florès : tel chef militaire, à Kinshasa, envoyait vers Goma ou Bukavu l’argent destiné à payer les soldes des militaires engagés sur le front. Mais sur les listes figuraient aussi des « fantômes », morts, disparus, inexistants en tous cas. Les sommes non redistribuées aboutissaient dans des comptes privés, finançant la bulle immobilière locale, et une part non négligeable du butin était renvoyée à Kinshasa. Retour à l’expéditeur. Aujourd’hui cependant, les paiements par voie bancaire et surtout l’établissement de fiches biométriques des militaires par la mission européenne E– USEC ont décimé les « fantômes ». Mais les « retours » se pratiquent toujours : « même les bailleurs qui veulent faire aboutir leurs projets savent qu’il faut « convaincre » le fonctionnaire en charge du dossier » nous assure un coopérant, qui précise que « le choix des consultants, très bien payés, se fait aussi moyennant quelques « encouragements »… » »Ce pays est une vache à lait pour tout le monde » poursuit-il « et, puisque le système ne peut ou ne veut se réformer, chacun sait que sur chaque projet, il y a un « coulage » de 15 à 20%… » Le Dr Yasar Argun Irsin, conseiller en passation des marchés auprès du Premier Ministre, accepte cependant d’être cité lorsqu’il explique que « le travail n’est pas facile, mais nous multiplions les audits, nous vérifions les contrats, tentons de faire respecter les règles des marchés publics. C’est lent, mais cela s’améliore… »
    Pour sa part, notre coopérant poursuit : «le problème, c’est que les fonctionnaires sont encore sous payés et chacun est obligé de se débrouiller. En outre, il n’y a pas de culture de l’impôt. Les gens ne comprennent pas que les taxes qu’ils paient pourraient servir à construire le pays… » En revanche, les « tracasseries » font partie du quotidien : un « café » pour le policier de faction, un « sucré » (limonade) pour le militaire, une barrière de bois sur les pistes de campagne, un petit billet à l’agent de la circulation qui vous coince indûment…
    Un homme d’affaires belge, actif dans le secteur bancaire, nous déclare cependant, la main sur le cœur : « nous, nous refusons de distribuer enveloppes et pots de vin. Tout est clair, vérifiable… Question de principes… » Quelques instants plus tard, il reconnaît cependant que « cette rigueur nous fait rater pas mal d’affaires… Tout le monde passe avant nous, nos dossiers traînent… On peut réussir, mais il y faut de la patience…» Lui cite-t-on, le cas d’un entrepreneur qui proclame haut et fort que lui, il ne corrompt jamais personne que notre interlocuteur éclate de rire : « mais évidemment, il ne dira jamais le contraire…D’ailleurs, le système est infiniment plus subtil que la banale distribution d’enveloppes. Il faut « intéresser » ses interlocuteurs, répondre avec finesse à des questions délicatement avancées comme « et moi là dedans ? » ou, plus brutalement, « de combien est ma part ? »
    Dans les milieux d’affaires, les anecdotes abondent, à propos de délégations venues d’Iran, de Corée du Sud ou d’ailleurs et peu au fait des mœurs locales, qui sont reparties sans avoir réussi à rencontrer le moindre responsable, puisque refusant obstinément de « comprendre », autrement dit d’ « encourager » les intermédiaires. C’est pour cela que des investisseurs étrangers, venus de contrées lointaines et désireuses de s’engager dans le domaine minier, recourent volontiers à des intermédiaires belges « eux au moins nous comprennent », assurent les Congolais soulagés, « ils nous ont tout appris ». Installé en Afrique pour y développer une société d’éclairage, un homme d’affaires de dimension moyenne se souvient :«en Belgique aussi je devais lâcher 10% pour obtenir le moindre contrat. On appelait cela un discount… »

  • Uyu mudame aratumaze kuko iyi minisiteri amaze kuyizambya tukaba twifuza ko rwose ko yakwisubiraho kuko abantu bose yabatesheje agaciro kuva yajyaho
    abavura bo abonako atari abantu.

    akwiye guhabwa indi mirimo

Comments are closed.

en_USEnglish