Huye: Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yasohoye imfura zayo 901
Abanyeshuri 901 bigaga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara, no ku i Taba mu karere ka Huye, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atanu anyuranye, Musenyeri Philippe Rukamba yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe bahindura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2015 kuri Cathedrale ya Butare.
Abanyeshuri 901 barangije mu mashami atanu anyuranye, arimo iry’Uburezi, Imirire n’Ubuzima rusange, Ubukungu n’Ubucuruzi, Ibikorwa rusange na Siyansi n’Ikoranabuhanga.
Kuva iyi Kaminuza yabona uburenganzira bwo gutangira gukora no gutanga impamyabumenyi zemewe mu Rwanda mu mwaka wa 2010, abo ni imfura zayo ibashije gusohora ikanaziha impamyabumenyi.
Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Musenyeri Gahizi Jean Marie yavuze ko muri Gicurasi 2010 aribwo Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda, CUR) yamerewe gukora, tariki 5 Nyakanga 2010 yari yabonye abarimu, isomo rya mbere ritangwa tariki ya 12 Nyakanga 2010.
Musenyeri Gahizi yasabye abarangije kumva kandi bagatinyuka kuko ngo iyo ni yo ntego ya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda.
Yabasabye kumva ibyo Imana ibasaba, bakumva ibyo babwirwa n’abandi kandi bagatinyuka guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, ndetse ngo byaba ngombwa bakiyanduza kugira ngo babashe gukora ibyahindura ubuzima bw’abo barusha imyumvire.
Gahizi yasabye abarangije kugira umuco wo gusoma, gucukumbura no gukora ubushakashatsi.
Yagize ati “Ntimwaje gushaka ‘diplome’ mwaje gushaka ubumenyi, nimubujyane ejo ntimuzadusebye kandi mwaratorejwe ku ntebe y’intore.”
Umushumba wa Diocese ya Butare, Philippe Rukamba ari na we muyobozi w’ikirenga wa CUR yasabye abanyeshuri barangije guhuza ubumenyi n’ukwemera kandi bagatsimbarara ku ndangagaciro nyarwanda n’umuco w’abakurambere.
Yagize ati “Umva kugira ngo wemere, emera kugira ngo wumve. Mwahawe ubumenyi mugende mubusangize abandi mube umunyu n’urumuri ku bandi.”
Musenyeri Rukamba yavuze ko umushakashatsi nyawe ari uwemera ubumenyi, ariko akemera Imana.
Guverineri Munyantwari Alphonse w’Intara y’Amajyepfo, yasabye abanyeshuri barangije gukoresha ubumenyi bwabo mu guhindura aho batuye.
Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nyarwanda, ndetse no kwirinda ruswa mu kazi kabo. Yavuze ko ubumenyi butagira indangagaciro bwaba ari zero.
Yabasabye kwandika ngo kuko ahanini byagaragaye ko abanyeshuri baheruka bakora ubushakashatsi bagahabwa amanota barangije kaminuza bikaba birarangiye.
Mu banyeshuri 901 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, 61,5% ni ab’igitsina gore, mu gihe 38,5% ari abagabo.
Abanyeshuri bahize abandi 13 bahawe ibihembo nk’indashyikirwa bigizwe na telefoni zigezweho ‘smart phone’, ndetse abambere banongererwaho mudasobwa. Muri abo 13, abakobwa bagera ku icyenda ndetse umukobwa, Ma soeur Marie Claire wigaga mu ishami ry’Uburezi ni we wahize abarangije bose aba uwambere.
Amafoto/HATANGIMANA
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
19 Comments
Mudaheranwa Gerard yabaye Prof ryari? ntabwo iyi title itorwa hasi mwa bantu mwe irakorerwa!!
Nizeye ko indimi bizemo bazisobanukiwe kuburyo bashobora kuzandika no kuzivuga.Kuko biter,agahinda,iyo ubona umunyeshuli urangije kaminuza,atazi kuvuga.igifaransa,cyagwa se icyongereza.Nubwo waba uz,ubwenge utazi kuvuga, nukunyagwa zigahera.Mubyibazeho,muzaba mubwira.Ikinyarwanda nicyiza ariko kigarukira kuri Rusizi no Kumuvumba kwa Rujigo
Icy’ingenzi ari ko ni ukubasha kuvuga icyo ushaka kandi kikumvikana, kuko kuvuga igifaransa cyangwa icyongereza atari byo bigaragaza umuhanga keretse uvuga ko ari we muri izo ndimi. Ese umuhanga mu Giswayire byaba ngombwa ko abivuga mu cyongereza? Umuhanga mu kwasira byakwemerwa ari uko abivuze mu gifaransa? Twirinde gukererwa mu birindiro by’abaduhatse!
Yewe Pierre we uri kwibeshya! isi ifite uko iteye n’uko iyoborwa kandi dusabwa kubyemera!
Ntago ari Prof nka degree ni umwarimu akaba na Registraire
@fr: niba nta na PhD agira (aho mbiherukira) abanyamakuru bakihanukira bati Prof ibyo nibiki koko? iyo bamwita mwarimu ko nubundi title y’inkuru iri mu kinyarwanda byari kuba bitwaye iki?
Harya habaho amategeko abuza umwarimu kwitwa profeseri mu ndimi zitari Ikinyarwanda? Ibyo mwita inyito z’icyubahiro iyo ugiye mu Giswayire bivugwa kimwe. Mwarimu ni Mwarimu kandi arabyubahirwa yaba ari uw’ay’inshuke cyangwa uw’abaminuza by’ikirenga. Uriya uvugwa niba yigisha ni iki kimubuza kwitwa profeseri? Abo yigisha bamunenze se cyangwa basanze mu byo akora hatarimo ibyo?
Ariko n’ufite PhD wese ntabwo biba bivuze ko ari Professor!
CUR nta kaminuza irimo ni high school mu zindi!! Bafite PhD’s bangahe ko mperuka naba Deans ari master’s bifitiye tudashyizemo HoDs. Abanyamahanga baheruka kuzana ngo bahume amaso HEC nabo babasinyishije contract z’ibiraka ngo babone accreditation batekereza ko bitaboneka. Nabahe ba PhDs bigisha muri CUR? Caisse d’entre aide ishyirwaho n’abakozi kaminuza ikayiguriza bibaho muri business yatangijwe yatekerejweho? Offices zabo uhereye kwa Rector zidasobanutse. Mwikosore kabisa
wowe wiyise hahahaha, nkeka ko ntaho uhuliye na Mudaheranwa (papa lionel), kuko afite ubunaralibonye mu myigishilize, yewe si mu Rwanda gusa yigishije tutavuze icyahoze ali Unr, keretse niba umufitiye ishyali aliko ilyo shyali lyawe ntacyo lyaba livuze ahubwo nakugira inama yo gukora cyane kugirango urebe ko wazigeza kuli papa lionel, kandi ntabwo bandika title, ahubwo bandika TITRE, keretse niba washakaga kwandika ijambo lyo mu ruzungu, ngo TITRE ACADEMIQUE, aliko rwose muvandimwe, ngirango uremerenya nanjye ko Gerard ali REGISTRAIRE wa kiliya kigo jusqu’à prevue du contraire merci.
heheheh Murasandonyi urakoze kunkosora ariko byari kuba byiza umenye mbere yo kunsaba kwigeza kuri uwo wavuze! Ikindi ntabwo turi kwigereranya nawe cg kurushanwa. Titre ni mu gifaransa naho title ni mu cyongereza ikindi bandika preuve apana prevue.
Its very impressive, yet as Padiri noted, graduates are challenged to apply acquired knowledged to significantly change life of entire Rwandans in all walks of life
Its very impressive, yet as Padiri noted, graduates are challenged to apply acquired knowledged to significantly change life of entire Rwandans in all walks of life
Ndasaba Mudaheranwa Gerard nk’umwalimu nubaha wigishaga neza Algebre lineaire gufata iya mbere akanyomoza ibi bimuvugwaho by’uko yaba yarageze ku rwego rwa Professeur. Respect to you Dear Lecturer
Harya habaho amategeko mpuzamahanga abuza umwarimu kwitwa profeseri mu ndimi zitari Ikinyarwanda? Ibyo mwita inyito z’icyubahiro iyo ugiye mu Giswayire bivugwa kimwe. Mwarimu ni Mwarimu kandi arabyubahirwa yaba ari uw’ay’inshuke cyangwa uw’abaminuza by’ikirenga. Uriya uvugwa niba yigisha ni iki kimubuza kwitwa profeseri? Abo yigisha bamunenze se cyangwa basanze mu byo akora hatarimo ibyo?
Mwakoze.Ariko mumbabariye mwahindura iryo zina kuko ntura igisigo nanzuye mvuga ko ndi FOZ-Y nk’izina ry’akabyiniriro si ndi FAUSTIN NO:0783384590 & 0722384598
Bavandimwe ngarutse kuliyi nkuru y,infura za kaminuza yacu.Nabifurije ko baminuza bafite icyo bungutse kandi bazungur,abandi banashobora kutuvuganira muruhando rwa mahanga.abigisha bakatwungura icyo tutali tuzi.IKINYARWANDA nururimi rwacu kandi dukunda.Ariko igifaransa,icyongereza,nindimi zamahanga.izondimi rero kugirango urangize Kaminuza utazizi kandi zili mubyo wagiye kwiga,ubantacyo wakoze[.Izondimi ntizitume duhindur,Umuco Ahubwo ziduhe gusabana n,amahanga] Murakoze
aba AO barabakera nahomwe nukurimanganya kurangiza kaminuza ntawadefanda ibyoyize abadefanda ibyobize ninka 50% abandiwapi
Ikintu mbakundira rero umuseke, ni nayo mpamvu nzahora nsma inkuru zanyu ndetse na business zanjye nkazamamaza iwanyu, muzi kumva abasomyi ndetse mugakosora ibihengamye. Dore cya kibazo cyari cyabyaye urujijo cya Professorat ya MUDAHERANWA mwagikemuye mumwita umwarimu kandi nibyo koko arigisha, dore na ya mazina y’umusizi mwayahinduye, nimukomeze munahindure kuri iriya photo hejuru ya bariya bantu bambaye amakanzu y’ubururu n’imirongo y’umutuku mwabise abarangije mbere batarabona impamyabumenyi kandi ni abarimu!!! Murakoze.
Comments are closed.